U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar 

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yamaganye ibitero Israel iheruka kugaba i Doha muri Qatar. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar. Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]

La Haye: Felicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda vuba

Felicien Kabuga waregwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu imbere y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akomeje gufungirwa i La Haye nubwo hari abatangiye gutekereza kumwohereza mu Rwanda. Muri Kanama 2023, urukiko rwasanze adashoboye kuburana kubera uburwayi maze rutegeka ko arekurwa. Ku myaka irenga […]

M23 yaciye amarenga y’uko igiye gutabara abaturage bari kwicwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi

Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise imiborogo y’abanye-Congo bamaze iminsi bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko waba ugiye kubatabara. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gutabaza Umuryango Mpuzamahanga kuri buriya bwicanyi bukomeje gukorerwa “abasivile b’inzirakarengane”. Ni […]

Museveni yasabye Amerika n’u Burusiya kugura kizimyamwoto Uganda yakoze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamuritse imodoka zizimya inkongi igihugu cye cyakoze, asaba ibihugu by’ibihangange kuzigura. Izi modoka zizwi nka ‘Muliro Eater’, Museveni yazimurikiye ba Ambasaderi b’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nanejejwe no kwereka […]

Ghana yiyongereye ku bihugu byemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Ghana yabaye ikindi gihugu cyemeye kwakira abantu birukanwe muri Amerika mu rwego rw’umugambi wa Perezida Donald Trump wo guhashya abimukira binjiye mu buryo butemewe. Perezida John Mahama yavuze ko abenegihugu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba bazakirwa nyuma y’amasezerano Ghana  yagiranye na Amerika. Yavuze ko 14 ndetse muri abo bimukira bamaze kuhagera. Yagaragaje […]

Umuntu n’ihene 30 baguye mu mpanuka yabereye kuri ‘Dawe uri mu ijuru’

Umuntu umwe n’ihene zibarirwa muri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yabereye ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru, mu karere ka Karongi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ihene zibarirwa muri 200, yakoreye impanuka mu mudugudu wa Rufumberi, akagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita. Yari ijyanye ziriya hene mu isoko […]

Kivu y’Amajyepfo: Abawazalendo bahagaritse amashuri bahatira abarimu gufata intwaro

Ibikorwa byo kwigisha byarahagaritswe kuva ku wa Kabiri, itariki 9 Nzeri mu mashuri menshi yo muri Teritwari ya Kabare no muri Kamisimbi, muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda, biyita abarwanyi ba Wazalendo, binjiye mu mashuri birukana abanyeshuri n’abarimu ndetse bakababurira ko niba badashaka gupfa bazongera kwiga no kwigisha intambara yarahagaze. […]

Abahanzi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzi nyarwanda Ariel Wayz na Babo Ekeight bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gukekwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ACP Rutikanga yabwiye The New Times ko koko aba bahanzi bafunzwe. Amakuru avuga ko bafashwe nyuma y’aho bo n’inshuti zabo bakekwaga kurenga ku mabwiriza agenga […]

U Bubiligi bwitambitse imurika ry’igitabo cy’uwahoze ari umujyanana wa Habyarimana

Leta y’u Bubiligi yitambitse umuhango wo kumurika igitabo Prof. Filip Reyntjens wahoze ari umujyanana wa Perezida Juvenal Habyarimana yanditse ku Rwanda. Iki gitabo Reyntjens yahaye umutwe wa ‘Modern Rwanda. A Political History’, cyagombaga kumurikirwa mu kigo cya Institut Egmont gisanzwe gihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ububanyi y’u Bubiligi. Uriya mugabo usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya […]

Elon Musk yakubiswe inshuro n’umugabo wakoreye tiriyoni 145 Frw mu munsi

Umushoramari w’Umunyamerika, Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle, yasimbuye Elon Musk ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma yo kunguka amafaranga atarigeze aboneka ku munsi umwe mu mateka y’isoko ry’imigabane. Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, imigabane ya Oracle yiyongereyeho hejuru ya 40%, igera kuri $340 ku mugabane (asaga […]

Asamoah Gyan yashinjije Victor Osimhen kubeshyera Niyomugabo Claude

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. […]

Kicukiro: Gare ya Nyanza igiye kwimurwa by’agateganyo

Gare ya Nyanza yo mu Karere ka Kicukiro izimurirwa by’agateganyo muri Canal Olympia kw’i Rebero kuko aho iherereye ubu hazaba ari inzira izanyuramo amagare mu isiganwa mpuzamahanga rya UCI riteganyijwe muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Ahaparika bus ni ku muhanda munini uva i Kigali ugana mu Bugesera, igice cyawo kizakoreshwa n’abanyonzi […]

RDC: Kabila arasomerwa kuri uyu wa Gatanu mu rubanza rwaburanishijwe adahari

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruzatanga umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wahoze ari perezida nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’uru rukiko.  Mu iburanisha ryo ku itariki ya 22 Kanama, umushinjacyaha yari yasabiye Kabila igihano cy’urupfu kandi asaba abacamanza gutegeka ifatirwa ry’umutungo w’uwahoze […]

USA: Abari abayobozi muri FBI bajyanye ubuyobozi bwa Trump mu rukiko

Batatu bahoze ari abayobozi bakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha cya Amerika bavuze ko birukanwe nta mpamvu mu rwego rwo  “guhana” abagize uruhare mu iperereza ryakozwe mbere ku byaha byashinjwaga Donald Trump. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Nzeri 2025, Brian Driscoll wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa FBI, hamwe n’abandi babiri bahoze ari abayobozi bakuru muri […]

Umuhuza wayoboye WASAC yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo afungirwa muri gereza by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni mu rubanza umuhuza na Murekezi Dominique baregwamo ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko. Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku […]