Kigali: Tadej Pogačar yegukanye UCI Road World Championships 2025 ku nshuro ya 2 yikurikiranya

Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Nzeri, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar w’imyaka 27 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yaberaga i Kigali. mu gusiganwa mu muhanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya akoresheje 6h21’20” ku ntera y’ibilometero 267,5.
FARDC yibasiye ibindi birindiro bya M23 muri Kisimba n’indege

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Nzeri, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarashe ibirindiro bibiri bya AFC / M23, ku misozi ireba Mpety muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yanemejwe na M23 yavuze ko iki gitero cyasenye burundu ikiraro cya Mpety. Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko drone yanyuze […]
Lubero: Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be bapfa abagore

Umusirikare wo mu Ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarasiye mu kabari ko muri Lubero centre, yica bagenzi be babiri b’Abakomando ahagana mu ma saa saba zijoro zo ku wa Gatanu. Ibi byabereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko ayo makuba […]
Ingabo n’abapolisi bari muri UNMISS basannye ishuri riherutse gusenywa n’imvura

Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri UNMISS; ingabo na Polisi; hamwe na diaspora y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, bongeye gufatanya mu gusana ishuri ry’ibanze rya Kapuri nyuma yo kwangizwa cyane n’imvura nyinshi. Kimwe mu bice by’ishuri cyatakaje igisenge mu gihe cy’imvura, bituma abanyeshuri bahurira mu byumba by’amashuri bisigaye. Kugira ngo iki kibazo gikemurwe, […]
Maniema: Indi mirwano hagati ya FARDC na Wazalendo yiciwemo 1 benshi barakomereka

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Nzeri, Inyeshyamba za Wazalendo z’uwiyise General Bukuyi zarwanye na FARDC muri Lubutu centre. Umuyobozi wa Teritwari ya Lubutu, mu Ntara ya Maniema, yatangaje ko umuntu umwe yapfuye undi yakomeretse ku ruhande rwa FARDC, kandi umwe yakomeretse ku ruhande rwa Wazalendo, ndetse n’umusivili umwe na we arakomereka. Kugeza mu […]
India: Kwiyamamaza k’umukinnyi wa filimi wahindutse umunyapolitiki kwapfiriyemo 39

Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 39 bapfuye barimo abana, bahitanywe n’umubyigano wadutse muri mitingi ya politiki yabereye mu majyepfo y’u Buhinde muri Tamil Nadu, aho ku wa Gatandatu, abantu ibihumbi mirongo bari bateraniye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukinnyi wa filimi wahindutse umunyapolitiki, Vijay, mu Karere ka Karur ko mu majyepfo. Joseph Vijay Chandrasekhar wavutse mu […]
Perezida Kagame yahawe umudari na UCI mu birori byitabiriwe na Prince Albert II wa Monaco

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali, (UCI Road Championships 2025) kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame, Igikomangoma Albert II wa Monaco na Perezida wa UCI David Lappartient bitabiriye UCI Gala Dinner. Umukuru w’Igihugu yanaherewe umudari ugenewe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino w’amagare muri iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention […]
Bitunguranye Israel yahaye Ukraine ubwirinzi kabuhariwe bwa Patriot

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nzeri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igisirikare cye cyakiriye ubwirinzi bw’ibitero by’indege bukorwa na Amerika cyahawe na Israel buzwi nka Patriot, kandi bumaze ukwezi kibukoresha. Yavuze kandi ko Kyiv izabona ubundi bwirinzi bubiri bw’ibitero by’indege bwo mu bwoko bwa Patriot mu minsi iri imbere, ariko ntiyagaragaza aho […]
Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bambitswe imidali y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 188 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, bambitswe imidali yo kubashimira igihe cy’umwaka bamaze bacungira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu . Abambitswe imidali ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU-3 n’abandi umunani badakorera mu matsinda (IPOs). Umuhango […]