Perezida Kagame yakiriye abadepite baturutse muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Abadepite b’Abarepubulikani bo Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Abo badepite ni; Austin Scott, wo muri Georgia na Salud Carbajal wo muri California bombi bakorera muri komite ishinzwe ibijyanye n’igisirikare ndetse na Jimmy Panetta wo muri Komite y’Inteko ishinzwe […]
Meya wa Orléans yanze ko Zigiranyirazo Protais ahashyingurwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Orléans wo mu Bufaransa, Serge Grouard, yanze ko Umunyarwanda Protais Zigiranyirazo wigeze kuba Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ashyingurwa mu irimbi ryo muri uriya mujyi. Ku wa Kane tariki ya 28 Kanama ni bwo Zigiranyirazo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rinini ry’i Orléans, nyuma ya Misa yo kumusabira igomba kubera muri Église […]
Umunsi Perezida Kagame afatirwaho imbunda akanafungirwa kwa Mitterrand

Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko mu myaka irenga 30 ishize yigeze kumara umunsi umwe afungiwe i Paris mu Bufaransa, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu. Byabaye muri Mutarama mu 1992, nyuma y’umwaka urenga ingabo zari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Mbere yaho gato u Bufaransa bwari buyobowe […]
Nyamasheke: Hanenzwe abafatanyabikorwa ba baringa, abikorera bahabwa umukoro ukomeye

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa gukora ibintu byiza kandi bifasha akarere mu iterambere ry’abaturage no guteza imbere imibereho yabo, bityo aka karere kakaba igicumbi cy’iterambere ry’intara y’uburengerazuba, ibi ni ibyagarutsweho na Rukundo N. Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’uburengerazuba ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach EXPO & […]
RDC: Abasirikare bashinjwa kugerageza guhirika Tshisekedi basabiwe imyaka 15 y’igifungo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama, umushinjacyaha yasabiye ibihano bikomeye abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), baregwa kuba barateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu iburanisha ry’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ryabereye nu ruhame muri Gereza ya Ndolo, umushinjacyaha wa gisirikare yasabye imyaka 15 y’igifungo […]
Byagenze gute ngo Rugaju Reagan na bagenzi be barekurwe

Ku wa 26 Kanama 2025, Inteko y’abacamanza bane b’urukiko rwa gisirikare yasomye umwanzuro ku rubanza ruregwamo bamwe mu basirikare n’abasivili bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwatangiye rwisegura ku kuba rwatinze gusoma umwanzuro wari uteganyijwe saa yine za mu gitondo. Nyuma, Perezida w’inteko yasomye amazina y’abaregwa, abamenyesha […]
North-Kivu: Gen. Maj.Evariste Kakule wa FARDC aratakambira umuhisi n’umugenzi

Guverineri uyoboyebIntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bya gisirikari, Général-Major Evariste Kakule Somo, ari mu bihe bitamworoheye kandi bikomeye kubera amikoro make, ibintu avuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka zirimo no gukoma mu nkokora ibijyanye n’nshingano ze. Uyu muyobozi, washyizwe ku buyobozi mu gihe intara ye yari isumbirijwe n’ibibazo by’intambara ndetse n’umutekano muke, amaze igihe ahabwa ibyo […]
Shema Fabrice ntashaka miliyoni 290 Frw muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, yavuze ko natorerwa kuyobora iri shyirahamwe, amafaranga yose CAF igenera buri muyobozi ku mwaka azajya ashyirwa mu ngengo y’imari yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abato mu Rwanda. CAF isanzwe igenera buri muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira muri Afurika $50,000 ku mwaka (72,000,000 Frw). Shema yavuze ko mu gihe […]
RDC: Abawazalendo bitambitse umuhango wo gushyingura Col. Gisore n’umugore we

Gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we, Yvonne Nyamahoro, baherutse gupfa bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye i Kisangani ku itariki ya 16 Kanama, byavuyemo urugomo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kanama muri Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Inyeshyamba za Wazalendo, zishyigikiwe n’abategetsi ba Congo, zihagaritse uwo […]
Indege yaguye mu kiyaga iri kuvoma amazi

Mu Bufaransa, indege nto ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Morane 29 yakoze impanuka mu kiyaga cya Rosporden giherereye mu burengerazuba bw’igihugu, ubwo yari mu gikorwa cyo kuvoma amazi yo kuzimya inkongi. Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru nimugoroba, ubwo iyo ndege yari imaze gukora kuvoma inshuro zigera kuri 27 isuka amazi ku nkongi zari hafi […]
FDLR yishe mushiki wanjye, nanjye habuze gato ngo yo na Wazalendo banyicire i Sake: Twagirumukiza

U Rwanda ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, rwakiriye Abanyarwanda 532 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’impunzi. Aba Banyarwanda bakiriwe nyuma y’inama yaherukaga guhuriza i Addis-Abeba muri Ethiopie Leta y’u Rwanda, iya RDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) yigaga ku gucyura impunzi ku bushake. Impunzi 532 […]
ADEPR yavuze ku bantu barwaniye mu rusengero

Itorero ADEPR ryahaye ibisobanuro ku byagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wagaragaye ari gushyamirana n’abandi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu giterane cy’Ububyutse cyari kimaze iminsi cyihabera. Guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ADEPR Nyarugenge yari ari giterane cyiswe icy’Ububyutse, cyitabiriwe n’abakristo benshi bahamya ko bahungukiyemo inyigisho […]
Umukobwa wa Gen. Salim Saleh yasubije abashinja Museveni kugira Uganda akarima k’umuryango

Esteri Mugurwa Akandwanaho, umukobwa w’umujyanama wa perezida, Gen. Salim Saleh, yasubije abavuga ko guverinoma ya sewabo, Perezida Yoweri Museveni ari “business y’umuryango,” avuga ko impaka kuri iki kibazo zirengagiza ko Uganda yubahiriza itegeko nshinga. Mugurwa yanditse mu mpera z’icyumweru, avuga ko abanenga b’abanyamahanga ndetse n’abenegihugu bakunze kugaruka ku muhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, Madamu […]
RDC: Abajenerali 35 n’abakoloneli 6 bahamagajwe n’ubugenzuzi bw’ingabo

Abasirikare bakuru 41 (abajenerali mirongo itatu na batanu n’abakoloneli batandatu) bahamagajwe mu minsi yashize n’ubugenzuzi bukuru bw’ingabo za DRC (FARDC) mu rwego rwo gukora iperereza ku gutsindwa kw’ingabo imbere y’inyeshyamba za AFC-M23 mu burasirazuba bw’igihugu. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge, yatangaje ko ubu ari […]
RDC iyo idusaba imfashanyo tuba twarayiyihaye: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaba u Rwanda imfashanyo yo kugira ngo igire umutekano rwari kuyiyiha, nk’uko rwabikoze kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Yabitangarije i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho ku wa Mbere yasoreje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ingabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Umukuru w’Igihugu mu […]
Kicukiro: Hakiriwe aba Dasso bashya hafi ijana

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yakiriye abakozi bashya b’Urwego rwa DASSO baherutse gusoza amasomo i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Aba bakozi bose hamwe ni 94 bakaba bakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mbere y’uko boherezwa mu Mirenge aho bagiye gutangirira inshingano nshya bahawe. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere […]