Perezida Kagame na Gen. (Rtd) Kabarebe bari muri Azerbaijan

Perezida Paul Kagame yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umukuru w’Igihugu waherekejwe n’abarimo Gen. (Rtd) James Kabarebe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heydar Aliyev, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa […]

DRC pulls out of UCI Road World Championships in Rwanda amid regional tensions

RDC withdraws its athletes from the 2025 UCI Road World Championships in Kigali, Rwanda, citing security concerns and regional tensions The Cycling Federation of the Democratic Republic of Congo (DRC) has announced that it will not send its athletes to the 2025 UCI Road World Championships, set to take place in Kigali, Rwanda, from September […]

PM Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) kuzaba  umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ubwo RICA yatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabumenyi ku banyeshuri 83 bayirangijemo. Minisitiri w’Intebe yashimiye iyi Kaminuza ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda […]

Icyo M23 iri gukora nyuma y’ibitero bya Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kujya mu bihe byo kwirwanaho, nyuma yo kugabwaho ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4 z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri ni bwo Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zarashe […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe mugenzi we bakoranaga amunize

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma. Bivugwa ko uregwa yagiranye amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye amuziza gucyeka ko ariwe wamutwaye […]

Rwanda welcomes the 2025 UCI Road World Championships – Photos

The countdown is nearly over. In just few hours. Rwanda will make history as it hosts the 2025 UCI Road World Championships in Kigali, the first time the world’s premier cycling competition comes to Africa. The event is expected to draw more than 330 million viewers globally, while Kigali itself prepares to welcome thousands of […]

RDC yanze kohereza abakinnyi muri shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryanze kohereza abakinnyi muri Shampiyona y’Isi y’amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri ni bwo iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika rizatangira, mbere yo gusozwa ku wa 28 Nzeri 2025. Mu gihe habura iminsi itageze […]

NFPO yamaganye umwanzuro utegeka u Rwanda gufungura Ingabire Victoire

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), ryamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba u Rwanda kurekura umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza nta mananiza. Ku wa 11 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza ruregwano Victoire Ingabire kuva muri Kamena uyu mwaka ukurikiranweho ibyaha bitandukanye; n’ubwo we […]

Amerika yitambitse umwanzuro wa Loni usaba Israel guhagarika intambara muri Gaza

Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye hasigaye iminsi mike ngo habe inama ngarukamwaka y’abayobozi b’Isi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho Gaza izaba ingingo nyamukuru kandi biteganijwe ko ibihugu bikomeye by’inshuti za Amerika bizemera igihugu cyigenga cya Palesitine. Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuwa Kane wasabaga ko intambara ibera muri Gaza ihagarikwa byihuse kandi […]

FARDC launches airstrikes in Masisi using sukhoi-25 jets and CH-4 drones

The Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) unleashed heavy airstrikes early Friday morning across Masisi Territory, deploying Sukhoi-25 fighter jets and CH-4 combat drones. According to the AFC/M23 revolutionary army spokesperson Lawrence KANYUKA, the bombardments began at 7:00 AM, targeting areas such as Bibwe, Nyenge, Chytso, and Hembe, all heavily populated rural […]

Perezida Ramaphosa yategetse ko umunyamakuru wazungurije ikibuno mu muhanda afungwa 

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano gufata umunyamakuru w’icyamamare kuri radiyo, Penny Ntuli ndetse n’inshuti ye, nyuma y’amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bari kubyina ku muhanda. Amashusho yagaragaje abo bombi babyina hafi y’imodoka zinyuraho ku muvuduko, ibintu byatumye bamwe babifata nk’imyidagaduro, abandi bakabigaya nk’imyitwarire ishobora guteza impanuka. Mu itangazo […]

Ibikoresho byiza by’ubwubatsi wagura muri QC Centor Ltd utabona ahandi

Ikigo Q Centor Ltd kiri mu bya mbere bicuruza ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho mu Rwanda, cyamaze kwegereza iby’umwimerere, byuje uburanga kandi byujuje ubuziranenge ababikeneye. Ni ibikoresho byiganjemo ibikorerwa mu bihugu byo hirya no hino ku Isi nk’u Buhinde, u Budage na Türkiye. Ibikoresho iki kigo kizwiho kudatenguha abakigana cyamaze kuzana birimo amakaro y’umwimerere azwiho kongerera uburanga […]

