Mu myaka 3 gusa Miliyoni zisaga 81 zaribwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryiyongera, abarikoresha mu buriganya nabo bakomeje kwiyongera, aho bashuka umuntu bakamucucura utwe banyuze kuri Telefoni, Simukadi cyangwa Konti za Banki. Kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Bime Amatwi’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itatu ishize rwakurikiranye abantu 378 bakekwaho ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bugamije […]

Inyeshyamba za RSF zishe abantu 14 muri Sudani

Abasirikari bitwaje intwaro bo mu mutwe wa RSF (Rapid Support Forces) muri Sudani, barashinjwa kwica abaturage bagera kuri 14, abandi benshi barakomereka, ubwo bageragezaga guhunga umujyi wa El Fasher, uri mu ntara ya Darfur, wari umaze igihe uzengurutswe n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi ni ibitangazwa n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinzwe gukurikirana umutekano muke uterwa n’intambara […]

RDF yaba yaragize uruhare mu guhana imfungwa z’intambara hagati ya FDNB na M23

Igisirikare cy’u Burundi na M23 mu kwezi gushize byahanye imfungwa z’intambara zibarirwa muri 20 kuri buri ruhande, mu gikorwa bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda. Amakuru avuga ko guhana izi mfungwa byabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Burundi n’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025. Yaba RDF, M23 cyangwa Igisirikare […]

Ihuriro FCC ryamaganye iburanishwa rya Joseph Kabila

Ihuriro ry’amashyaka rya FCC (Front Commun pour le Congo), rikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryamaganye iburanishwa ry’ urubanza rwa  Joseph Kabila wayoboye iki gihugu rwatangiye kuburanishwa, rivuga ko ritanyuze mu mucyo kandi rikaba riteye impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki gihugu. Ibi bi ibikubiye mu itangazo iri huriro ry’amashyaka Front Commun […]

Umukinnyi witwaye neza yahembwe ingorofani y’ibirayi

Maxime Soulas, umukinnyi w’ikipe ya Sennerjuske yo mu cyiciro cya kabiri muri Denmark, yahawe igihembo kidasanzwe nyuma yo kwitwara neza mu mukino ikipe ye yatsinzemo Nordsijaeland ibitego 3-2. Uyu mukinnyi yatsindiye ikipe ye igitego kimwe anatanga indi mipira ibiri yavuyemo ibitego, bituma aba “Man of the Match”. Igikombe cye cyatangaje benshi kuko cyari ingorofani irimo […]

RDC: Mutamba yahamagaje Minisitiri w’Intebe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwe

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, rwakomeje kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Kanama, imbere y’urukiko rw’iremezo. Mu gihe iburanisha ryari rigamije kwibanda ku kumva abatangabuhamya, siko byagenze. Nyamara, abatangabuhamya benshi b’ubushinjacyaha bitabiriye ihamagazwa bahawe kandi bari mu cyumba cy’urukiko. Ubwunganizi bwagaragaje ibibazo bibiri: icya mbere, […]

Amerika yahagaritse gutanga Viza ku Barundi 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama, zatangaje ko zamaze guhagarika by’agateganyo gutanga viza ku benegihugu b’u Burundi. Amerika yabitangaje biciye muri Ambasade yayo i Bujumbura. Itangazo iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, rivuga ko kiriya cyemezo cyafashwe bitewe n’uko Abarundi bari bamaze igihe bica amategeko ajyanye […]

Gako: Ba ofisiye 81 ba RDF bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, Abasirikare bakuru 81 mu Gisirikare cy’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’ubuvuzi rusange no kubaga, Ubumenyi Rusange n’ubwa Gisirikare mu masomo baherewe mu Ishuri Rikuru rya Gusirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera. Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya […]

Reagan icyaha nikimuhama azahanwa: Ruvuyanga wa Radiyo Rwanda

  Radiyo Rwanda biciye mu banyamakuru bayo bakora ikiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ bwa mbere yemeje ko umunyamakuru Rugaju Reagan uri mu bagikoraga afunzwe n’ubutabera bwa gisirikare akekwaho amakosa afitanye isano n’amafaranga ya APR FC yanyerejwe mu mwaka ushize w’imikino. Rugaju watawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize, ari mu bantu bafunzwe bakekwaho kuba bafite aho […]

