Icyo FERWACY ivuga kuri Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda usigaye ari umunyonzi

Nsengimana Jean Bosco, wahoze ari umwe mu bakinnyi b’ibirangirire mu mukino w’amagare mu Rwanda, akaza kwisanga mu bwo gutwara abantu ku igare mu Byangabo, ariko FERWACY itangaza ko yiteguye kumufasha mu rugendo rushya yatangiye nk’umutoza. Jean Bosco Nsengimana ni izina rikomeye ryari rizwi cyane mu mukino w’amagare mu Rwanda no mu karere. Yamenyekanye cyane nyuma […]
Iby’ingenzi ku itegeko ryemerera gutwitira undi mu Rwanda

U Rwanda rwemeje ku mugaragaro itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi, aho ku nshuro ya mbere ryemera ko umuntu ashobora gutwitira undi (surrogacy). Iri tegeko rishyiraho amabwiriza akomeye kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Iri tegeko No 026/2025 ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe ku wa 18 Nzeri 2025, rikubiyemo ingingo 111 zitandukanye. […]
Rusizi: Umugabo arashinjwa gutemagura se kugeza amwishe

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bukurikiranye umusore w’imyaka 37 wishe se amutemesheje umupanga amuhora ko hanze kumuha isambu. Icyaha akurikiranweho yagikoze ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Nyagashikira, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamsheke, ubwo uregwa yadukiriye se umubyara akamutema mu mutwe, ku maguru no […]
Icyo Tshisekedi avuga ku guhererekanya imfungwa na M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ategereje uburenganzira bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, mbere yo guhererekanya imfungwa n’umutwe wa M23. Yabitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Umutwe wa M23 ushinja Leta ya RDC kuba yaranze kurekura imfungwa zibarirwa muri 700 ufunze, […]
Perezida Kagame ari kwa Abdel Fattah Al-Sisi

Perezida Paul Kagame ari i Cairo mu gihugu cya Misiri, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’akazi. Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kabiri yakiriwe mu ngoro ya Al-Ittihadiya na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byo mu muhezo, mbere y’uko bahurira mu nama n’abagize […]
Iperereza ry’u Burundi ryaciye amarenga y’uko Rabin ashobora kuba yarishwe!

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umusesenguzi Dieudonné Niyukuri uzwi nka Rabin, uherutse kuburirwa irengero nyuma yo kugera ku butaka bw’u Burundi avuye mu Rwanda, yaba yarishwe nk’uko byaciwemo amarenga mu kiganiro cy’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, FOCODE. Biravugwa ko mu kiganiro cyateguwe na FOCODE ku Cyumwru, itariki 21 Nzeri, umukozi w’iperereza ry’u […]
Tshisekedi says Trump deserves Nobel prize if he ends Congo’s 30 years war

Democratic Republic of Congo (DRC) President Félix Tshisekedi has linked former U.S. president Donald Trump to hopes of peace in eastern Congo. He said that if Trump helps bring an end to the insecurity that has devastated the region for more than three decades, he would personally support Trump’s candidacy for the Nobel Peace Prize. […]
Tshisekedi aravuga ko atazateza cyamunara amabuye y’agaciro ya Congo kuri Amerika

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Nzeri 2025, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko amasezerano y’amahoro yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizweho umukono n’u Rwanda muri Kamena atigeze aturisha imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo, nubwo yashimiye Perezida Donald Trump kuba yaragerageje guhagarika amakimbirane. Ku itariki ya […]
Tchisekedi yaba yarekuye burundu Kamerhe?

