Jenerali w’igicupuri wa UPDF yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi umugabo wiyitaga Jenerali mu ngabo z’iki gihugu akarya abashoramari b’abanyamahanga za miliyari z’amashiringi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wiyitaga ‘Jenerali Issa’ yemejwe n’Umuvugizi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Lt. Col. Chris Magezi. Magezi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yise uriya mugabo “umutekamutwe ruharwa” ugomba gushyikirizwa ubushinjacyaha […]

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wasubitswe

Umukino wa Super Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ku itariki ya 2 Kanama 2025 wasubitswe, nyuma y’uko Rayon Sports isabye ko yimurwa. Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025. Twagirayezu […]

Abatangabuhamya 35 nibo bategereje kumvwa mu rubanza rwa Munyenyezi

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya i rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwatangaje ko ruzumva abatangabuhamya 35 mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi, uregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Béatrice Munyenyezi ari kuburana urubanza rw’ubujurire, nyuma yo kujuririra igihano cyo gufungwa burundu yahawe n’urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 17 Ugushyingo […]

Kabare: Inyeshyamba za M23 zahuye n’abarwanyi ba Wazalendo mu mirwano ikaze

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga, imirwano ikaze yabereye mu Mudugudu wa Kamakombe, muri Teritwari ya Kabare (Kivu y’Amajyefo), hagati y’inyeshyamba za M23 n’umutwe wa Wazalendo ukorera muri ako karere. Iyi mirwano bivugwa ko yatangiriye ku wa Kabiri mu Mudugudu wa Mbayo, uherereye muri Gurupoma ya Bugorhe, nyuma y’uko ngo umutwe wa M23 […]

Igisirikari cya uganda kishe abasirikari 5 ba Sudan y’ Epfo

Abasirikare batanu ba Sudani y’Epfo bishwe n’ingabo za Uganda mu mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ku wa mbere, ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’abayobozi bo mu ntara ya Equatoria y’Amajyepfo, aho iyi mirwano yabereye. Imirwano yabaye ku wa Mbere, ariko kugeza ubu impamvu nyakuri yatumye iraswa hagati […]

Kinshasa: Urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera rwakomeje

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, rwakomeje kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga 2025, imbere y’urukiko rw’iremezo. Biracyari mu cyiciro cyo gusuzuma ibigize dosiye mbere y’uko uregwa atangira kuburana mu mizi. Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwanze inzitizi n’ibijyanye n’ububasha bw’urukiko byatanzwe n’uregwa, rwemeza ko izo nzitizi zumviswe ariko zidafite ishingiro nk’uko […]

Sud-Kivu: Umurundi yishe arashe umugore we nawe arirasa

Umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’ u Burundi uri mu kigero cy’imyaka 45 witwa Minani, yishe arashe umugore we, umwana, n’umurezi, ndetse komeretsa n’Umugabo w’Umushi yasanze mu rugo iwe, na we ubwe arangije arirasa arapfana. Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu ijoro ry’ ejo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/07/2025 muri […]

Gvardiol wa Man City yitabiriye imyitozo ya gisirikare

Myugariro wa Manchester City, Joško Gvardiol yongeye gutangaza abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yagaragaraga mu myitozo yihariye ya gisirikare yiswe Commando 9. Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka muri Croatia, ari mu biruhuko mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2025/26. Yagaragaye yambaye imyambaro y’igisirikare, arimo gukoresha imbunda no gukora imyitozo ikomeye n’abandi bari kumwe mu itsinda ry’abakora […]

Tanzania yafatiye ingamba zikakaye abarimo Abanyarwanda

Leta ya Tanzania yashyizeho amabwiriza abuza abanyamahanga bose gukorera ubucuruzi buciriritse ku butaka bwa kiriya gihugu. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’iki gihugu, Selemani Saidi Jafo, ni we washyizeho ariya mabwiriza. Muri aya mabwiriza yo ku wa 25 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Tanzania yakumiriye abantu bose batari abenegihugu kugira uruhare byibura mu nzego 15 z’ubukungu. […]

Walikale: M23 iravugwaho kuba irimo kwitegura gutera Pinga

Inyeshyamba za AFC / M23 ziravugwaho kongera imbaraga mu Mujyi wa Kateku, muri Gurupoma ya Ikobo (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, ho mu burasirazuba bwa Congo, aho bikekwa ko yaba irimo kwitegura kugaba igitero ku Mujyi wa Pinga. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko umusada w’ingabo n’ibikoresho bivuye i Buleusa byatangiye kugera muri ako […]

CAR: Perezida Touadera yambitse imidari y’ishimwe Ingabo za RDF (RWABATT13) zimurinda

Ingabo z’u Rwanda (RWABATT13) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga 2025, zahawe imidari y’ishimwe na Prof. Faustin Archange TOUADERA, Perezida wa CAR akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo. Ibirori byabereye mu ngoro ya perezida mu Mujyi wa Bangui kandi byitabiriwe na Olivier KAYUMBA, […]

Perezida Patrice Talon ntakozwa ibyo kwiyamamariza manda ya 3

Perezida Patrice Talon wa Bénin, yeruye ko nta gahunda afite yo kwiyamamariza gukomeza kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika muri manda ya gatatu. Talon ku wa 28 Nyakanga ubwo yarimo aganira n’urubyiruko rwo mu gihugu cye, yeruye ko nta muntu n’umwe uzamuzirikira mu mufariso wo muri Perezidansi ya Bénin. Ibinyamakuru bitandukanye byamusubiyemo agira […]

Burundi: Ikibazo cya lisansi kigeze aho umuntu 1 yishyura moto asaga 48,000 Frw ku rugendo

Gutwara abantu n’ibintu bisa nk’ibyahungabanye burundu mu gihugu cy’u Burundi, aho kuva ku Cyumweru no ku wa Mbere, imodoka zihagarara i Bujumbura, Gitega, Rumonge, Rugombo, no mu yindi mijyi yo hirya no hino mu gihugu hakomeje kuba ubutayu. Nta bus n’imwe cyangwa taxi voiture zitwara abantu zakoraga. Imyigaragambyo itunguranye y’abashoferi igenda ikwirakwira, yatumye abagenzi ibihumbi […]

Chidiebere byananiye muri APR FC yabonye yongeye kubona ikipe

Ikipe ya Enugu Rangers yo muri Nigeria, yasinyishije Chidiebere Nwobodo Johnson umaze amezi make atandukanye na APR FC. Chidiebere yasinyiye iriya kipe y’iwabo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere. Enugu Rangers ni yo yemeje amakuru y’uko uriya mukinnyi ibyangombwa bye byerekana ko afite imyaka 21 y’amavuko yayisinyiye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku […]

U Bwongereza na bwo burateganya kwemera Palestine nk’igihugu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko u Bwongereza buzemera Palestine nk’igihugu muri Nzeri keretse Israel niyisubiraho igafata ingamba zikomeye zo guhagarika “ibikorwa biteye ubwoba” muri Gaza kandi ikuzuza ibindi bisabwa. Starmer yagize ati: “Intego yacu iracyari Israel itekanye kandi ifite umutekano iruhande rwa leta ya […]

Abadepite bemeje burundu amasezerano y’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri itariki 29 Nyakanga 2025, yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Itegeko rizoherezwa muri Sena kugira ngo irisuzume. Ni amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u […]