Rigathi Gacaguwa yagarutse muri Kenya nyuma y’iminsi 42 ari muri Amerika

Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya kuri ubu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yagarutse mu gihugu cye nyuma  y’uruzinduko yari amazemo iminsi 42 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari ibyishimo n’umunezero mwinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ubwo abakunzi ba Rigathi […]

Nijeriya yirukanye ku butaka bwayo abanyamahanga 102 biganjemo abashinwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa n’ubujura bukorerwa kuri murandasi,  kizwi ku izina rya EFCC muri cya Nijeriya, cyatangaje ko cyamaze kwirukana abanyamahanga 102 nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburiganya no kwinjira mu bikorwa by’ubwambuzi bukorewe kuri murandasi. Muri abo birukanywe, harimo Abashinwa 50 ndetse n’Umunyatuniziya umwe, mu gihe abandi banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye na bo […]

AFC/M23 yamaganye Raporo ya Human Right Watch iyishinja kwica abasivili

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye raoro y’umuryango wa Human Right Watch yasohoye, iyishinja kwica abasivili barenga 140 mu bice byegereye pariki y’igihugu ya Virunga. Ejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, umuryango wa Human Right Watch ni bwo wasohoye icyegeranyo kivuga […]

Abacamanza b’Abafaransa batesheje agaciro urubanza ruregwamo umugore wa Habyarimana

Abacamanza b’Abafaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama, batesheje agaciro ikirego kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda bakoragaho iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kanziga w’imyaka 82 y’amavuko, aba mu Bufaransa kuva mu 1998; gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusaba u Bufaransa […]

Gasabo: Umugabo yishe umwana we arimo kugerageza gukubita nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu ushize bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye y’umugabo ukurikiranweho gukubita umugore we igiti (inkoni) kigafata umwana yari ahetse bikamuviramo urupfu. Ibyo byabaye ku itariki ya 02 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Kagese, Akagali ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we […]

RDC: Urubanza rwa Joseph Kabila rurakomeje

Urubanza rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwakomeje kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Kanama 2025, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa DRC. Uyu munsi iburanisha rizatangira icyiciro cyo kuburana. Nk’uko byatangajwe na Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt. Gen. Mutombo Katalay Tiende Joseph, ngo bahawe […]

Uganda yaciye muri Stade ‘Jersey’ zanditseho amagambo y’ibishegu

Komite ishinzwe gutegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zo mu bihugu byabo (CHAN), yateguje abanya-Uganda ko nta mufana uzongera kwemererwa kwinjira muri Stade yambaye umwambaro uriho amagambo arimo kwibasira. Ni icyemezo cyafashwe mu gihe mu mikino itatu Uganda iheruka gukina, abafana batandukanye bagaragaye bambaye imyambaro iriho ubutumwa busekeje, amagambo y’urukozasoni […]

Kindu: Hashyinguwe abasirikare n’abapolisi biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za Wazalendo

Umujyi wa Kindu (Maniema) wasezeye bwa nyuma abantu bane bo mu nzego z’umutekano, barimo abasirikare n’abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bishwe mu mirwano yabaye ku wa Kane, itariki ya 14 Kanama, yabahuje n’inyeshyamba za Wazalendo. Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Kanama, Guverineri w’Intara, Mussa Kabwankumbi Moïse, ni we wayoboye umuhango […]

Minembwe yagizwe Teritwari, ihabwa Colonel ngo ayiyobore

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na MRDP Twirwaneho, ryamaze kugena ko igice cy’ahazwi nko mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kigomba guhinduka Teritwari. Minembwe mu busanzwe yabarizwaga muri Segiteri ya Lulenge, muri Teritwari ya Fizi iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyemezo cyo kuyigira Teritwari cyafashwe mu rwego rwo kwegera […]

Hamenyekanye igihe shampiyona y’u Rwanda izatangira

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikazasozwa ku wa 24 Gicurasi 2026. Ibi byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe riyobora iyi Shampiyona, aho bavuze ko gahunda nshya yateguwe hagamijwe guhuza amarushanwa yo mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b’umupira […]

Isomwa ry’urubanza ruregwamo abasirikare n’abasivili ryimuriwe

Urukiko rwa Gisirikare rwongeye kwimura isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili n’abasirikare, harimo n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS). Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gufatanya gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe, ndetse no gukoresha inyandiko zidafite agaciro, ibintu bivugwa ko byanyuze muri Minisiteri y’Ingabo. Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki […]

Israel yatangiye ibitero byo ku butaka byo kwigarurira Gaza

Abayobozi bo muri uyu mujyi bavuga ko Abanyapalestine batangiye guhunga ibice by’Umujyi wa Gaza nyuma y’uko Ingabo za Israel zitangiye ibyiciro bya mbere by’igitero cyo ku butaka imaze iminsi itegura. BBC ivuga ko Ingabo za Israel zashinze ibirindiro mu nkengero z’umujyi, utuwe n’Abanyapalestine barenga miliyoni, nyuma y’iminsi myinshi haterwa ibisasu. Guteza imbere ahantu Israel yigaruriye […]

Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburayi

Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburengerazuba ku ngingo yo gukumira iki gihugu mu biganiro by’amahoro ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, buvuga ko ibyo ari “inzira igana ahantu hatariho.” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko nta cyagerwaho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano wa Ukraine hatarimo igihugu cy’Uburusiya. Yagize ati: “Ntitwakwemera inama zishaka gukemura ikibazo […]

Ukraine: Umukinnyi yahanwe azira kuvugira ikirusiya mu kibuga

Ku wa 18 Kanama 2025, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’abagore wahuje ikipe ya Kolos yo i Kiev na SeaSters yo mu gace ka Black Sea, umukinnyi Irina Maiborodina yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvugira  ikirusiya mu kibuga. Umusifuzi wari uyoboye umukino, Anastasia Romanyuk, yafashe icyo cyemezo ku munota wa 43, ibintu byahise […]

Bugesera: Igishanga cya Rurambi gihingwamo umuceri kigiye kurushaho gutunganywa

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi binyuze mu mushinga wo gutunganya ibishanga, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025, itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo basuye Akarere ka Bugesera, bagirana ibiganiro n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere. Ibiganiro byibanze ku ngamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko […]

A.U. iritegura gufasha gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urimo kwitegura gushyigikira kurangiza no gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, na Perezida wa Komisiyo ya A.U., Mamoud Ali Youssouf, ubwo yabonanaga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa i Yokohama mu […]

Amerika yatumije inama y’igitaraganya ku bwicanyi M23 yashinjwe gukorera abaturage

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatumije inama y’ikitaraganya y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kugira ngo haganirwe ku bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo n’ubwashinjwe umutwe wa M23. Amerika yemeje ko yamaze gutumiza iriya nama biciye mu biro bishinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo. […]