Umutwe w’abarwanyi ba Mobondo wasakiraniye na FARDC i Kinshasa

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, haraye imirwano yasakiranije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abarwanyi ba Mobondo mu mudugudu wa Mbankana, uherereye Komini ya urbano-rurale de Maluku, mu mujyi wa Kinshasa. Nk’uko bitangazwa na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi […]
Goma: Kabila akubutse mu ruzinduko kwa Sassou Nguesso

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle. Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou […]
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi kuzirikana ingaruka z’ibyemezo bafata

Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose. Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa […]
Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, […]
DRC: Abagera kuri 2,000,000 bari barahunze imirwano bamaze gutahuka

Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 kugeza uyu munsi, abantu hafi Miliyoni ebyiri bari barahunze imirwaano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutahuka kuri ubu bakaba barasubiye mu ngo zabo. Nkuko bigaragara muri Raporo yashyizwe ahagaragara na OCHA ku munsi w’ ejo ku […]
Kigali: Polisi yafatanye abagabo 2 ibiro 31 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. […]
Ukraine yatangaje ko ititeguye kurekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwayo

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye kitazigera kirekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwacyo ngo kibe cyomekwe ku Burusiya. Ibi yabivuze nyuma yo kumva inkuru y’uko hateganyijwe inama izahuza Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin wa Rusiya. Ni inama iteganyijwe kubera muri Alaska […]
M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Nzibira yerekeza kuri Teritwari ya Shabunda

Abarwanyi ba M23 baraye bigaruriye agace k’ingenzi ka Nzibila n’ikibuga cy’indege cyaho cyakoreshwaga na FARDC, mu gihe bakomeje kwerekeza ku cyicaro cya Teritwari ya Shabunda nyuma y’imirwano yadutse kuva kuwa Kane, itariki ya 7 Kanama 2025 muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’amajyepfo. Iyi mirwano yatumye abaturage baho bahunga ku bwinshi, ndetse ikwirakwiza ubwoba […]
U Rwanda na RDC byahuriye mu nama ya mbere yo guhuza ibikorwa by’umutekano

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu bakoze inama ya mbere y’ingamba zo guhuza ibikorwa by’umutekano nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Amahoro ya Washington. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 9 Kanama 2025, impande zombi zari ziherekejwe […]
Tchad: Succès Masara wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye […]