Abadepite basabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo WASAC na Minisiteri ya Siporo

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo icya WASAC gishinzwe amazi na Minisiteri zirimo iya Siporo, kubera amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yagiye akoreshwa. Abadepite babisabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama, ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru […]

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda ibihugu 21 birimo RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kwirinda ibyago bashobora guhura na byo. Amerika biciye mu ishami ryayo rishinzwe ibikorwa byayo bya dipolomasi mu mahanga, yagaragaje ko yashyize biriya bihugu ku rwego rwa kane mu bijyanye n’ingendo. Uru rwego […]

Ba Ofisiye 2 ba RDF bafunganwe n’abasivile 20

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko hari abasirikare babiri bacyo bo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abasivile 20 bafunzwe, bakaba bakurikiranweho n’ubutabera ibyaha bitandukanye. RDF yemeje aya makuru biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama. Yagize iti: “Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye […]

Rayon Sports yamaze kwikiranura na Youssou Diagne

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi Rayon Sports itangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025–2026, myugariro w’Umunya-Senegal Youssou Diagne wari utaragaruka mu Rwanda, yamaze kwishyurwa umwenda w’amadolari 1,500 (hafi miliyoni 2 Frw) iyi kipe yari imurimo. Uyu mukinnyi yari aherutse gutangaza ko atazagaruka muri Rayon Sports hatabayeho kumwishyura ibyo yari asigaje ku masezerano ye. Nyuma yo […]

Ndayishimiye yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Nestor Ntahontuye Minisitiri w’Intebe mushya wa kiriya gihugu. Ntahontuye kuva mu Ukuboza 2024 yari asanzwe ari Minisitiri w’Imari mu Burundi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 ni bwo yemejwe n’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko. Ntahontuye yasimbuye kuri ziriya nshingano Lt. Gén de Police Gervais Ndirakobuca […]

Burundi: Gen. Ndakugarika wari Minisitiri w’Intebe yatorewe inshingano nshya

Lieutenant-Général de Police (Rtd) Gervais Ndirakobuca wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama yatorewe kuba Perezida wa Sena y’iki gihugu. Gen. Ndirakobuca bakunda kwita Ndakugarika, yatorewe mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cya Sena y’u Burundi mu mujyi wa Gitega. Yatowe ku majwi 100% bijyanye no kuba […]

APR FC iri mu makipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), yashyize ahagaragara urutonde rw’amakipe 12 azitabira irushanwa rya Cecafa Kagame Cup 2025, rizabera i Dar es Salaam muri Tanzania guhera ku wa 2 kugeza ku wa 5 Nzeri 2025. U Rwanda ruzahagararirwa na APR FC, ari na yo yegukanye shampiyona iheruka mu gihugu. Andi makipe azitabira […]

Bucura bwa Perezida Kagame mu mwambaro wa RDF nyuma yo kuyinjiramo

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame akanaba bucura bwe, Sous-Lieutenant Brian Kagame, yagaragaye mu mwambaro w’ibirori uranga abasirikare bo ku rwego rw’aba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kuzinjiramo. Ifoto y’uyu musore yambaye uriya mwambaro imaze umunsi umwe ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto bigaragara ko yafashwe ubwo Sous-Lieutenant Kagame yari yitabiriye ubukwe bw’umwe muri […]

Sena yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC

Inteko Rusange ya Sena mu Rwanda, yatoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025. Ni umuhango wabaye ejo kuwa Mbere tariki 04  Kanama 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagezaga […]

Urukiko rwanze kurekura P Diddy

Urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe umwanzuro wo kutarekura umuraperi Sean “Diddy” Combs, uherutse guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu. Urukiko rwavuze ko ashobora guhunga cyangwa guteza ibyago ku bandi. Kuwa 4 Kanama 2025, umucamanza Arun Subramanian yavuze ko amafaranga miliyoni 50 z’amadolari Diddy yari yemeye gutanga atari impamvu ihagije yo kumurekura, kuko nta […]

