Kubera Igisirikare cya Congo u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzania iriho ndetse n’u Bubiligi – Eliezer Ntambwe

Muri video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri, Minisitiri ushinzwe abahoze mu gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eliezer Ntambwe, yahaye icyubahiro Igisirikare cya Congo yemeza ko kubera cyo, ibihugu byinshi ubu biriho mu gihe byakabaye byaragizwe ingaruzwamuheto. “Kubera Ingabo za Congo, u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzaniya […]

Abakozi ba FERWAFA barafunzwe 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda mu iperereza rikorerwa bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru waryo. Itangazo RIB yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, ryemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abatawe muri yombi. […]

Rutsiro: Abana 3 bakomerekejwe na drone

Abana batatu bo mu murenge wa Kivumu w’akarere ka Rutsiro, bakomerekejwe na drone itaramenyekana yakoreye impanuka muri kariya gace. Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, mu ma saa saba. Abana bakomerekejwe n’iriya drone bari bavuye kwiga ku Ishuri Ribanza rya Bunyoni. Raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’ibanze ivuga ko mu […]

UPDF yishe umuyobozi mukuru wa Al-Shabaab

Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu butumwa bwa African Union Support Mission in Somalia (AUSSOM) zatangaje ko zishe umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za Al-Shabaab mu karere ka Lower Shabelle muri Somaliya. Uyu muyobozi witwa Osman Hussein Bune Amiir wari uzwi nk’umugaba mukuru w’ingabo za Al-Shabaab muri ako gace, yishwe ku wa 14 Nzeri 2025 mu gitero […]

Kigali: Amashuri yose agiye gufungwa 

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali yatangaje ko amashuri yose aherereye muri Kigali azafungwa by’agateganyo guhera ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Ibi bizakorwa mu rwego rwo gutegura no kwakira neza isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships), rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. Ubu bufatanye bugamije kwirinda ko […]

Trump yajyanye The New York Times mu nkiko ayishyuza miliyari 15$

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nzeri 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze ikirego cyo ashinja ikinyamakuru New York Times hamwe n’abanyamakuru bane b’ikinyamakuru kumusebya asaba miliyari 15 z’amadolari ya Amerika y’impozamarira, nyuma y’amezi macye areze n’ikinyamakuru Wall Street Journal. Trump yavuze ko iki kinyamakuru ari “igikoresho” cy’ishyaka ry’Abademokarate (ic)” […]

Tshisekedi yatabye mu nama Vital Kamerhe wicariye intebe ishyushye

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Vital Kamerhe yitabaje Perezida Félix Antoine Tshisekedi ngo aburizemo umugambi wo kumweguza, undi amutaba mu nama. Kamerhe yitabaje Tshisekedi, nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC bakomeje gukusanya imikono isaba ko yeguzwa. Amakuru avuga ko abadepite 262 ari […]

Ubusambanyi buteye ubwoba bukorerwa abakobwa i Dubai

Mu mujyi wa Dubai, uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi n’ubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese. Ni isura y’agahinda, imiborogo n’amarira y’abakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi biteye ubwoba. Abenshi muri abo bakobwa babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa […]

Israel iri gushyirwa mu kato n’isi yose

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa 15 Nzeri 2025 yemeye ko igihugu cye kiri mu nzira yo gushyirwa mu kato ku rwego mpuzamahanga bitewe n’intambara imaze hafi imyaka ibiri muri Gaza. Ibi yabivugiye i Tel Aviv mu nama yateguwe na minisiteri y’imari, Netanyahu yasobanuye ko icyo kibazo gishobora kumara imyaka myinshi, bityo Israel […]

Ingaruka mbi zo kwitera makeup cyane

Makeup ni kimwe mu bintu bikoreshwa cyane n’abagore n’abakobwa ku isi yose, aho ifasha benshi kongera ikizere no kugaragara neza mu ruhame. Ariko kandi, abahanga mu buzima bavuga ko gukoresha makeup kenshi, nabi, cyangwa gukoresha iyitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu n’ubuzima muri rusange. Bamwe mu baganga b’uruhu bavuga ko ibikoresho bya makeup […]

McGregor wabaye indwanyi ya mbere ku Isi muri MMA yaretse gushaka kuba perezida

Uwahoze ari champion mu mukino njyarugamba wa MMA (Mixed Martial Arts), Conor McGregor, yatangaje ku wa Mbere ko atakibaye umukandida mu matora ya perezida ateganyijwe muri Irlande ku itariki ya 24 Ukwakira. Mu ntangiriro z’uku kwezi, McGregor yavuze ko aziyamamariza umwanya wa perezida, avuga ko “igihe cy’impinduka nyazo kigeze,” kandi yiyemeza kutazashyira umukono ku mushinga […]

RDC: Abarwanyi ba M23 bafashe indi midugudu 2 muri Masisi

Imidugudu ya Ndurumo na Kinyaongo, iherereye muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, muri Sheferi ya Bashali, no muri Gurupoma ya Bapfuna, mu Murenge wa Osso Banyungu (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe n’ingabo za AFC / M23 kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nzeri, nyuma yo kurwana na Wazalendo. I Ndurumo, hafi ya Lukweti, imirwano […]

Ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bishobora kwiyongera

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari gukora ivugururwa ryerekeye ibiciro by’amashanyarazi, ku buryo rizasiga hashyizweho ibishya bigomba gusimbura ibyari bisanzweho kuva muri 2020. Iby’aya mavugururwa byamenyeshejwe inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame. Umwanzuro wa gatatu w’ibyemezo by’iyi nama, uvuga ko nyuma […]

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bashya i Cabo Delgado 

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, rwohereje abasirikare n’abapolsi bashya i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Aba basirikare n’abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri iriya ntara. Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali babanje gusezerwaho n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. […]