Rutsiro: Abaturage biruhukije nyuma yo kwegerezwa ibitaro

Abaturage bo mu murenge wa Boneza w’akarere ka Rutsiro, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwegerezwa ibitaro bivura indwara zitandukanye bitezeho kubaruhura urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri ni bwo ibi bitaro byiswe Kivu Hills Medical Center byatashywe, bikaba byarubatswe na Arise Rwanda Ministries. Abaturage baganiriye na BWIZA bayibwiye ko […]

Hashyizweho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri rwashyizeho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari byarashyizweho mu myaka itanu ishize. Uru rwego mu itangazo rwasohoye rwasobanuye ko vugurura biriya biciro biri mu rwego rwo kujyanisha ikiguzi cy’amashanyarazi n’ibiyagendaho, ndetse no guhaza isoko ry’abakenera amashanyarazi rikomeje kwiyongera. RURA kandi yavuze ko biriya biciro […]

RIB yihanangirije inkumi zishaka kurya amafaranga y’abasore nta cyo babakoreye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye ko rutajya rufunga umuntu nta bimenyetso, ahubwo mbere hakorwa iperereza ryimbitse. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, nyuma y’ikiganiro cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa witwa Solange (Soso) yavuze ko umukobwa ashobora guhimba ikirego cy’uko afashwe ku ngufu kugira ngo akuremo amafaranga menshi. Muri icyo kiganiro yari […]

Inzu ya miliyari 1 Frw ya Miss Jolly iri kuvugisha benshi

Miss Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari kurangiza imirimo yo gutunganya inzu nshya yubatswe ku buryo bugezweho, ifite agaciro karenga miliyoni 800 Frw kugeza kuri miliyari. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara Miss Jolly yinjira mu nzu ye nini igizwe n’ibyumba byinshi, ikagira pisine, parikingi ndetse n’ikibuga kinini cyo hanze. Amakuru […]

Bishop Gafaranga yasabiye gufungwa imyaka 5

Ku wa 15 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muhezo Habiyaremye Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha batandukanye yakoreye umugore we Anet Murava. Ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha bibiri: guhoza ku nkeke no gukubita no gukomeretsa umugore we, Murava Annette. Murava yavuze ko yahoraga ahangayikishwa n’amagambo mabi, guhatirwa imibonano mpuzabitsina, ndetse no gukubitwa, bigatuma […]

Tanzania: Abanyarwanda n’Abarundi 34 barafunzwe

Mu rwego rwo gukaza umutekano w’igihugu mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu Ukwakira 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania rwatangaje ko rwafatiye mu Karere ka Mbogwe, Intara ya Geita, abantu 34 b’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko baturutse mu Burundi no mu Rwanda. Ibi byabaye mu gihe hakomeje ibikorwa byihariye bigamije guhashya ubwinshi […]

Paris: Munyemana wahamijwe ibyaha bya jenoside ari kuburana mu bujurire

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 16 Nzeri, urubanza mu bujurire rwa Sosthène Munyemana, wahoze ari umuganga mu Rwanda wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwatangiriye mu rukiko rw’i Paris. Mu 2023, yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 kubera “kugira uruhare muri jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kugira uruhare mu nama zateguriwemo […]

Hakomeje kwibazwa uko Rabin yemeye kujya mu Burundi mbere yo gushimutwa n’ubutasi – Inkuru y’imvaho

Hakomeje kwibazwa ukuntu Umurundi Niyukuri Dieudonné, uzwi ku izina rya Rabin, yashutswe akemera kujya mu Burundi, aho yageze agahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi z’u Burundi, mu gihe yari azi neza ko amaze iminsi anenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD ku mugaragaro mu biganiro yagiye atanga kuri channels zitandukanye za youtube nk’umusesenguzi. Amakuru mashya Bwiza ifite aremeza […]

Afurika: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’umuryango wa Lungu udashaka ko ashyingurwa muri Zambia

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nzeri, Urukiko Rukuru muri Afurika y’Epfo bwateye utwatsi ubujurire bw’umuryango wa nyakwigendera Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, wasabye guhagarika kohereza umurambo we muri Zambia kugira ngo abe ari ho ashyingurwa. Uyu muryango wegereye urukiko muri Pretoria ujuririra urubanza rwaciwe mbere rwahaye Guverinoma ya Zambia uburenganzira bwo gusubiza umurambo wa […]

