Kayonza: Yashatse umugore bageze mu rugo aramwima 

Mu karere ka Kayonza hagaragaye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Muhawenimana, wasezeranye n’umukunzi we Tumukunde Alice, ariko bageze mu rugo rwabo rushya, umugore yanga ko batera akabariro. Ibi byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rusave, umurenge wa Murama, mu karere ka Kayonza. Uko byatangiye Nk’uko byatangajwe na Masengesho Clementine, uyobora isibo, Muhawenimana yari amaze gutandukana […]

Karongi: Uwashinjwaga gutera inda umwana we yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruri ku cyicaro cyarwo i Karongi, kuwa Kane, itariki 25 Nzeri, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 46 wakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 rumuhamya icyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.  Icyaha yahamijwe yagikoreye mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari […]

Ba Perezida 2 bari gusaba Tshisekedi ngo akureho ibirego Kabila ashinjwa

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, bari kugerageza kumvisha Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo akureho ibirego ubutegetsi bwe bushinja Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi. Kabila amaze iminsi aburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC ku byaha bitandukanye aregwa, birimo kugambanira igihugu, iby’intambara ndetse […]

Rwamagana: Ishyaka Green Party ryahafunguye ibiro hanateranira kongere ku rwego rw’intara

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, habereye Kongere y’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) hanafungurwa ibiro by’ishyaka muri ako karere mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi baturutse mu bihugu by’amahanga. Perezida w’ishyaka Democratic Green Party, Hon. Frank Habineza, niwe wafunguye  ibiro by’ishyaka mu Karere ka […]

Abarundi 32 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 

Abarundi 32 bari mu banyamahanga babarirwa muri 70 baheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ku wa 23 Nzeri ni bwo amazina y’aba 74 banyamahanga bakomoka mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi yasohotse mu igazeti ya Leta, biba ubwa mbere abangana kuriya baherewe ubwenegihugu icyarimwe. Usibye Abarundi bigaragara ko bakomeje gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda […]

RDC: Hatangiye intambara ikaze yo kurwanira ubuyobozi bw’inteko hagati ya Mboso na Tshilumbayi

Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe w’abadepite, biravugwa ko umunsi wo kuwa Kane, itariki 25 Nzeri 2025, uzandikwa mu mateka. Nyuma yo kwegura kwa Vital Kamerhe nyuma yo kotswa igitutu kinshi, ubu haravugwa intambara hagati y’abagabo babiri bari bamwungirije,  visi-perezida we wa mbere, Jean-Claude Tshilumbayi, na visi perezida wa kabiri […]

Mugisha Moïse yikuye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byatangajwe ko umunyarwanda Mugisha Moïse utari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga gukina isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, yasimbujwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo. Mugisha yagize ikibazo cy’amenyo ubwo yagwaga muri Tour du Rwanda 2025 yabaye muri Gashyantare, agahita atakaza […]

Espagne yasohoye impapuro zo guta muri yombi Gen. Kayumba Nyamwasa

Umucamanza mu rukiko rwa Espagne, José Luis Calama, yasohoye impapuro zisaba gushakisha no guta muri yombi Kayumba Nyamwasa wahoze ari Lt. Gen. mu ngabo z’u Rwanda ari gukoraho iperereza ku byaha birimo iterabwoba, itoteza, Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ikinyamakuru El Confidencial mu nyandiko isaba ko Kayumba atabwa muri yombi kivuga ko cyashoboye kubona, […]

Umukinnyi wakiniye Arsenal yapfuye ku myaka 21

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wahoze mu ikipe ya Arsenal, Billy Vigar yitabye Imana afite imyaka 21 nyuma yo gukomeretswa bikomeye mu mutwe mu mukino yakinnyemo ku wa Gatandatu ushize. Uyu musore wakiniraga Chichester City yakomeretse mu mukino wa Isthmian League Premier Division bahuragamo na Wingate & Finchley. Nyuma y’iminota 13 gusa y’umukino, yahise asohorwa mu kibuga, […]

RDC: Maj. Gen. Masangura yagizwe komanda mushya w’umutwe udasanzwe wa MONUSCO (FIB))

Umutwe wa Force Intervention Brigade (FIB): Umutwe wa mbere w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye wemerewe kugaba ibitero, kuri ubu ufite umuyobozi mushya, Umunyatanzaniya, Major Gen. Alexander Masangura umaze nk’iminsi muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’izindi ngabo zigize uyu mutwe zimaze ibyumweru bibiri zoherejwe. Mu kiganiro yagiranye na channel yitwa Kuna Nini News yo muri Reubulika ya Demokarasi ya […]

Burundi: Inka yabyaye inyana itagira umutwe

Muri komine Kiganda, ku musozi wa Munyinya, zone ya Mushikamo, habaye igikorwa cyatangaje aborozi n’abaturage ku wa 23 Nzeri 2025 aho inka yabyaye inyana itagira umutwe. Ubwo inka yari igeze igihe cyo kubyara, nyirayo yagerageje kuyifasha mu kuyibyaza gusa inyana yanga gusohoka. Yahise atabaza muganga w’amatungo muri ako gace, Innocent Bigirimana. Uwo muganga yahise akora […]

U Rwanda rwagaragarije Loni uko RDC ikomeje gukorana na FDLR n’abacanshuro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igishyize imbere umugambi w’intambara, n’ubwo imaze amezi atatu isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye. Yavuze ko n’ubwo muri Kamena […]

USA: James Comey wahoze ayobora FBI yajyanwe mu nkiko

Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari umuyobozi wa FBI, James Comey, yashinjwaga icyaha cyo gutangaza ibinyoma no kubangamira ubutabera. Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu burasirazuba bwa Virginie, Lindsey Halligan, yatangaje ibyo aregwa, anavuga ko Comey ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu aramutse ahamwe n’icyaha. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, […]

RDC: Abasaga 10 bafatiwe mu mukwabu wakorewe i Goma

Abantu benshi batawe muri yombi mu mukwabu wakorewe mu gace ka Kasika mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 25 Nzeri, n’ubuyobozi bwa AFC-M23. Mu bafashwe harimo abagabo, abasore, ndetse n’abayobozi b’amadini, barimo umupasiteri, abadiyakoni, n’abavugabutumwa bari mu nzira bajya gusenga mu gitondo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi. Abatangabuhamya benshi bavuze ko […]

Tshisekedi yahuye rwihishwa na ‘boss’ w’abacanshuro ba Blackwater

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye rwihishwa na Erik Prince, Umunyamerika washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater. Aba bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe, aho Tshisekedi yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Erik Prince asanzwe afitanye na RDC amasezerano yo kuyifasha gukusanya imisoro ituruka mu mabuye y’agaciro ndetse no […]