Croix-Rouge yavuze ku ifoto y’umukorerabushake wayo iri kuvugisha benshi

Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge Rwanda watangaje ko ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukorerabushake wayo ari kumwe n’umukinnyi w’umuzungu muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Rwanda, ntaho ihuriye n’ukuri kuri kuyivugwaho. Iyo foto yagaragaje umukorerabushake w’igitsina gore ahagararanye n’umukinnyi, bigasa nk’aho bari guhana nimero za telefoni. Nyuma y’aho igiye hanze, […]
Gen. Nyamvumba yahanuye Rayon Sports mbere yo kurira umusozi wo gusezerera Singida

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, yasuye Rayon Sports ikomeje umwiherero yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzayihuza na Singida Black Stars. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko mu mpanuro Gen. Nyamvumba yahaye iriya kipe “yibukije abakinnyi ko gutsindwa umukino ubanza bitavuze ko gukomeza bidashoboka.” […]
Uganda: Polisi mu mvururu n’abashyigikiye Bobi Wine

Polisi ya Uganda yagize icyo ivuga nyuma y’uko hagaragaye amashusho anyuranaho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abapolisi basenya ibirango byamamaza Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umukandida w’ishyaka NUP (National Unity Platform), ku munsi wa gatatu wo ku wa 24 Nzeri 2025. Amashusho yafatiwe mu mujyi wa Mbale ndetse no mu gice cy’ubucuruzi cya Kampala, agaragaza […]
Iyo myitwarire irashaje: Perezida Kagame ku bihugu birimo u Bubiligi

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu byarwanyije ko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, abibwira ko imyitwarire bikomeje kugaragaza ishaje. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre. Ni Inteko Rusange yahuriranye na […]
Bugesera: Yishe umugore we bamaze gutera akabariro mu rutoki

Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Mbyo mu mudugudu wa Cyaruhirira, haravugwa umugabo ukurikiranyweho kwica umugore babanaga nk’umugabo n’umugore, nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro mu rutoki, nk’uko byemezwa n’abaturage. Abahaturiye bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, nubwo babanaga ntabwo bari barasezeranye mu mategeko. Bivugwa ko umugore yari […]
Perezida Kagame yatangije ishuri rigiye gutyaza abayobozi babereye Afurika y’ejo hazaza

Kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nzeri 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abarimu muri kaminuza n’abandi mu muhango wo gutangiza Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance]. The African School of Governance, ni ishuri ryavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam […]
Miliyoni 31 Frw nizo yanyereje! Akantu ku kandi ku byavugiwe mu rukiko ubwo Camarade yaburanaga

Urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nzeri 2025. Me. Bizimana Emmanuel, umwunganizi wa Camarade, yongeye kuzamura inzitizi asaba ko urubanza rwaregerwa urukiko rubifitiye ububasha, kuko ibyaha aregwa byose yabikoze akiri ku mwanya w’Umunyamabanga wa FERWAFA […]
Myugariro wa Arsenal Real Madrid yateganyaga gutwarira ubuntu yemeye kongera amasezerano

Umufaransa William Saliba ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yemeye kongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira. Saliba w’imyaka 24 y’amavuko, yifuzwaga cyane na Real Madrid yashakaga kumusinyisha ku buntu, ubwo yari kuzaba asoje amasezerano. Ikinyamakuru The Athletic biciye mu munyamakuru wacyo, David Ornstein, cyatangaje ko William Saliba ufite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027 yemeye kongera amasezerano […]
RDC: Abadepite 173 banze kuvugurura amasezerano yo kuba indahemuka kuri Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Nzeri 2025, Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée de la Nation (USN) yashyize ahagaragara urutonde rw’abadepite 173 ku rwego rw’igihugu batarashyira umukono ku cyifuzo cyo kuvugurura ubudahemuka bwabo kuri Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n’umuyobozi mukuru w’iri huriro rifite ubwiganze ku […]
Ukraine yaturikije indege y’igisirikare cy’Uburusiya

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko mu masaha ya mu gitondo yo ku wa 25 Nzeri 2025 zarashe indege ya gisirikare y’Uburusiya yo mu bwoko bwa Su-34 fighter-bomber mu gice cya Zaporizhzhia. Iyi ndege bivugwa ko yari irimo kugaba ibitero ku mujyi wa Zaporizhzhia ikoresheje amabombe. Ingabo za Ukraine zavuze ko iyi Su-34 […]
RIB yinjiye mu kibazo cy’umuturage wagaragaye ahondagurirwa mu biro by’akagari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjiye mu kibazo cy’umuturage wagaragaye ahondagurirwa mu biro bya kamwe mu tugari tugize umurenge wa Nyakabanda. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abakora irondo ry’umwuga batatu n’uwo bikekwa ko ari umuyobozi mu nzego z’ibanze bakurubana uwo musore bakekagaho ubujura, bamwerekeza mu biro by’Akagari ka Munanira ya I. Uwari wafashwe bigaragara ko […]
Kagame Opens UCI congress in Kigali

President Kagame opens UCI congress as Rwanda hosts historic cycling world championships President Paul Kagame officially opened the UCI Congress in Kigali on Thursday, marking a historic moment as Rwanda hosts the UCI Road World Championships for the first time on the African continent. Addressing delegates, Kagame highlighted the impressive global participation, with 108 countries […]
Kisangani: Ingabo za Gen. Masunzu zirigamba gufata abarwanyi 15 ba M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kibinyujije muri Zone ya 3 ya Gisirikare iyoborwa na Gen. Pacifique Masunzu, i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, cyatangaje ko abarwanyi 30 ba M23, bishyize mu maboko y’igisirikare nyuma yo gutoroka. Nk’uko igisirikare kibitangaza, hafashwe izindi nyeshyamba 15 za M23 zarafashwe. Ku wa Gatatu, itariki ya 24 […]
Ethiopia yemerewe kwakira umukino wayo na Guinea Bissau kuri Stade Amahoro

Ethiopia yahawe uruhushya rwo kuzakirira umukino, wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 uzayihuza na Guinea-Bissau, kuri Stade Amahoro mu Kwakira. Ethiopia iri mu bihugubifite stade zitujuje ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo zakwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi. Mu bihugu byahawe uruhushya n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) rwo gukinina hanze y’imipaka yabyo harimo Ethiopia, ishaka […]
U Rwanda na RDC byaba byemeranyije itariki yo gutangiriraho guhiga FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko byamaze kumvikana ku gihe bizatangirira gushyira mu bikorwa ingamba zirebana n’umutekano zikubiye mu masezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye muri Kamena. Amakuru avuga ko ibihugu byombi byumvikaniye mu nama yahurije ababihagarariye i Washington, hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri. Itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi ariko ryanasohowe […]
Bobi Wine aravuga ko amatora ya 2026 ntaho azaba ataniye n’intambara

Umukandida ku mwanya wa perezida muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yavuze ko amatora yo mu 2026 ntaho azaba ataniye no kujya mu “intambara.” Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki ugiye kuba umukandida ku mwanya wa perezida ku nshuro ya kabiri kandidatire ye yemejwe na komisiyo y’amatora ku wa Gatatu kugira ngo […]
Denmark: Drones z’u Burusiya zagaragaye ku bibuga by’indege bine

Indege zitagira abadereva zagaragaye hejuru y’ibibuga by’indege bya Aalborg, Esbjerg, Sonderborg na Skrydstrup muri Denmark mu ijoro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi ibiri gusa ibibuga by’indege bya Copenhagen na Oslo muri Norvege bifunze kubera drones nk’izi. Indege zitagira abapilote zagaragaye ku bibuga by’indege bine hirya no […]