M23 yahaye Tshisekedi gasopo

Umutwe wa AFC/M23 wahaye gasopo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje kuba akomeje kuba ikibazo kuri kiriya gihugu. AFC/M23 yaburiye Tshisekedi kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, mu kiganiro umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa umwungirijr bagiranye n’itangazamakuru, i Goma. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Tshisekedi […]

Senegal: Inama Kagame yagiriye urubyiruko rwa Afurika mu nama ya AFS Forum

Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere i Dakar, muri Senegal hateraniye inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa izwi nka “Africa Food Systems Forum” ya 2025, aho Perezida Kagame wifatanyije na Perezida Bassirou Diomaye Faye Senegal, yagiriye inama urubyiruko yo kudahunga ibibazo bagahangana nabyo kuko n’aho bahungira babisangayo. Urubyiruko hamwe n’abayobozi muri gahunda z’ibiribwa bikomoka mu […]

Abanyeshuri barenga 11,500 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye bararase

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri batangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Abanyeshuri 106,418 ni bo bari biyandikishije mu bizamini, ariko hakora 106,078. Abatsinze (babashije kugira 50%) barangana na 89.1% by’abakoze bose; mu gihe abatsinzwe ari 10.9%. Ibi […]

Yarongoye mushiki we bavukana kuri se na nyina none babyaranye kane

Mu gihugu cya Tanzania, umugabo witwa James yahishuye inkuru itangaje y’uko yaje gushakana n’umuvandimwe we bavukana ku babyeyi bombi batabizi, ubu bakaba bafitanye abana bane bafite ubuzima bwiza. James yashakanye na Adeline bavukana kuri se na nyina. Ariko bakiri bato, ababyeyi babo bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, bituma ubuzima bwabo buhinduka cyane. Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi, nyirakuru […]

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ntiyahiriwe n’uruzinduko rwe muri Bulgaria

Umuyobozi w’ishyaka ryo muri Bulgaria riharanira ububyutse kandi rishyigikiye u Burusiya, Kostadin Kostadinov, yafashwe amashusho abuza imodoka kwinjira ku ruganda rw’intwaro i Sopot mu ruzinduko rwa Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025. Iri shyaka riharanira inyungu z’abenegihugu ryagerageje kubuza Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula […]

KNC azigaye, yabeshye Abanyarwanda: Ricard nyuma yo kuva muri gereza

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ricard, yasabye umuyobozi wa Radio & TV1 Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ kwigaya, nyuma yo gutangaza ko ubwo yatabwaga muri yombi mu kwezi gushize yasanzwe yihishe munsi y’igitanda. Ricard yabigarutseho mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino’ yongeye kumvikanamo, nyuma y’igihe kigera ku kwezi kumwe ari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare. Ishimwe Ricard yavuze ko […]

Erik Ten Hag yirukanwe adatoje imikino 3

Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage, yirukanye Umuholandi Erik Ten Hag yari imaze igihe gito ihaye akazi ko kuyibera umutoza mukuru. Muri iyi mpeshyi ni bwo Erik Ten Hag wahoze atoza Manchester United yari yagizwe umutoza wa Bayer Leverkusen, nk’umusimbura wa Xabi Alonso werekeje muri Real Madrid. Leverkusen yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2023/2024, […]

Maniema: Abawazalendo bitambitse abashinzwe kurinda pariki babambura intwaro

Ahitwa Lubutu, mu majyaruguru ya Maniema, itsinda ry’inyeshyamba za wazalendo riyobowe n’uwiyise Major Mbinga ryabujije abashinzwe kurinda Parike y’Igihugu ya Maiko gukora akazi bashinzwe, aho bivugwa ko babambuye intwaro zabo z’akazi nk’uko byemejwe n’abayobozi. Emile Omari, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Lubutu, ku Cyumweru yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Batwaye intwaro zimwe z’abarinzi ba Parike ya Maiko. […]

Shakib yakubitiwe mu maso y’umugore we Zari Boss Lady

Umuhanzi w’Umunya-Uganda akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro, Rickman Manrick yatsinze mu buryo bukomeye Shakib Cham Lutaaya, umugabo w’icyamamare Zari Hassan, mu mukino wa boxing wabereye i Kampala ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025. Uyu mukino wabereye muri MTN Arena Lugogo wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’imyidagaduro, aho abantu benshi bari baje kwirebera uburyo aba bombi bahangana muri […]

Umwamikazi Camilla w’Ubwongereza yakubise igitsina cy’umugabo urukweto

Mu gitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru Valentine Low, wahoze akorera The Times nk’uwakurikiraga amakuru ajyanye n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, hagaragaramo inkuru ivuga ko Umwamikazi Camilla, umugore wa King Charles III, hari uwashatse kumusambanya ku ngufu akiri umukobwa muto. Iyi nkuru ishingiye ku byo Camilla ubwe yabwiye Boris Johnson mu 2008, ubwo yari Meya wa London. Ngo […]

Perezida Trump yabitswe ari muzima

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye kugaragara mu ruhame ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ubwo yerekezaga ku kibuga cya golf i Virginia, nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ibihuha by’uko yaba yapfuye. Trump w’imyaka 79, yagaragaye asohoka muri White House yambaye imyambaro ya golf. Yagiye muri Trump National Golf […]

Kubaka urugo ni ingenzi kurusha gutegura ubukwe: Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yasabye urubyiruko rugiye kurushinga gushyira imbere kubaka urugo rukomeye rufite indangagaciro kurusha kwibanda ku birori by’ubukwe gusa, abibutsa ko ishingiro ry’ingo ziramye riri mu rugo, atari mu mihango y’ubukwe. Ibi yabitangarije mu Icyumweru cy’amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast 2025, cyabereye i Kigali ku Cyumweru tariki ya […]

Tshisekedi yiyemeje gushora imbaraga asigaranye mu ntambara

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agomba gukomeza kurwana n’abo yise abanye-Congo bahaza ibyifuzo bya bimwe mu bihugu by’abaturanyi byo kugirira nabi abavandimwe babo, kugeza amahitamo yose amushiranye. Yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yayoboraga Inteko Rusange y’Ihuriro l’Union Sacrée de la Nation. Tshisekedi yiyemeje gukomeza kurwana, mu gihe […]

Perezida Kagame yakiriwe kwa Diomadaye Faye

Perezida Paul Kagame ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama yageze i Dakar muri Senegal, ahakirirwa na Perezida Bassirou Diomadaye Faye w’iki gihugu. Umukuru w’Igihugu i Dakar yahitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS). Ni inama igiye gukurikira ebyiri zabereye i Kigali mu mwaka ushize wa 2024. “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo […]

Afghanistan: Abantu bagera muri 500 bishwe n’umutingito abandi 1000 barakomereka

Nibura abantu 500 bapfuye abandi 1.000 barakomereka mu mutingito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan nk’uko byatangajwe na radio na televiziyo by’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Nzeri 2025. Abayobozi b’inzego z’ibanze kugeza ubu batangaje ko hapfuye abantu nibura abantu icumi, muri buri mudugudu umwe mu burasirazuba bwa Afghanistan, bwibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa […]

Israel yivuganye Umuvugizi wa Hamas

Minisitiri w’ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umuvugizi wa Hamas, Abu Obeida, yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel. Abu Obeida w’imyaka 40, ni we muntu uheruka muri Hamas uzwi cyane wishwe na Israel, nyuma y’uko igisirikare cyayo kishe abayobozi ba Hamas, Yahya Sinwar na Ismail Haniyeh. Hagati aho nk’uko tubikesha DW, Impirimbanyi yo muri […]