Nyanza: Umusore yikase igitsina cyivaho

Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, yajyanywe kwa muganga nyuma yo kwikata igitsina akoresheje icyuma. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamivumu B, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma. Vincent Uwambayinkindi, Umukuru w’Umudugudu, yabwiye UMUSEKE ko ari mu ba mbere bageze aho byabereye nyuma yo guhamagarwa n’abaturage. Yagize ati: “Twahasanze umusore […]

Kuki Imana itishe Satani?

Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo “Niba Imana ari Nyir’ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?” Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n’abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n’abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy’ukuri. Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko […]

Pasiteri yambitse impeta umugore ku kiriyo cy’umugabo we

Pasiteri yafatiranye umugore amwambika impeta ari gushyingura uwari umugabo we bari bamaranye igihe babana byemewe n’amategeko. Ibi byabereye muri Afurika y’Epfo akaba kandi ari imwe mu nkuru zikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru n’iy’umugabo w’Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo utatangajwe amazina wambitse impeta umugore wari wapfushije umugabo we. Kumwambika impeta ntibitangahe ahubwo igitangaje […]

RDC: Constant Mutamba yakatiwe gukora imirimo y’agahato

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe imyaka itatu yo gukora imirimo y’agahato. Mutamba yahawe iki gihano n’Urukiko Rusesa Imanza muri RDC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ufitiye rubanda inyungu. Ni umutungo ufite aho uhuriye na $ […]

Kabila yavuze impamvu Tshisekedi yamureze ibyaha byamwicisha akanafunga abarimo Gen. Tshiwewe

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibyaha aregwa ari ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwaburyoza kuba bwarananiwe kuzuza inshingano zabwo. Kabila yabitangaje biciye mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru Jeune Afrique. Ni inyandiko yagiye hanze nyuma y’iminsi mike […]

Ubushinwa bugiye kumurika intwaro nshya imbere ya Putin

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi irangiye, Ubushinwa burateganya kumurika intwaro nshya ya Laser bavuga ko ari yo ikomeye cyane ku isi mu kurinda ikirere. Iyi ntwaro izerekanwa ku wa Gatatu i Beijing mu birori bikomeye bya gisirikare, aho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Kim Jong-un uyobora Koreya ya […]

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’ubucamanza 2024-2025

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye igikorwa cyo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026.  Ni igikorwa cyari kiyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla cyitabiriwe n’abagize inzego z’ Urunana rw’Ubutabera. Mu ijambo rye, Umushinjacyaha Mukuru HABYARIMANA Angélique yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 78.489 mu […]

RDC: Urugo rwa Mutamba rwagabweho igitero mbere gato y’uko akatirwa

Mbere y’icyemezo cy’urukiko mu rubanza rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri 2025, urugo rwe rwagabweho igitero n’inzego z’umutekano. Nk’uko byatangajwe n’ishyaka Nogec, abereye perezida, abasirikare n’abapolisi bateye mu rugo rwe ahagana mu ma saa cyenda z’urukerera, batatanya abamushyigikiye kandi bata […]

Sekuru wa Alpha Rwirangira yapfuye

Alpha Rwirangira na AY bari mu kababaro ko gupfusha sekuru wabo witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Nzeri 2025, afite imyaka 103. Alpha, uba muri Canada, yanyujije ubutumwa kuri Instagram agaragaza agahinda ke avuga ati: “Tuzongera kubonana mu buzima bushya, Babu.” Na ho AY, umuhanzi wo muri Tanzania, yanditse […]

Uko Perezida Kagame yisanze ari intasi nkuru ya Uganda

Mu 1979 Perezida Paul Kagame yongeye guhura na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye ya kera yari imaze imyaka ibarirwa muri itatu yarabuze ku ishuri bombi bigagaho, mu muhuro wafunguriye Umukuru w’Igihugu amarembo yo kuyobora ubutasi bwa Uganda. Rwigema icyo gihe wari ugarukanye muri Uganda na Yoweri Kaguta Museveni nyuma yo kurwana urugamba rwasize Idi Amin […]

Burkina Faso: Hatowe itegeko rihana ubutinganyi

Muri Burkinafaso hakozwe impinduka zitandukanye mu mategeko, nk’aho umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu, nk’uko Minisitiri w’ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yabisobanuye nyuma y’itegeko rishya ryatowe. Minisitiri yongeyeho ati: “Mu gihe habaye gusubiramo icyaha, niba uwabikoze atari umwenegihugu wa Burkinabe, azirukanwa mu […]

Burundi: Hatawe muri yombi uwacungaga imitungo ya General Bunyoni

Uwitwa Donatien Mbonicura, ukomoka mu mudugudu wa Matyazo mu Karere ka Mwaro mu Ntara ya Gitega (hagati mu Burundi), yatawe muri yombi ku Cyumweru, ku itariki ya 24 Kanama 2025, afatiwe i Kinindo, mu majyepfo ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu. Uyu ufatwa nk’incuti magara ya General Alain Guillaume Bunyoni, bivugwa ko yacungaga mu ibanga imitungo […]

Sudani: Inkangu yatabye umudugudu wose 1000 bahasiga ubuzima harokoka 1

Inkangu idasanzwe mu karere ka Darfur mu burengerazuba bwa Sudani yatabye umudugudu wose hapfa abantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba uhagenzura kuri uyu wa Mbere ushize. Umudugudu wose wagiye hasi harokoka umuntu umwe Umutwe wa Sudan Liberation Movement/Army wavuze ko iyi nkangu yabaye ku Cyumweru mu Mudugudu wa Tarasin, uherereye mu misozi ya Marra […]

Kera kabaye Gen. Cirimwami yashyinguwe n’abarimo Tshisekedi

Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025 yashyinguwe nyuma y’amezi arindwi yiciwe ku rugamba. Ni umuhango wakomatanyijwe n’uwo gusezeraho bwa nyuma no gushyingura Colonel Alexis Rugabisha wiciwe i Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubwo yari ayoboye imirwano ihuriro ry’ingabo za Leta ya […]