Umwana w’umwaka 1 yarumye inzoka ihita ipfa

Mu gace ka Bettiah mu Ntara ya Bihar, mu Majyaruguru y’u Buhinde, umwana w’umwaka umwe gusa witwa Govinda Kumar yakoze igitangaza ubwo yarumaga inzoka ya cobra, ihita ipfa ako kanya. Byabaye ubwo uyu mwana yari ari gukina mu rugo, inzoka imwizengurutsa ku maboko. Ababyeyi be bagize ngo bamurokore, basanga yamaze kuyiruma. Nyuma yaho yahise agwa […]
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 9 ba RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Jenerali icyenda n’abandi basirikare batandukanye barenga 1,000. Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko RDF yabitangaje, barimo Maj. Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda na Maj. Gen Wilson Gumisiriza wari usanzwe ayobora Diviziyo […]
Gicumbi: Abanyeshuri benshi ba UTAB bakomeretse kubera umutingito

Abanyeshuri 14 biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) iherereye mu karere ka Gicumbi, bakomeretse nyuma y’igikuba cyatewe n’umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Saa 15:38 zo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga ni bwo uriya mutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Uganda: Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu yiyemeje guhatana na Museveni mu matora ataha

Ihuriro riharanira Impinduka mu Gihugu (ANT) ryatoranyije Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu nk’umukandida waryo mu matora rusange yo mu 2026. Iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane mu nama yaguye y’ishyaka yateraniye i Kabuusu, muri Kampala, yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu turere twose zemeza kandidatire ye. Muntu wahoze ari umuyobozi w’ingabo akaba n’uwahoze ari perezida w’ishyaka Forum for […]
FERWAFA mu Makimbirane Mbere y’Amatora ya Komite Nyobozi

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibintu byongeye kujya mu rujijo, amakimbirane n’ibihuha bikaba bikomeje kuganza ibivugwa kuri ayo matora. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, FERWAFA yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe. Shema Ngoga Fabrice, wiyamamaje […]
DRC yagaragaje ubushake bwo gufungura imipa ihuza Congo Kinshasa na Brazaville

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imiyoborere ishingiye ku nzego zegerejwe abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yatangaje ubushake bw’igihugu cye mu kongera gusubukura ibikorwa by’ubufatanye mu micungire y’umutekano ku mipaka bihuriyeho na Repubulika ya Congo-Brazzaville, nyuma y’ imyaka 10 yari ishize byarahagaze. Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya […]
KNC yahigiye kwandagaza Rayon Sports

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje amagambo akomeye mbere y’uko ikipe ye ihura na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uteganyijwe kubera mu karere ka Nyanza. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, KNC yavuze ko uyu mukino atari uwo kujenjeka, ahubwo ari urubuga rwo gupima urwego rwa Rayon Sports by’ukuri. Yagize ati: […]
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’ ubucuruzi muri Nyiragongo na Bukavu

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere tariki ya 28/07/2025, ni bwo inkongi y’umuriro yadutse muri tumwe mu duce two mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, utwika amazu arimo n’ay’ubucuruzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. Amazu y’ubucuruzi aherereye mu gace ka Balindu ho muri teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]
Perezida wa Rayon Sports yanenze imikinire y’ikipe ye

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yagaragaje ko atanyuzwe n’imikinire iyi kipe iri kugaragaza muri iyi minsi. Perezida Thadée yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye na Radio & TV10. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Rayon Sports inyagiye AS Muhanga ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabaye mu mpera […]
Igitero cy’u Burusiya kuri gereza yo muri Zaporizhzhia cyahitanye byibuze imfungwa 17

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko iki gitero cyo ku wa Mbere nimugoroba ari “ikindi cyaha cy’intambara” cyakozwe n’Ingabo z’u Burusiya. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga, abayobozi ba Ukraine bavuze ko byibuze abagororwa 17 bishwe abandi barenga 80 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya cyibasiye gereza yo muri Ukraine […]
AFC yigaruriye utundi duce muri Masisi

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kurwanira n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Masisi, ku wa Mbere wigaruriye uduce dushya two muri iriya Teritwari iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni uduce turimo aka Ngululu na Ndete twombi two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere. Utu duce twombi uriya mutwe watwigaruriye […]
Angola: Ibiciro bya mazutu byateje imyigaragambyo ikomeye i Luanda

Kuri uyu wa Mbere ushize, imyigaragambyo ikaze yadutse mu murwa mukuru wa Angola kubera izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi, yaje kuvamo urugomo, aho ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu benshi bishwe ndetse benshi batawe muri yombi nyuma y’ibikorwa byo gusahura ndetse no guhangana n’abapolisi. Iki gihugu cya Angola, kimwe mu binacukura peteroli muri Afurika, cyazamuye […]
AFC/M23 na Kinshasa bafashwe na nyirantarengwa bihaye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga ni bwo igihe ntarengwa umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihaye ngo babe bamaze gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyirije i Doha muri Qatar kirangira. Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo impande zombi zashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’ibanze aganisha […]
Nyuma y’ukwezi ashyizweho umukono amasezerano y’u Rwanda na RDC ageze he ashyirwa mu bikorwa?

