Miss Mutesi Jolly yaba ari we Gen. Muhoozi ashaka kugira umugore wa 4?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugaragaza ko yihebeye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016. Ibi bije nyuma y’uko uyu musirikare kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ko mu gihe cya vuba azarongora “umugore wa kane ukomoka mu Rwanda”, nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kubikora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen. […]
Zari Hassan yakuyemo inda

Zari Hassan yemeje ko aherutse gukuramo inda y’ibyumweru bitandatu yari atwite, nk’uko byanashimangiwe n’umugabo we, Lutaaya Shakib. Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Zari yatangaje ko yahuye n’iki kibazo, ibintu byababaje cyane abakunzi be. Nyuma y’iminsi acecetse, Shakib yavuze ko koko ibyavuzwe ari ukuri, ariko ashimangira ko ari Zari ubwe uzabisobanura mu buryo burambuye igihe azaba […]
Petr Cech yatandukanye n’umugore we

Uwahoze ari umuzamu wa Chelsea na Arsenal, Petr Cech yatangaje ko we n’umugore we Martina batandukanye nyuma y’imyaka 26 bari kumwe. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Instagram ku wa Kane, mu butumwa bwuzuye amarangamutima, buherekejwe n’ifoto y’umukara n’umweru. Cech na Martina bamenyanye bakiri abangavu mu 1999, basezerana mu […]
Abarundi 8 bamaze umwaka urenga bafungiwe mu kibuga cy’indege cyo muri Philippines

Abarundi umunani bamaze umwaka n’amezi abiri bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manila muri Philippines, baratabaza basaba ubufasha bwo kuhavanwa. Aba Barundi barimo abakobwa babiri, abagore babiri, abana babiri n’abagabo babiri. Bavuga ko bisanze ari imfungwa zifungiye i Manila, ubwo bahacaga bajya gushaka ubuhungiro. Hagati ya Gicurasi na Kamena ngo ni bwo bageze […]
Icyo Brig. Gen Rusanganwa avuga ku bafana ba APR FC bafunzwe

Ikipe ya APR FC yihanganishije abakozwe ku mutima no kuba hari abakunzi bayo bari mu bantu bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko, ivuga ko ifite icyizere cy’uko ibibazo byabo bishobora kuzakemuka. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama ni bwo abantu 28 barimo abakunzi ba APR […]
Paluku Kisaka uherutse kwiyunga na AFC-M23 yagaragaye yambaye gisirikari

Daniel Paluku Kisaka wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila, akaba aheruka kwiyunga kuri AFC/M23 yagaragaye yambariye urugamba, yambaye umwambaro w’igisirikare wa AFC/M23, kandi anatwaye n’imbunda mu ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yijemeje gufata intwaro nawe akajya murugamba rwo kubohora DRC Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Daniel Kisaka […]
Gen. Muhoozi aravuga ko agiye kurongora Umunyarwandakazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kurongora umugore wa kane ugomba kuba ari Umunyarwandakazi. Muhoozi usanzwe ari impfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iby’iyi gahunda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Yagize ati: “Ndi hafi kurongora umugore wanjye wa kane wo mu Rwanda.” Uyu […]
Kindu: Imirwano ikaze hagati ya FARDC na Wazalendo yiciwemo abarimo umupolisi

Kuri wa Kane, itariki ya 14 Kanama, Umujyi wa Kindu wabyukiye mu mirwano ikaze yabaye hagati ya Wazalendo n’inzego z’umutekano za Congo. Kurasana hagati y’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC, ubusanzwe bafatanya mu kurwanya M23, kwahereye mu gace ka Tokolote, gaherereye muri Komini ya Mikelenge, biteza ubwoba bwinshi ndetse bihagarika ubuzima mu bice byinshi by’umujyi. Umubare […]
Ukuntu Diamond yatewe indobo n’inkumi imuziza ubukene

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yatangaje ko agahinda yatewe n’umukobwa wa mbere bakundanaga, Sarah Davakingin wamwanze amuziza ubukene, ari ko katumye ahimba indirimbo Kamwambie (bivuga “Umubwire”), yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane muri Tanzania no hanze yayo. Diamond yavuze ko we na Sarah bari bamaze imyaka ibiri bakundana, ariko uyu mukobwa amureka kubera ko atashoboraga kumuhaza […]
Ikipe yatwaye shampiyona izahabwa Miliyoni 80 Frw: Shema Fabrice

Shema Ngoga Fabrice, umukandida wenyine wemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA, yatangaje imigambi mishya agifite ku guteza imbere Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yatorwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri imwe muri hoteli zikomeye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2025, yavuze ko azazamura ibihembo bihabwa amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya […]
Intare Nkuru’ za APR FC zayihaye miliyoni 500

Abafana b’ikipe ya APR FC bazwi nk’ “Intare Nkuru” babimburiye abandi gushyira hanze imihigo yabo ya 2025-2026, ubwo bahuriraga ku cyicaro cy’Ingabo z’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara akanaba umwe mu bigeze kuyobora APR FC, Maj. […]
Gasabo: Inama y’ubuzima yaganiriye ku buryo bushya bwo kuvura malaria

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 13 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama y’Ubuzima ku rwego rw’Akarere, yitabiriwe n’ibyiciro bitanduakanye bikora ku buzima birimo abahagarariye Ibitaro bya Kacyiru na Kibagabaga, abafite amavuriro yigenga, abafite amavuriro y’Ibanze(health post, Abayobozi b”ibigo Nderabuzima, bakozi bashinzwe ubuzima ku Mirenge n’uhagarariye Division ya Malaria muri […]
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka

Raporo y’ umwaka yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo, igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice byugarijwe n’intambara ku isi byiyongereye ku kigero cya 25% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024. Muri iyi Raporo yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko abagera ku 4,600 ari bo babashije kurokoka iryo […]
Ituri: Abantu 7 bapfuye abandi barakomereka mu mirwano yahuje FARDC n’ indimitwe

Abantu barindwi bapfuye, abasaga 20 barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya CRP na CODECO, mu duce two hafi ya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 aho abarwanyi ba CODECO […]
Nyuma y’imyaka ibihumbi Yesu Kristo aracyari umuntu wamamaye kurusha abandi ku Isi

Biragoye gutondekanya neza ku rutonde abantu 10 ba mbere bamamaye kurusha abandi mu mateka, kuko byaterwa n’icyo ugendereye n’ibipimo byakoreshejwe. Nyamara, amazina amwe agenda agaruka ku ntonde zikorwa bitewe n’ingaruka zikomeye kandi zirambye bagize ku kiremwamuntu. Nta gushidikanya ko izina rya Yesu rikomeza kuza imbere nk’umuntu w’ikimenyabose wabaye ku Isi ku buryo n’umwana ukivuka nyuma […]
Burundi: Colonel Arakaza wavuzwe mu byaha bitandukanye yafashwe azira lisansi

Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe. Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki […]
Rubavu: Hatangijwe gahunda ya SmileZone buri wa Gatanu wa nyuma

Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya SmileZone, umwanya w’Abanyarwenya n’abandi bafite impano zo gusetsa no gususurutsa abaturage. Uyu mushinga uzajya uba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, ukaba watangiriye kuri Hanga Hub Rubavu. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias watangije iyi gahunda, kuwa 10 Kanama, yashimye iki […]