Nyuma yo kwegura kwa Vital Kamerhe ku mwanya wa perezida w’Inteko ishinga amategeko, umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi yagize icyo atangaza ubwo yari i New York mu nama ya 80 y’u muryango w’abibumbye. Perezida wa Repubukika iharanira demokarasi ya Congo Félix yakuyeho impungenge ku bibaza niba we na Vital Kamarhe wari perezida w’inteko nshingamategeko […]
Mali, Burkina Faso na Niger byikuye muri ICC

Ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, Mali, Burkina Faso na Niger, byatangaje ko byikuye mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), bivuga ko uru rukiko rukoreshwa nk’“igikoresho cy’ubukoloni bushya.” Itangazo ryasohotse ku wa Mbere, ryasobanuye ko ibi bihugu biyobowe n’abasirikare bitakibonamo ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ubugome n’ibyaha bya Jenoside. Mali, Burkina Faso […]
New York: ‘Abasa na Gen Makenga’ bangiwe kwinjira mu nama ya leta ya RDC

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakumiye abo yise ko basa na Gen. Sultani Makenga mu nama yateguye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni inama yari yatumiwemo abanye-Congo n’inshuti zabo ngo baganire kuri Jenoside Kinshasa imaze igihe ivuga ko yakorewe abaturage bayo. Umuyobozi w’Umuryango Mahoro Peace Association n’uwa ‘Isoko’ yombi […]
Umwana w’imyaka 13 yagendeye mu ipine ry’indege mu rugendo rw’iminota 94

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ukomoka mu mujyi wa Kunduz muri Afghanistan yabashije kurokoka urugendo rw’iminota 94 ari mu cyuma cy’amapine y’indege, ubwo yinjiraga mu ndege ya KAM Air yari ivuye i Kabul ijya i Delhi mu Buhinde. Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi (CISF), uwo mwana yifuzaga kujya muri Irani, ariko […]
Tshisekedi yashinje u Rwanda kwimura abasangwabutaka bo muri RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kuba ruri gutegura uduce two kwimuriramo abaturage be. Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yahereye abanyamakuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko mu duce twa RDC u […]
Walikale: Abawazalendo basahuye umudugudu wose baraweza ntibasiga n’umunyu

Umudugudu wa Lukoma, uherereye hagati ya Kikamata 1 na Buhendje, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, warasahuwe urezwa burundu ku Cyumweru, itariki ya 21 Nzeri, usahuwe n’inyeshyamba za Wazalendo, nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD. Amakuru yatanzwe n’abaturage, avuga ko abasahuzi bitwaje imbunda, bahageze mu gitondo mu gihe abaturage biteguraga kujya mu gusenga. […]
Ousmane Dembele ni we watwaye Ballon d’Or

Umufaransa Ousmane Dembele ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo, ni we waraye wegukanye igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi. Dembélé yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo umunya-Espagne Lamine Yamal n’umunya-Portugal Vitinha bari bagihataniye. Uyu mukinnyi ufite inkomoko muri Mali mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 35 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego. […]
Denmark: Ikibuga cy’indege cyahagaritse akazi nyuma yo kwinjirirwa na drones

Igipolisi cya Denmark cyatangaje ko ku wa Mbere ikibuga cy’indege cya Copenhagen cyahagaritse imirimo nyuma y’uko indege zitagira abaderevu nyinshi zagaragaye muri ako gace. Kuri konti ya X yemewe y’Ikibuga cy’Indege cya Copenhagen handitswe ko cyahagaritse imirimo kubera “izo drones.” Ikibuga cy’indege cyongeye gufungura nyuma y’amasaha make, ariko cyemera ko hakomeza kubaho “gutinda […]
Rubavu: Akurikiranweho gusambanya umwana bari mu cyumba cy’amasengesho

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 y’amavuko w’umunyamasengesho ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 abikoreye mu cyumba cy’amasengesho. Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu. Ucyekwaho icyaha niwe uhagarariye icyumba cy’amasengesho […]
Teta Sandra amereye nabi umugabo we Weasel

Ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda cyashyize hanze amashusho n’amajwi agaragaza umuhanzi Weasel asaba ubufasha, avuga ko umugore we Sandra Teta akomeje kumufata nabi. Mu majwi yumvikanamo umuborogo, Weasel ashinja Teta ko atigeze amuvuza ukuguru kwe kwangiritse ubwo yamugongaga, kandi agasaba ko yakurwa iwe muri Neverland. Muri ayo […]