Abasirikare ba ‘Military Police’ ya RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ikaze

Abasirikare bashinzwe imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) barimo ba Ofisiye 163 n’abandi bo mu bindi byiciro, kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bari bamaze ibyumweru bitandatu bakorera mu kigo cya gisirikare cy’i Gako mu karere ka Bugesera. Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar. […]

SANDF yavuze ku musirikare w’umugore washyize umbwambure hanze

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zatangaje ko zigiye gufatira ingamba zikomeye abanduza isura y’igisirikare ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza umusirikare w’umugore wayo yiyambura umwambaro wa gisirikare, arimo no kubyina. Itangazo rya SANDF ryavuze ko imyitwarire nk’iyo “idahesha agaciro umwambaro” kandi irenga ku mategeko n’indangagaciro z’igisirikare. Umuvugizi w’igisirikare, Siphiwe Dlamini, yasobanuye ko umwambaro utari […]

Minisitiri wa Siporo yemeje ko siporo yunguka byikubye inshuro 124

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko ishoramari muri siporo rifite inyungu nyinshi, aho ushoyemo 1$ wunguka 124$. Ibi ngo bituma Leta y’u Rwanda iyifata nk’urwego rwo gushyirwamo imbaraga. Yabitangaje aganira na Daniel Bernard, ufite umushinga Ride For Unity ugamije guteza imbere imibereho binyuze mu gutwara igare. Yavuze ko u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu kwiyubaka […]

Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya

Rayon Sports FC yakemuye ikibazo cy’ubusatirizi nyuma yo gusinyisha Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC, imutanzeho miliyoni 8 Frw kugira ngo igure amasezerano y’umwaka umwe yari asigaranye. Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup. Uko gushakisha abakinnyi bashya byaje nyuma y’uko Biramahire Abeddy wari mu mishinga yayo […]

Norvege yashyikirije u Rwanda Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya jenoside

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Kanama, bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, Francois Gasana uzwi na none ku izina rya Franky DUSABE, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege. Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize mu cyaha cya Jenoside. Francois Gasana, […]

Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bazwiho gukora ubucukuzi butemewe bakomeje kubangamira ibidukikije

Udutsiko tw’abantu barimo abiyita Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe; turatungwa agatoki ku kuba turi mu bantu bamaze igihe babangamira ibidukikije. Aya mazina y’abangiza ibidukikije, ngo ahanini bayiyita iyo bamaze kwishimira ibyavuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri baba bacukuye. Ikibazo cya bariya bantu cyagaragarijwe mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha […]

USA yasubitse imyitozo ya gisirikare yari guhuriramo na Afurika y’Epfo

Muri uku kwezi ntihazabaho imyitozo ihuriweho ya “Shared Accord 2025”, nk’uko Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rya Afurika y’Epfo (DIRCO) ryamenyeshejwe na Ambasade ya Amerika i Pretoria, ko imyitozo ihuriweho y’ubutabazi hagati y’ibihugu byombi yari iteganyijwe uyu mwaka yahagaritswe. Iki cyemezo mu buryo burambuye kigaragara mu nyandiko yo ku itariki ya 1 Kanama 2025, ya Ambasade […]

Inyoni ya Falcon yakoze urugendo rwa kilometero 10,000

Falcon yagendaga ibirometero 230 buri munsi, ikoresheje umurongo ugororotse unyuze k’umugabane wa Afrika kugeza ubwo yageze mu butayu bw’amajyaruguru y’Afurika. Kuguruka hejuru y’inyanja nini ya Mediterane yakurikiranye urugendo ikoresheje ubuhanga karemano ikurikira uruzi rwa Nili muri Sudani na Egiputa ikomereza muri Finiland. Iyi Falcon yakoze ibirometero ibihumbi 10, ubwo yashyirwagaho akuma ka GPS kakurikiranye urugendo […]

