Mu Karere ka Rusizi abantu 8 bafungiwe ku Kagari bazira kutagira ubwiherero

Mu murenge wa Gikundamvura, w’ Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umuyobozi w’akagari ka Kizura wafashe abaturage umunani barimo abagabo batatu n’abagore batanu akabafumgira mu biro by’akagari kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20/08/2024. Icyo aba baturage bazira nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka kagari ndetse n’abaturage ngo ni uko abo batagira ubwiherero buboneye, amakuru […]
Amerika yaba igiye gukuraho ibihano yafatiye abayobozi ba M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko ziri guteganya gukuraho ibihano zafatiye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko nta gihindutse Washington izakuraho biriya bihano mu minsi iri imbere. Amerika imaze igihe yarafatiye ibihano abayobozi ba AFC/M23 ibashinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke […]
Gasabo: Arashinjwa kugerageza kwica umugore we amuroze

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye iregwamo umugabo wagerageje kuroga umugore we umushyiriye umuti wica imbeba mu biryo. Ibyo byabaye ku itariki ya 04 Kanama 2025 ahagana saa sita z’amanywa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Juru ubwo […]
RIB igiye gushinga ikipe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwateguje ko rugiye gutangiza ikipe ya ruhago nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’uru rwego Dr. Murangira B. Thierry. Yabitangarije itangazamakuru mu minsi yashize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo. Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa […]
Israel Katz yahaye umugisha gahunda ya IDF yo kwigarurira Umujyi wa Gaza

Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yemeje gahunda y’ingabo za kiriya gihugu (IDF) yo kwigarurira umujyi wa Gaza wo muri Palestine. Gahunda yo kwigarurira Gaza Minisitiri Katz yaherukaga kuyigezwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen Eyal Zamil n’abandi bayobozi bakuru ba IDF. Kuri ubu byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo Israel izatangira […]
Ingazo z’u Burundi ziraye mu baturage zibacucura utwabo mu Minembwe

Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu nshe z’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, barashe abaturage bari bavuye mu isoko babasahura ibyo bari bafite ndetse baninjira no mu ngo z’abaturage basahura ibyo mu nzu byose barabyikorera barabijyana. Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025 ahagana […]
Balene y’ubururu, ifi itangaje

Ni Ifi nini bitangaje yo mu muryango abahanga mu binyabuzima bita (Balænoptera musculus),na none yitwa Rorqual y’ubururu, ni ubwoko bwa cetacean mu muryango wa balænopteridae.Igikankara cya balene y’ubururu kiri Long Marine Laboratory kuri Kaminuza ya Californie, à Santa Cruz. Bimwe mu biranga Balene y’ubururu bitangaje. Iyi ifi ipima uburebure bwa metero 25 kugeza kuri 27 […]
Poutine yiteguye guhagarika intambara na Ukraine igihe intara ya Dombas yose yakwegurirwa Uburusiya

Bivugwa ko Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira byimazeyo Donbass agace gakikije uturere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse Poutine agahagarika ibitero mu turere twa Kherson na Zaporizhia aho Moscou igenzura igice cyatwo gusa. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi nka AFP na AP bibitangaza, Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira Donbass mu […]
Umuganda usoza Kanama uzakorerwa mu ngo

Mu rwego rwo kwimakaza isuku mu ngo no mu bigo bitangirwamo serivisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda rusange w’ukwezi kwa Kanama uzaba ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi minisiteri, uyu muganda uzibanda ku bikorwa byo gusukura no kurwanya imyanda mu ngo, aho abaturage batuye ndetse n’ahakorerwa serivisi […]
Inkundura yo gufunga abayobozi bakuru ba Polisi mu Burundi iravuza ubuhuha

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza, uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuri ubu yongeye gutabwa muri yombi we n’abandi barimo umu-jenerali. Tariki ya 13/08/2025, ni bwo Col. Arakaza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri komine ya Rumonge mu ntara […]
Nyuma y’u Rwanda na Uganda igiye kwakira abimukira bavuye muri Amerika

Uganda yemeye kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi mike u Rwanda narwo rwemeye kwakira abagera kuri 250, mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi i Washington. Nk’uko byatangajwe na televiziyo CBS ndetse na BBC, Amerika yashyizeho gahunda nshya yo kwimura abimukira baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika n’Asiya bari basabye ubuhungiro […]
Hagiye kumurikwa robot ishobora gusama ikanabyara

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda y’ikoranabuhanga (artificial womb). Iyo robot iri gukorwa n’ikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026. Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama y’ubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye […]
Abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda kubera urugomo

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize hari abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa mu bihugu byabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, abandi 240 bashyikirizwa ubutabera. Polisi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yasubizaga abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ na Mutabaruka […]
Sudani: Umujenerali uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Sudani ku wa Kabiri zataye muri yombi umujenerali mukuru uherutse guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka irenga ibiri ashinjwa kuyobora umugambi wo guhirika ubutegetsi. Maj. Gen. Abdel Baqi Bakrawi wahoze ari umuyobozi wungirije w’ingabo zikoresha ibifaru, yatawe muri yombi mu gitondo cya kare. Ifatwa rye ryaje nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuyobozi […]
Kisoro: Umusirikare wa UPDF yiyahuye nyuma yo kureba umukino wa Manchester United na Arsenal

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yiyahuye nyuma yo kureba umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yatsinzwemo na Arsenal ku Cyumweru gishize. Private Samuel Kwesiga w’imyaka 32 y’amavuko, yakoreraga muri batayo ya 35 y’ingabo za Uganda ibarizwa ahitwa Nyanamo mu karere ka Kisoro. Amakuru avuga ko yirashe mu cyico nyuma yo […]
Colombia: Urukiko rwarekuye uwari perezida uherutse gukatirwa imyaka 12 y’igifungo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama, Urukiko Rukuru rwa Colombia rwategetse ko uwahoze ari Perezida, Alvaro Uribe, afungwa by’agateganyo mu gihe ajuririra igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa mu rubanza rujyanye n’intambara y’abenegihugu imaze igihe. Ku itariki ya 1 Kanama, Uribe w’imyaka 73 yakatiwe igifungo cy’imyaka 12, […]
Ba Jenerali 25 bakekwaho gutuma FARDC ikubitwa na M23 bari gukorwaho iperereza

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu kwezi gushize buri gukora iperereza ku basirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali bo mu ngabo za kiriya gihugu, bakekwaho kugira uruhare mu gutuma ingabo za RDC zitsindirwa mu ntambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Abari gukorwaho iperereza ni abari bayoboye igisirikare, kuva […]
Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko batanyuzwe n’umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yeruye itangaza ko itanyuzwe n’ibikubiye mu mushinga wa mbere w’amasezerano y’amahoro wateguriwe i Doha nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, wakiriwe na Félix Tshisekedi i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025. Umukuru w’igihugu cya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, […]
Nyarugenge: Aba DASSO basabwe gufasha kurwanya imyubakire y’akajagari

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano bahuye n’abagize Urwego rwunganira Akarere gucunga umutekano (DASSO) maze baganira ku kunoza akazi kabo, imikorere n’Imikoranire, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo na discipline. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye akazi urwego rwa DASSO rukora abasaba gukomeza gushyira […]