Isirayeli yatanze agahenge k’ amasaha 10 muri Gaza

Kuva kuri iki Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025, igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko kigiye gusubika ibitero bya cyo mu gihe cy’amasaha 10 buri munsi mu bice bitatu bigize intara ya Gaza mu rwego rwo gufasha imiryango itabara imbabare kugeza ibiribwa ku baturage bazahajwe n’ inzara. Ibyo bice akaba ari Gaza City, Deir al Balah na […]
RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 9

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi, Umudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda. Aya marorerwa yabaye ku munsi w’ ejo kuwa gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, ubwo uyu mugabo yagubwaga gitumo na musaza w’uyu mwana, Ise ari gusambanya […]
Inyeshyamba za ADF zishe abantu basaga 40 muri Ituri

Mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, habaye ubwicanyi bukabije bwabereye i Komanda, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni iitero bikekwa ko byagabwe n’umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda, uzwi nka ADF – Forces Démocratiques Alliées, bikaba cyahitanye abantu babarirwa muri […]
Kenya: Umwana w’imyaka 16 yishe nyina amuziza kutamubwira se

Kuri iki Cyumweru, umwana w’imyaka 16 yatawe muri yombi akekwaho kuba yarishe nyina azira ko yanze kumubwira se wamubyaye i Molo, mu Ntara ya Nakuru mu gihugu cya Kenya. Polisi yavuze ko ibi byabereye mu nzu yabo iherereye mu gace ka Nyakiambi. Polisi kandi yavuze ko ibyabaye bidasanzwe, yongeraho ko barimo gukora iperereza. Musaza w’uwishwe […]
Sudani: RSF yashyizeho guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum

Ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare yo muri Sudani riyobowe n’umutwe wa Rapid Support Forces watangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize abagize guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum igikorwa cyamaganwe n’Ingabo za Leta, bamaze amezi 27 bahanganye gishobora gutuma igihugu kigana ku kongera gucikamo kubiri. Umuyobozi wa RSF, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, yatangajwe nk’umuyobozi w’inama y’umukuru w’igihugu (, naho […]
FARDC irahakana ibirego bya Twirwaneho kuri FDLR

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyamaganye byimazeyo ibirego by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, ukorera mu misozi ya Fizi, uherutse kuvuga ko abarwanyi ba FDLR bahuguriwe mu Burundi binjiye mu gihugu kugira ngo bice abaturage b’Abanyamulenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 26 Nyakanga, Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge, yavuze […]
Uruzi rwa Muragarazi rushobora gutera ibibazo hagati y’u Burundi na Tanzania

Umwuzure uherutse kuba mu ruzi rwa Muragarazi, rugaragaza umupaka uhuza u Burundi na Tanzaniya, wimuye ubutaka bumwe bw’u Burundi ibujyana mu karere ka Tanzaniya. Iki kibazo cyongeye kubyutsa amakimbirane hagati y’abaturiye uruzi bitewe no guterana ubwoba hamwe n’ibibazo bya politiki. Muri iki gihe, biravugwa ko umwuka wifashe nabi mu turere duhana imbibi tw’u Burundi na […]
Yafatiwe muri Gare ya Nyabugogo afite ibiro 4 by’urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nyakanga, Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yafashe uwitwa Habamahirwe Francois w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba, afite ibiro 4 by’Urumogi yari avanye aho avuka. Akimara gufatwa yavuze ko yari aruzanye i Remera mu Mujyi wa […]