Nyina wa Massamba Intore yapfuye 

Umuhanzi w’umuco nyarwanda, Massamba Intore, ari mu kababaro nyuma y’urupfu rwa nyina witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025 mu bitaro bya Kanombe, aho yari arwariye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Massamba yatangaje ko ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi cyatangiye, yongeraho amagambo yuzuye agahinda ati:“Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore […]

U Bufaransa bwahambirije abadipolomate babiri ba Mali

U Bufaransa bwatangaje ko bwahagaritse ubufatanye mu kurwanya iterabwoba na Mali kandi butegeka abadipolomate babiri ba Mali kuva ku butaka bwabwo. Buravuga ko ari mu rwego rwo gusubiza ifatwa ry’umukozi wa dipolomasi y’u Bufaransa wafatiwe i Bamako muri Kanama, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) byabitangaje kuri uyu wa Gatanu bibikesha dipolomasi y’u Bufaransa. Abadipolomate […]

U Rwanda rushobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika gifite ibirindiro bya gisirikare mu kindi gihugu

Amakuru akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose rubishinzwe, aravuga ko u Rwanda rwaba ruteganya kugira bwa mbere ibirindirindo bya gisirikare mu kindi gihugu cya Afurika nyuma y’aho rukomeje kwigaragaza mu kubungabunga amahoro hirya no hino ndetse no gutabara ibindi bihugu ku masezerano hagati y’ibihugu. Aya makuru avuga ko amasezerano y’ubufatanye […]

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze mu rukiko atiteguye

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Camarade ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo yageze ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa ryatangiye nta bantu benshi baryitabiriye uretse abari kumwe na we […]

Umva icyo umunyamatego avuga ku kibazo cya Chantal n’uwahoze ari Minisiteri wamubeshye kumurongora

Urubanza rudasanzwe ruri imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, aho Muganga Chantal w’imyaka 44 arega Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, amushinja kumubeshya urukundo bikarangira amusigiye ibikomere byo mu mutima. Chantal avuga ko yamaze imyaka myinshi yizeye ko Nsabimana azamurongora, ariko byaje kurangira ashatse undi mugore, baza ni kubyarana. […]

Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zaramutse zirasa bikomeye i Masisi

sukhoi bwiza

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, cyaramutse kirasa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi gikoresheje indege na drones z’intambara. Amakuru ya biriya bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4, yemejwe n’umuvugizi […]

Ba Komanda ba RDF na TPDF bakorera ku mupaka basoje inama bakoreraga muri Ngara

Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Nzeri, Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF) baksoje inama y’umutekano, y’abayobozi b’ingabo bakorera hafi y’umupaka, bakoreraga mu Karere ka Ngara, muri Tanzaniya. Iyi nama yashojwe impande zombi zishimira intambwe imaze guterwa kuva bahura bwa mbere mu nama yibanze ku guhagarika […]

Burundi: Cholera iri kuvuza ubuhuha mu Ntara ya Bujumbura

Kuva mu ntangiriro za Nzeri, abantu 226 bamaze kwandura cholera muri komini za Cibitoke na Bukinanyana, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Ibigo byita ku barwayi byarengewe ubu birahabwa inkunga n’abaganga batagira umupaka (MSF), kubera ko iki cyorezo cyiyongera, bitewe no kubura amazi meza n’ibikorwa remezo by’isuku. Icyorezo cya cholera kirimo kwiyongera mu […]

Ghana: Abimukira boherejwe na Amerika bahise bafungwa

Igihugu cya Ghana kiravugwaho gufunga bamwe mu bimukira giherutse kwakira boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu bajyanye leta y’iki gihugu mu nkiko. Umunyamategeko Oliver-Barker Vormawor, wunganira abantu 11 bafungiwe muri Ghana nyuma yo koherezwa bavuye muri Amerika, yabwiye BBC ko bareze leta y’icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba. Uyu munyamategeko avuga ko […]

Umukobwa wa Paul Biya yahamagariye abanya-Caméroun kutazatora se

Umukobwa wa Perezida Paul Biya wa Caméroun, Brenda Biya, yahamagariye abanya-Caméroun kutazatora se mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha. Ku wa 12 Ukwakira ni bwo abanya-Caméroun bazatora Umukuru w’Igihugu, mu matora Paul Biya w’imyaka 92 umaze 43 abayobora azahatanamo. Umukobwa w’uyu mukambwe biciye mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko atacyibona […]