Icyahitanye umuramyi Gogo cyamenyekanye

Umuririmbyi Musabyimana Gloriose, uzwi cyane ku izina rya Gogo, witabye Imana muri Uganda, yashyizwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu. Abari bamwegereye bavuze ko nubwo yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri, abaganga bemeje ko yazize ibibazo by’ibihaha. Bikorimana Emmanuel, uzwi nka Bikem Wayesu wari umwe mu bajyanama ba Gogo ndetse n’usanzwe akora mu itangazamakuru, yavuze ko […]
Abasirikare bayobowe na Maj. Gen Nyakrundi bagenze ibilometero 26 n’amaguru

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ibarizwa muri Diviziyo ya kabiri, mu rugendo rw’amaguru rureshya na Kilometero 26. Ni urugendo rwakorewe mu Kinigi ho mu karere ka Musanze. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uru rugendo rujyanye n’amabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida Paul Kagame […]
APR FC yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA

Ikipe ya APR FC yakatishije itike ya ½ cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Mlandege FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya kabiri wabereye kuri Stade yitiriwe Gen. Isamuhyo i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso Raouf Memel Dao […]
Perezida Kagame ntakozwa ibyo kuba hari umwana we wazamusimbura ku butegetsi

Perezida Paul Kagame avuga ko adashyigikiye ibyo kuba hari umwe mu bana be wazamusimbura ku butegetsi, kuko u Rwanda atari ubwami. Umukuru w’Igihugu yabitangarije umunyamakuru François Soudan usanzwe ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu gitabo cye yise “Conversations with the President of Rwanda’. Ku ipaji ya 91 y’iki gitabo, Soudan yabajije Perezida Paul Kagame […]
M23 nifata Uvira izanafata Congo yose: Yakutumba washinje Gen. Gasita ibyaha bikomeye

Umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba uri mu yo Leta ya RDC yise Wazalendo mbere yo kuyitabaza mu ntambara ihanganyemo na M23, yateguje ko uyu mutwe nuramuka ufashe Umujyi wa Uvira bizarangira unafashe Congo yose. Gen. William Yakutumba yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, ubwe we na bagenzi be bayobora imitwe ya Wazalendo bari […]
U Bubiligi bwarakaranyije n’u Burundi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yahamagaje Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, kugira ngo atange ibisobanuro ku cyemezo cya Guverinoma y’Igihugu cye cyo kwirukana uwari uhagarariye Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu Burundi. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo u Burundi bwahaye David Leyssens amasaha 48 yo kuba yamaze kuva ku butaka bwabwo ndetse […]
RDC: Hatanzwe ikamba rya nyampinga hatabaye amatora

Nyuma y’iminsi mike Déborah Djema yambitswe ikamba rya Miss Universe DR Congo ku wa 22 Kanama 2025, yaje kuryamburwa igitaraganya azira kudasinya amasezerano. Dorcas Dienda Kasinde niwe wahise ahabwa iri kamba nyuma y’uko abategura iri rushanwa bafashe icyemezo cyo kuryambura Déborah Djema wanze gushyira umukono ku masezerano asanzwe asinywa n’abegukana iri kamba. Déborah yasabye ko […]
Banki yirukanye umukozi ihita imusimbuza AI yatozaga

Kathryn Sullivan, w’imyaka 63 wari umaze imyaka 25 akora muri Commonwealth Bank muri Australia, yatangaje ko yirukanwe mu kazi nyuma yo gufasha gutoza “chatbot” yaje kumusimbura. Uyu mukozi wari usanzwe yakira abantu muri banki yavuze ko atari azi ko ibyo yakoraga byo kwandika no kugerageza ibisubizo bya “Bumblebee AI” byari bigamije kumusimbura. Ati: “Sinigeze ntekereza […]
Umukinnyi wa Gasogi United yatahanye indaya ebyiri zitaha zijya kwivuza

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yagarutse ku kintu cyigeze kuba hagati y’umukinnyi w’iyi kipe n’abakobwa babiri mu mwaka wa 2022, ubwo Gasogi yari itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1. KNC yavuze ko uwo mukinnyi yari yatahanye abakobwa babiri kubera amafaranga yari yahawe n’ikipe n’abafana. Nyuma […]
Uvira: FARDC na Wazalendo bongeye gufatana mu mashati

Mu ijoro ryacyeye ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, bongeye kurwanira mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imirwano yatangiye mu ma saa tatu z’ijoro, imara amasaha menshi. Amakuru aturuka muri uyu mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko imirwano yabereye mu duce […]
Igihugu cya mbere cya Afurika cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yabaye iya mbere yo ku mugabane wa Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Maroc yabigezeho mu ijoro ryacyeye, nyuma yo kunyagira Niger bari bahuriye mu mukino wa karindwi wo mu tsinda E […]
Nyuma ya RDF, ikindi gihugu gituranye n’u Rwanda na cyo kigiye gutoza abasirikare ba RCA

Repubulika ya Centrafique yohereje urubyiruko rugera ku 2,000 muri Uganda, aho rugomba guhererwa imyitozo ya gisirikare. Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ni bwo amagana y’icyiciro cya nyuma cya ruriya rubyiruko bavuye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassaï i Bangui, mbere yo kurira indege ibajyana muri Uganda. Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’imyitozo mu ngabo […]