Teta Sandra yafunguwe, asobanura icyamuteye kugonga Weasel

Umunyarwandakazi Sandra Teta wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda nyuma yo kugonga umugabo we Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, yamaze kurekurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 7 Kanama ni bwo Teta yarekuwe; ahita ajya no gusura Weasel mu bitaro arwariyemo. Amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru ndetse n’imbuga […]

Biratangaje! Ubu bwoko butaburura abapfuye bakabasuhuza

Mu gace ka Toraja, gaherereye Sulawesi muri Indonesia, habarurwa abaturage barenga miliyoni bizera ko urupfu atari iherezo ry’ubuzima. Ku bo mu muryango, iyo umuntu apfuye, bumva ko roho ye iguma mu rugo igakomeza gukenera ibyo yakeneraga akiri muzima: ibiryo, imyambaro, n’ibindi. Mu gihe mu bindi bice by’isi umuntu apfa agahita ashyingurwa cyangwa atwikwa, Abatoraja bo […]

Umutoza wa APR FC ntatewe ubwoba na Rayon Sports

Umutoza mushya wa APR FC w’umunya-Maroc Abderrahim Talib, yavuze ko nta bwoba afite ku mukino wa FERWAFA Super Cup uzabahuza na Rayon Sports, nubwo hari abakeka ko ashobora gutsindwa bitewe n’imyitwarire y’ikipe ye mu mikino ya gicuti. Talib yavuze ko afite ubunararibonye mu mikino ikomeye, kuko yatoje Wydad Casablanca aho yakinnye ‘derby’ zigera kuri 25 […]

M23 yanyomoje amakuru avuga ko hari abasirikari b’u Burundi barekuye

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ntabasirikari b’ u Burundi bafatiwe ku rugambo boherejwe mu gihugu cyabo, ko ari ibuhuha; icyakora bemere ko babafite ariko ko igihe cyo kubarekura kitaragera kandi ko nikigera bizatangazwa nk’ uko n’ abandi bose barekuye byatangajwe. Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’ igisirikari cya M23 Bartrand Bisiimwa mu kiganiro ihuriro AFC-M23 ryagiranye […]

Muzito wakunze gusaba urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda mu bo Tshisekedi yashyize muri Guverinoma ye nshya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 53. Muri iyi Guverinoma nshya na yo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Abaminisitiri benshi bagumanye imyanya bari basanganwe, abandi bahindurirwa imirimo; na ho bake mu bari basanzwe muri Guverinoma bayisohokamo. Itangazo umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama […]

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko nta ntumwa zohereje i Doha

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko ntantumwa zohereje i Doha muri Qatar Qatar mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byumwihariko mu Burasirazuba bw’ iki ihugu byari bteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025 Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane tariki […]

Israel: Inama y’umutekano yahaye umugisha umugambi wo kwigarurira Gaza yose

Inama y’umutekano ya Guverinoma ya Israel yemeje gahunda ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yo kwagura ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Gaza. Iki cyemezo cyerekana gukomeza kw’intambara ya Israel imaze amezi 22 muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Mbere y’inama yagejeje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, […]

Ba Defence Attachés 22 bakorera mu Rwanda baganirijwe ku mutekano

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo n’icy’Ingabo z’u Rwanda (RDC) ku Kimihurura hakiriwe abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade (Defence Attachés) n’abafatanyabikorwa mu nama y’umutekano. Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo no ku bikorwa bya RDF mu kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye […]

HRW yamaganye ubugwari bwa FARDC na MONUSCO mu kurinda abaturage

Igitero cyagabwe kuri kiliziya gatolika n’inyeshyamba za ADF mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu basaga mirongo ine, barimo abagore n’abana. Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, wamaganye ubugwari bw’Ingabo za Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye […]

Prof. Munyaneza wayoboraga WASAC afunzwe akekwaho gusaba igitsina

Urwego rw’Igihugugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Prof. Omar Munyaneza Omar wahoze ari umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abandi bayobozi bakuru ba kiriya kigo, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Munyaneza yayoboye WASAC kuva muri Nzeri 2023 kugeza mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo yasimburwaga ku buyobozi bwa kiriya kigo […]