Kayonza: Idini ry’Abadakatahasi ribuza abagore kurarana n’abagabo babo

Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare, haravugwa itsinda ry’abantu biyomoye ku idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bishyize hamwe mu myemerere bise Abadakatahasi, ikomeje gutera urujijo n’impaka mu baturage ndetse no mu miryango yabo. Abayoboke b’iri tsinda bafite imyemerere itandukanye n’iya benshi, harimo no kwirinda kurarana n’abo bashakanye igihe batari mu myizerere imwe, ndetse […]

Tshisekedi yatangije ubukangurambaga bwo kumenyakanisha Jenoside yo muri Congo

Ku munsi wa kabiri w’Umunsi wahariwe kwibuka icyo bita Jenoside yakorewe Abanyekongo (Génocost), Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangije, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 2 Kanama, ubukangurambaga bukomeye bwa dipolomasi na politiki bugamije gutuma Umuryango Mpuzamahanga wemera ku mugaragaro jenoside yakorewe Abanyekongo. Imbere y’abategetsi, abadipolomate, n’abahagarariye sosiyete sivile, Perezida […]

Umuhanuzi wavuze ko isi izarangira muri uku kwezi, yabyigaramye

Umuhanuzi David Owuor hamwe n’itorero rye Ministry of Repentance and Holiness, bahakanye ibivugwa ko yahanuye ko isi izarangira ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025. Mu itangazo rikakaye ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi Mukuru Michael Nieswand ku wa 1 Kanama 2025, itorero ryamaganye ayo makuru riyita ibinyoma bidafite ishingiro kandi bigamije kwangiza izina ry’umuhanuzi n’itorero. Bavuze […]

Ingabo z’Ubushinwa n’Uburusiya ziri kwitozanya

Ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, Ubushinwa n’Uburusiya batangije ku mugaragaro icyiciro cy’ibikorwa byo mu mazi by’imyitozo ya gisirikare bise Joint Sea-2025, bikaba biri kubera hafi y’Umujyi wa Vladivostok mu Burusiya. Amato ya gisirikare y’impande zombi yavuye ku cyambu cya gisirikare mu gitondo kare, harimo ubwato butabara impanuka bwa Xihu bw’Abashinwa n’ubwa Igor Belousov […]

Ibihugu 10 bya mbere bifite indege z’indwanyi nyinshi

Kugira ngo dusobanukirwe ubushobozi bw’indege za gisirikare ku Isi, ni ngombwa kumenya ubwinshi bw’indege z’intambara igihugu gifite. Ibyo byose byerekana mu buryo butaziguye ubushobozi bwo kwirwanaho n’imbaraga zacyo ku rwego rw’Isi. Indege z’indwanyi (Fighter Jets) ni urutirigongo rw’uburyo bugezweho bw’ubwirinzi bwo mu kirere. Kugira ngo umenye byinshi, dore ibihugu icumi bya mbere bitunze indege z’indwanyi […]

Protais Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger

Protais Zigiranyirazo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse akamenyekana nk’umwe mu bagize ‘Akazu’ kashinjwaga gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 3 Kanama 2025 i Niamey muri Niger. Urupfu rwe rwemejwe n’umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Kanama. Zigiranyirazo yari musaza wa […]

Indagu za Bacca ku ikipe abona izatwara ‘Super Cup’ hagati ya Rayon Sports na APR FC

Kwitonda Alain ‘Bacca’ wahoze akinira APR FC, yatangaje ko abona iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo izegukana igikombe cya Super Cup 2025 izahatanamo na Rayon Sports. Uyu musore yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti Police FC asigaye akinira yatsinzemo APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti wabaye ejo ku Cyumweru. Bacca ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ikipe […]

Gen. Muhoozi yahaye imbabazi Gen. Tinyefuza

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yamaze kwiyunga na Gen. (Rtd) David Sejusa Tinyefuza yakunze gushinja ubugambanyi. Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko yamaze kubabarira uriya Jenerali wigeze kuba umukuru w’ubutasi bwa Uganda ndetse ko azahura na we mu byumweru […]

Yemen: Abimukira hafi 70 b’Abanyafurika bapfuye abandi baburirwa irengero

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko imirambo y’abimukira barenga 50 yakuwe ku nkombe z’inyanja mu majyepfo ya Yemeni mu gihe abayobozi bakomeje gushakisha abarokotse nyuma y’uko ubwato bwari bubatwaye burohamye. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 68 bapfuyemu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira burohamye ku nkombe za […]