Impunzi zisaga 10,000 zahunze imirwano zibayeho nabi muri Uvira

Impunzi z’ abaturage basaga 10,000 bari mu bice bya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariho mi mibereho mibi kandi iteye ubwoba nyuma yo guhunga intambara za M23 ihanganyemo n’ igisirikari cya Congo FARDC n’ abo bafatanyije baturutse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo. Abo baturage […]

Stade Umuganda yuzuye umwanda

Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda itangire, Stade Umuganda iri mu kaga gakomeye gaterwa n’umwanda ukabije no gusaza kwayo. Usuye ahantu hatandukanye muri iyo Stade, hahita higaragaza ibimenyetso by’uko hakenewe gusanwa ndetse n’isuku ikomeye. Ibice byinshi, birimo urwambariro, intebe z’abatoza n’abasimbura, ndetse n’inkuta zikikije ikibuga, […]

Uranium ya Niger: Russia mu mugambi wo kwirukana Ubufaransa

Mu ruzinduko rwe i Niamey, Minisitiri w’ingufu w’Uburusiya Sergei Tsivilev yabonanye na Jenerali Abdourahamane Tiani kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu byombi mu gihe ibirombe bya Uranium byahoze bikoreshwa n’isosiyete y’Abafaransa Orano bishyirwa mu maboko y’gihugu. Ku wa mbere, tariki ya 28 Nyakanga, Minisitiri w’ingufu w’Uburusiya yatangaje ko Uburusiya bwifuza “gukoresha uranium ya […]

Menya umushinga Manhattan wavuyemo igisasu kirimbuzi cyahinduye amateka y’isi

Turi mu mwaka wi 1942, Abanazi ubwo bari bamaze gufata hafi Uburayi bwose. Mu gihe ku rundi ruhande rw’inyanja ya Atalantika abantu 1400 barimo abahanga muri Siyansi, ubwubatsi, ubugenge no mu butabire bwa Atomike, bari mu gikorwa cy’ibanga kabombo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gikorwa nubwo harimo abantu benshi ariko abari bazi uyu mushinga […]

Uwahoze ari rutahizamu wa APR FC muri Rayon Sports

Rutahizamu Yves Mugunga wahoze muri APR FC mbere yo guca no mu makipe ya Kiyovu Sports na Gorilla FC, ari mu muryango winjira muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko nta gihindutse Mugunga Yves asinyira Murera kuri uyu wa Kabiri. Mugunga Yves w’imyaka 29 y’amavuko, mu mwaka ushize ni bwo yari yerekeje mu kipe ya Al-Selmiyah […]

Ingabire Victoire yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Victoire Ingabire yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana, atanga impamvu umunani yemeza ko zisobanura ishingiro ryo kumufungura by’agateganyo. Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvishije ubujurire bwe. Nibwo bwa mbere kandi kuva yafatwa muri Kamena, Victoire Ingabire yagaragaye mu […]

Ni ibiki Gen. Makenga yavugiye mu nama ikomeye yayoboreye i Goma?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama yayoboye inama yo mu rwego rwo hejuru yahuje abayobozi batandukanye bo muri uriya mutwe. Ni inama yabereye mu mujyi wa Goma yitabirwa n’abayobozi barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Erasto Bahati Musanga, ba Guverineri bamwungirije, Meya w’Umujyi wa Goma, […]

Rutshuru: Inyeshyamba za CMC zahuye n’uruva gusenya nyuma yo gushotora M23

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Kanama 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo bo mu mutwe wa Collectif des Mouvements pour le Changement (CMC) mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Kihondo, uherereye muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Imirwano yavuzwe nko mu ma saa tatu za […]

U Rwanda rugiye kwakira abimukira barenga 250 bo kwa Trump

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze kugera ku bwumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira abimukira ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya kwirukana ku butaka bwa kiriya gihugu. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kwakira abimukira babarirwa muri 250, akaba ari amasezerano yashyiriweho umukono […]