Abafana ba Marseille barwanye na Polisi ibahata imihini 

Mu gihe umukino wari ugiye gutangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Burayi (9:00PM CET) kuri sitade ya Real Madrid Santiago Bernabéu, habanje kubaho imvururu zikomeye hagati y’abafana b’ikipe ya Marseille n’inzego z’umutekano za Espagne. Abafana benshi baturutse mu Bufaransa bari baje gushyigikira ikipe yabo, ariko imbere ya sitade habayeho ubushyamirane n’abapolisi […]

Amagare azanyura imbere muri Bk Arena

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko mu mikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, hazaba harimo udushya tudakunze kuboneka. Icya mbere yavuze ni uko isiganwa ryo gusiganwa n’ibihe (Time Trial), risanzwe ribera mu muhanda, ubu rizabera ahantu hafunze, […]

Minisitiri Prevot w’u Bubiligi nta cyizere afite ku kuba azasiga azahuye umubano naza mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko nta cyizere afite cy’uko naza mu Rwanda azasiga azahuye umubano umaze igihe waraciwe hagati yarwo n’igihugu cye. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwaciye umubano ushingiye kuri dipolomasi rwari rufitanye n’u Bubiligi runirukana abadipolomate babwo, nyuma yo gushinja iki gihugu kwifatanya na Repubulika Iharanira […]

CICR ivuga ko yiteguye gufasha mu guhererekanya imfungwa hagati ya Kinshasa na AFC/M23

Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare wa Croix-Rouge (CICR) yatangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nzeri, watangaje mu butumwa yashyize kuri konti yawo ya X (Icyahoze ari twitter), ko witeguye gutanga umusanzu mu kurekura imfungwa mu rwego rw’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23. CICR yanditse iti: “Nyuma yo gusinya […]

Rwampara: Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 na 35 yasanzwe muri ruhurura yapfuye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri 2025 mu gitondo, muri ruhurura ya Rwampara hasanzwemo umugabo witwa Karoli yapfuye, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’inzoga kuko bivugwa yari yiriwe azisangira n’abandi bantu ku wa Mbere baje gutungurwa no gusanga yapfuye. Karoli wari utuye mu Mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenge wa […]

Abawazalendo bageze aho basaba gutumirwa i Doha no kwinjizwa muri guverinoma

Mu gihe mu minsi ishize hadutse umwuka mubi hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’abayobozi i Kinshasa, cyane cyane ku bijyanye no kohereza Gen. Olivier Gasita muri Uvira, kuri ubu izi nyeshyamba biravugwa ko zoherereje  inyandiko Perezida Félix Tshisekedi ikubiyemo ibyo zisaba. Mu gihe bemeza ko batazahemukira Guverinoma ya Kinshasa, bagize na bo ibyo basaba nk’ikiguzi cy’ubwo […]

Ndayishimiye yambitswe umudali na Embalo, anagirwa umuturage wa Guinée-Bissau 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yambitswe umudali w’icyubahiro na mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umalo Sissoco Embalo. Ndayishimiye ari i Bisau kuva ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, mu ruzinduko rw’akazi yahagiriraga. Ibiro bye byatangaje ko umudali wa mbere w’icyubahiro yambitswe na mugenzi we Embalo uri mu rwego rwo kumushimira ku bw’”uruhare rwe mu guteza […]

RDC: Kamerhe ashobora kurara yegujwe ku buyobozi bw’inteko ishinga amategeko

Kuri uyu wa Gatatu, Vital Kamerhe ashobora gutakaza umwanya we ku buyobozi bw’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite. Ku wa Mbere, abadepite batanze icyifuzo gisaba kwegura benshi mu bagize biro y’inteko ishinga amategeko, barimo Perezida wa yo Vital Kamerhe, umaze igihe ari umusangirangendo w’umukuru w’igihugu. Ubusabe bwo kumweguza bwashyizweho imikono 262, irenga ubwiganze busabwa bwa 250. […]

RDF yavuze kuri drone yakomerekeje abana 3 i Rutsiro 

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko drone nto yakomerekeje abana batatu bo mu karere ka Rutsiro ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri, ari iy’Ingabo z’u Rwanda. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri ni bwo iriya drone yakomerekeje abana batatu bo mu murenge wa Kivumu, bari bavuye kwiga ku Ishuri Ribanza rya Bunyoni. RDF mu […]