Kinshasa yakuyeho kwigira ubuntu ku banyeshuri biga mu duce tugenzurwa na M23

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko warakajwe cyane n’icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo gukuraho kwigira ubuntu, ku banyeshuri biga mu mashuri yo mu duce ugenzura. Uyu mutwe wemeje ko Kinshasa yafashe kiriya cyemezo, mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2025. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, […]
U Bushinwa bwatanze ubutumwa bumurika intwaro karahabutaka

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri ubwo u Bushinwa bwizihizaga imyaka 80 ishize butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi, Perezida wabwo, Xi Jinping yari kumwe na Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru; biba inshuro ya mbere aba uko ari batatu bahuye bari kumwe. Xi, Putin na […]
Rubavu: Abanyeshuri ba Kaminuza ya ULK bishyuriye Mutuelle imiryango 107 itishoboye

Abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi (ULK), bo mu cyiciro cya gatatu mu ishami ry’amasomo y’Iterambere (Master’s in Development Studies) bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyakiliba, ndetse bishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 107 itishoboye, ingana n’amafaranga 323,000 Frw. Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu gutanga umusanzu wabo ku […]
Ingendo (zo mu kirere) ntizikwiye kuba iz’abakire gusa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko nubwo umugabane wa Afurika wagize iterambere mu bijyanye n’urwego rw’ingendo zo mu kirere, ukomeje guhura n’imbogamizi z’igiciro kiri hejuru ndetse no kubura ibikorwaremezo bijyanye nazo, mu gihe ashimangira ko ingendo zo mu kirere zitagakwiye kuba iz’abifite gusa. Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya Aviation […]
Umuramyi Chryso yasezeranye mu mategeko

Abahanzi b’abaririmbyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, bamaze igihe gito berekanye ko bakundana, bamaze gusinyana amasezerano yemewe n’amategeko y’ugushyingiranwa. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025. Ni imwe mu ntambwe ibanziriza ubukwe bwabo buteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025. […]
Perezida Kagame yatangije ingendo zo gutwara abantu muri drones

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, yatangije ingendo zo gutwara abantu mu kirere hakoreshejwe indege nto zitagira abadelevu zizwi nka drones. Umukuru w’Igihugu yatangirije izi ngendo i Kigali, ahari kubera Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’. Ni inama iri kubera muri Kigali […]
Inama y’ikitaraganya hagati ya Meya wa Uvira na Wazalendo zitambitse icyemezo cya Tshisekedi

Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatumije abahagarariye imitwe ya Wazalendo mu nama y’ikitaraganya mu rwego rwo kuganira ku mpamvu bariya barwanyi bitambitse icyemezo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC. Meya Kifara Kapenda Kik’v yatumije iriya nama, mu gihe mu mujyi wa Uvira hakomeje imyigaragambyo yatangijwe na Wazalendo isaba ko […]
Ashley Young ari gukina mu ikipe imwe n’umuhungu we

Uwahoze ari myugariro w’icyamamare muri Manchester United, Ashley Young w’imyaka 40 ari kumwe n’umuhungu we Tyler Young w’imyaka 19, bagiye kuba abakinnyi ba mbere mu mateka y’ikiciro cya kabiri mu Bwongereza bakina mu ikipe imwe ari umubyeyi n’umwana. Byari byitezwe ko uyu mwihariko uba mu mwaka ushize ubwo Everton (yari ifite Ashley Young) yahuraga na […]
Dore ubwirinzi bw’ikirere 5 bwa mbere buhambaye ku Isi

Ibihugu birimo gushora imari igaragara muri sisitemu z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere mu gihe ubwoba bw’ibitero nk’ibi bugenda bwiyongera. Indege, drone, misile zo mu bwoko bwa cruise missile, missile ballistique ni bike mu byago ubu buryo bw’ubwirinzi bwakorewe mu kuvumbura, gukurikirana, no gusenya. Ukurikije ubushobozi bwabwo, urwego, hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho, dore sisitemu 10 za mbere […]
Musanze: Abagabo 2 bapfuye biyahuye