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku itariki ya 27 Kamena i Washington imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ngo agomba guharurira inzira ibihe bishya by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ariko icyiciro cyayo cya mbere cyatinze gushyirwa mu bikorwa. Ku itariki ya 27 Kamena, Kinshasa na Kigali nibwo byatunguye […]
Kiyovu Sports yakuriweho ikirego

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryakuyeho burundu ikirego umutoza w’Umugereki, Petros Koukouras yari yareze Kiyovu Sports, ayishinja kutamwishyura. Mu ibaruwa yandikiwe Kiyovu Sports ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, FIFA yemeje ko ibihano byari byafatiwe iyi kipe byavuyeho, nyuma y’uko ikibazo hagati yayo na Koukouras cyabonye umuti. Petros Koukouras, wahoze atoza Kiyovu […]
New York: Uwitwaje imbunda yishe abantu 4 mu nyubako ikoreramo ibigo by’imari

Kuri uyu wa Mbere ushize, umuntu witwaje imbunda yateye inyubako irimo ibiro by’ibigo bitandukanye i Manhattan mu Mujyi wa New York, ahitana umupolisi n’abasivili nibura batatu. Igipolisi cya New York (NYPD) cyatangaje kuri X ko uwarashe na we yapfuye kandi aho byabereye harinzwe. Polisi yavuze ko uwarashe yapfuye azize igikomere cy’isasu yirashe kandi ko abayobozi […]
Ituri: Abasirikare batatu ba UPDF bapfuye abandi barakomereka

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) bapfuye abandi bagera mu icumi barakomereka bikabije mu mpanuka yo mu muhanda irimo imodoka ya gisirikare mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo iyi mpanuka yatewe n’imiterere mibi y’ikiraro cya Ngando, iyo modoka yagombaga kwambuka igihe yabaga. Ibi byabaye ku Cyumweru, […]
Mafunzo ya Heshima – Walemavu wa Jeshi la Rwanda Wapokea Heshima ya Mwisho kwa Huduma Bora

Tarehe Jumatatu, Julai 28, Jeshi la Ulinzi la Rwanda (RDF) lilitoa heshima rasmi kwa mara ya 13 kwa wanajeshi waliokwenda kustaafu au kumaliza mkataba wao wa kazi, kwa kutambua mchango wao mkubwa kwa taifa. Kulingana na taarifa ya RDF, waliheshimiwa maafisa wa ngazi zote: Jenali, Maafisa Wakuu (kuanzia Major hadi Colonel), Maafisa Wanaoanza, na wanajeshi […]
15ᵉ Tournée d’Hommage : L’armée rwandaise honore ses retraités pour leur service exceptionnel

Lundi 28 juillet, l’armée rwandaise (RDF) a organisé, pour la 13ᵉ fois, une cérémonie de départ à la retraite ou à la fin de contrat pour ses soldats, en reconnaissance de leur travail remarquable au service de la nation. D’après le communiqué de la RDF, il s’agissait d’officiers de tous grades : généraux, officiers supérieurs […]
Rwandan Military Honors Retired Veterans with 15-Year Strong Farewell Ceremony

On Monday, July 28, the Rwanda Defence Force (RDF) officially bid farewell—for the 13th time—to soldiers entering retirement or completing their service contracts, in gratitude for their dedicated service to the nation. According to RDF, the ceremony honored officers of all ranks: Generals, Senior Officers (from Major to Colonel), Junior Officers, and other soldiers. The […]
Abasirikare barimo Maj. Gen. Gumisiriza basezerewe muri RDF

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga cyazezeye ku nshuro ya 13 ku basirikare bacyo bageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi; mu rwego rwo kubashimira ku bw’akazi gakomeye bakoreye igihugu. Abasezerewe nk’uko RDF yabitangaje barimo ba Ofisiye bo ku rwego rwa ba Jenerali, ba Ofisiye […]