Kivu y’Amajyepfo: Imitwe 2 ya wazalendo irahanganye muri Mwenga

Imitwe ibiri y’inyeshyamba za Wazalendo yasubiranyemo kuva ku wa Gatatu, itariki 17 Nzeri, muri centre ya Mwenga (Kivu y’Amajyepfo). Iyi mirwano irahuza unutwe wa Malaika n’uwa Nyakiliba. Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko kuri uyu wa Kane mu mujyi hongeye kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje. Nibura abantu batatu bari bamaze kumenyekana ko bapfuye ku wa Gatatu. […]

M23 yashyizeho amabwiriza mashya ku bakoresha umupaka munini uhuza Goma na Rubavu

Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizeho amabwiriza y’uko umupaka munini uhuza uriya mujyi n’uwa Rubavu wo mu Rwanda uzajya ukora kugeza saa sita z’ijoro. Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Musanga Bahati Erasto, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane. Iryo tangazo rivuga ko […]

Tshisekedi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo

Ku butumire bwa mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Pretoria, muri Afurika y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’akazi rumara amasaha menshi. Ageze ku kibuga cy’indege cya gisirikare, Umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Afurika y’Epfo, Thandi […]

RDC iravuga ko M23 igomba kuyiha abakomando iheruka kunguka

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko itemera kuba umutwe wa AFC/M23 uheruka kunguka abasirikare bashya barenga 7,000; ivuga ko izageza iki kibazo kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yatangaje ko yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 7,000; nyuma y’amezi atandatu bari bamaze batorezwa mu kigo cya […]

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ agiye kugezwa mu rukiko

Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri ni bwo Camarade azatangira kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo. Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano. Kalisa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu […]

Amavubi yananiwe kwigira imbere, Argentine itakaza umwanya wa mbere ku Isi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagumye ku mwanya wa 127 ku Isi, ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwerekana uko ibihugu bihagaze mu mupira w’amaguru. Amavubi yagumye kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu mikino ibiri y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aheruka gukina yatsinzwe na Super Eagles ya Nigeria igitego 1-0, ariko na yo agatsinda Zimbabwe igitego 1-0. […]

Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? – Nduhungirehe ku myitwarire ya Loni

“Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda ni igihugu cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba [z’ubwirinzi] zizagumaho mu gihe FDLR igihari,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ku Cyicaro cy’ihuriro y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku Kacyiru. Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yahaye […]

Urugo rwa Azarias Ruberwa rwatewe n’abasirikare barenga 150

Abasirikare babarirwa mu 150 baravugwaho gutera urugo rwa Azias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri iki gihugu. Ni amakuru yemejwe n’umuryango wa Ruberwa, mu itangazo waraye usohoye. Uyu muryango wavuze ko “muri iyo Operasiyo, abarinzi icyenda bashinzwe umutekano we ndetse n’uw’urugo rwe […]

DRC: ADF yishe Abakirisitu barenga 100 bari gushyingura

Ku wa Mbere nimugoroba, tariki ya 8 Nzeri 2025, inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State zagabye ibitero mu bice bya Ntoyo na Potodu, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amakuru yemeza ko muri Ntoyo hiciwe Abakirisitu barenga 70, mu gihe abandi barenga 30 biciwe i Potodu, […]

UAE yahagaritse guha visa Abagande guhera Mutarama 2026

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zatangaje ko zizahagarika itangwa rya viza z’ubukerarugendo n’akazi ku benegihugu ba Uganda guhera muri Mutarama 2026, icyemezo gishobora guhungabanya gahunda yo guhererekanya abakozi, byagira ingaruka ku mafaranga yoherezwaga mu ngo, no ku bucuruzi n’ubucuruzi. Aya mabwiriza yatangajwe binyuze mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Abu Dhabi, rwongeye Uganda ku rutonde […]

Kigali: Uwahoze ari Minisitiri yijeje umugore kurongora ntiyabikora none bimugeze kure

Ku wa 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Uregwa ashinjwa na Muganga Chantal, uvuga ko yamubeshye urukundo amwizeza kuzamugira umugore, nyuma akamuta agashaka undi mugore. Urega avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo uburwayi budakira. Muganga Chantal avuga ko we na Dr Nsabimana bakundanye […]

U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano mashya mu bya gisirikare 

U Rwanda n’u Bushinwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare. Aya masezerano yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa, ahabereye inama yahuje Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda na mugenzi we w’Ingabo z’u Bushinwa Admiral Dong JUN. Minisitiri Marizamunda mu Bushinwa yahitabiriye ihuriro rya 12 rya Beijing Xiangshan Forum. Ubuyobozi […]

Icyamamare Jimmy Kimmel yambuwe ikiganiro yakoraga kubera ibyo yavuze ku rupfu rwa Charlie Kirk

ABC yahagaritse igihe kitazwi umunyamakuru w’icyamamare, Jimmy Kimmel, wakoraga ikiganiro cyo mu masaha akuze y’ijoro kubera ibitekerezo yatanze ku bijyanye n’iraswa riheruka ry’Umu-Conservateur, Charlie Kirk. Umuvugizi w’iyi televiziyo ya Disney yagize ati: “Jimmy Kimmel Live izahagarikwa igihe kitazwi.” Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Kimmel mu kiganiro cye yavuze ko “agatsiko ka Maga (Make America Great Again)” […]

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho kwica umugore we akoresheje majagu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko , Akagari ka Cyamuhinda, Umudugudu wa  Ntoranya, ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko w’imyaka 49 y’amavuko amukubise isuka ya Majagu mu mutwe. Icyaha akurikaranweho yagikoze ku itariki ya […]

Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico batatu batemye abaturage

Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’abagabo batatu bitwaje intwaro gakondo. Aba bagizi ba nabi bari barimo gutema abaturage mu kabari no kubambura ibyo bari bafite. Ababonye […]