Abagabo babiri barimo uwo mu murenge wa Musanze n’uwo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, bapfiriye umunsi umwe; bigakekwa ko biyahuye. Aba barimo Niyibizi Anselme w’imyaka 38 wasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, ho mu murenge wa Gashaki. Uyu mugabo wasize umugore n’abana babiri, yari amaze igihe […]
Umunyamabanga wungirije wa Monusco agarutse muri RDC ku nshuro ya 3 mu mwaka

Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Nzeri nk’uko byatangajwe na MONUSCO. Uru ruzinduko rw’akazi rukurikira uruzinduko yakoze muri iki gihugu muri Gashyantare na Werurwe kandi bivugwa ko rugamije gushimangira ubushake bw’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira inzira […]
M23 yarahiye ko itacyihanganiye imvugo z’urwango zikomeje gututumba muri Uvira

Umutwe wa AFC/M23 warahiye ko utazihanganira imvugo z’urwango ndetse n’ibyaha by’urwango bizikomokaho bimaze igihe bigaragara mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Ituri ndetse no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa. AFC/M23 yatanze uyu muburo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, mu […]
Umuramyi ‘Gogo’ yapfuye

Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gogo, yitabye Imana. Gogo wari ufite imyaka 36 y’amavuko yaguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa. Amakuru avuga ko uyu mukobwa mbere yo kuvamo umwuka yari yabanje kugira ikibazo cyatumye yitura hasi agatakaza ubwenge. Gogo yakundaga kugaragara ku mbuga […]
Barangajwe imbere na Yemi Alade: Dore ibyamamare mpuzamahanga bigiye kwita izina abana b’ingagi

U Rwanda ruritegura ibirori byamamaye ku isi byo Kwita Izina Ingagi biraba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025. Muri uyu mwaka, hazitwa amazina ku bana b’ingagi 100. Abazita amazina bamaze gutangazwa bwa mbere, bakaba barimo ibyamamare bitandukanye ku rwego rw’isi, abayobozi mu kubungabunga ibidukikije, n’abaharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Dore aba ni […]
Polisi y’u Rwanda yafunze uwatangaje ko i Musanze haturikiye igisasu

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yafashe umugabo w’imyaka 36 ukomoka muri ako karere, nyuma yo gushyira kuri YouTube amashusho arimo amakuru y’ibinyoma yavugaga ko mu Karere ka Musanze haturikiye igisasu mu rusengero, abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka. Uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Butaro, Akagari ka Mubuga, ku wa Gatatu tariki ya […]
Burkina Faso: Abafaransa bakomeje gufatirwa mu burengerazuba bwa Afurika bashinjwa ubutasi

Nyuma ya Mali, muri Burkinafaso na ho Umufaransa yatawe muri yombi ku itariki ya 28 Nyakanga n’inzego z’ubutasi. Kuva icyo gihe yafungiwe ahantu hatazwi. Jean-Christophe Pégon ni umuyobozi wa ONG ikorera muri Burkina Faso yitwa Inso, itanga amakuru y’umutekano ku miryango itabara imbabare. Uyu mwenegihugu w’u Bufaransa arakekwaho gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho. […]
U Rwanda na RDC byiyemeje guhanahana amakuru y’ubutasi kuri FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gutangira guhanahana amakuru y’ubutasi yerekeye umutwe wa FDLR, mbere y’uko i Doha hateranira inama igamije kureba uko uriya mutwe w’iterabwoba wasenywa. Ibihugu byombi byabemeranyirije mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki […]
Cabo Delgado: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye ba mudugudu amagare

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda (RSF) muri Mozambique batanze amagare ku bayobozi b’imidugudu mu karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gukomeza guharanira kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’ibanze. Umuhango wo gutanga aya magare wabereye kuri pavilion ya […]
SANDF ntizi igihe kajugujugu 5 za yo zakwamiye muri RDC zizahavira

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyabwiye ikinyamakuru Janes ko nta tariki gifite y’igihe kajugujugu zacyo eshanu za Oryx kuri ubu zaheze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zizahavira. Umuvugizi wa SANDF yagize ati: “Ntabwo dufite itariki, ariko turimo kubikoraho.” Nyamara, ku itariki ya 22 Kanama, SANDF yahakanye ko kajugujugu eshatu zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye […]