Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Urukiko Ruguru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye yaregwaga. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, yaregwaga ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yashinjwe muri Kamena uyu […]

Musanze: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amukubise ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugore w’imyaka 30 y’amavuko wishe umugabo we amutemesheje ishoka mu mutwe nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri. Icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera mu ijoro ryo ku italiki ya 12 Nzeri 2025 […]

France: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yiciwe muri hotel y’i Paris

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, Emmanuel Mthethwa, yasanzwe yapfiriye, “kuri Hotel Hyatt” kuri 17e arrondissement, mu murwa mukuru hafi ya Arc de Triomphe, nk’uko ubushinjacyaha bwa Paris bwabwiye Le Figaro, bwemeza amakuru yatanzwe na Le Parisien. Ibimenyetso bya mbere by’iperereza byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 58 […]

Ababiligi 22 bakiriwe nk’intwari mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 22 bakomoka mu mujyi wa Bertrix mu Ntara ya Luxembourg, mu Bubiligi, ryageze i Kigali mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi wabo Remco Evenepoel mu marushanwa y’Isi yo gusiganwa ku magare yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Baje bitwaje amabendera y’u Bubiligi, n’ay’u Rwanda ndetse n’ibirango by’umujyi wa bo. Aba baturage, bamwe muri […]

Karasira Aimable azafungurwa mu mezi 7 ari imbere

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Uzaramba Karasira Aimable igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko imitungo ye yafatiriwe ikarekurwa. Byari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byose yaregwaga abigirwaho umwere. Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze imyaka irenga ine afungiye muri Gereza ya Nyarugenge. Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha […]

Trump na Netanyahu barahamagarira Hamas kwakira umushinga wo guhagarika intambara muri Gaza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ibihugu byinshi by’Abarabu bishyigikiye umugambi we wo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri i Gaza, We na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bahamagariye Hamas kwemera uwo mugambi. Perezida wa Amerika Donald Trump na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, baganiriye  kuri gahunda y’ingingo 20 […]

Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyahindutse indiri y’abacanshuro bo mu bihugu 4

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi agura ibikoresho bishya bya gisirikare, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ine mu ntambara n’igihugu cye. Ni ibikoresho Kinshasa ikomeje kugira, mu gihe inakomeje ibiganiro na AFC/M23 bamaze amezi abiri basinyanye amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika iriya ntambara. […]

Ubushinwa bwubatse ikiraro cya mbere ku isi mu burebure

Ubushinwa bwubatse ikiraro Huajiang Grand Canyon kinini ku isi gitangaje kandi cyubatse hagati yimisozi ibiri kuri metero 625 z’uburebure kuko gikubye kabiri ikiraro cya Viaduct de Millau. Ikiraro cyasabye hafi imyaka itatu yo kubaka, gipima toni 22.000 za beto n’ibyuma, Huajiang Grand Canyon, imodoka zagitashye kiba kimwe mu gikorwa remezo gihambaye cyatunguye isi. Iki kiraro […]

Uburayi: Igihe cyaba kigeze ngo bwigobotore Amerika?

Imyaka irashize Uburayi bwifuza kugira igisirikare gihuriweho kandi kigenga, gusa buri guhura n’ikibazo cyo kudahuza kuri iyi ngingo, mu isesengura ryimbitse rigaragaza imbogamizi zituma budahuriza hamwe mu bwirinzi nyamara bwarahurije hamwe mu bukungu. Uburayi bumaze igihe kinini buri mu maboko y’Amerika kuko intwaro zigera kuri 64% bukoresha zituruka muri leta z’ubumwe z’Amerika ndetse bugakoresha miliyari […]

RDC: Batangiye kwikanga M23 i Kisangani

Brig. Gen. Jean Daniel Batambombi, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburere mboneragihugu no gukunda igihugu mu buyobozi bukuru bwa FARDC, yahamagariye abaturage ba Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, kugira uruhare rugaragara mu kurwanya gucengera kw’inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi. Uyu muhamagaro watanzwe ku wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, mu nama yabereye ku Rubuga rw’Abahowe Imana, […]

Madagascar: Perezida yasheshe guverinoma nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasheshe guverinoma ye nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo yiciwemo abantu Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bagera kuri 22.   Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, Perezida Rajoelina yagize ati: “Nahisemo guhagarika imirimo ya Minisitiri w’intebe na guverinoma.” Yavuze ko Minisitiri w’intebe Christian Ntsay hamwe n’abandi baminisitiri bazagumaho by’agateganyo […]

Netanyahu wa Israel yasabye imbabazi Qatar

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi Qatar kubera ibitero igihugu cye cyayigabyeho muri uku kwezi. Netanyahu wari muri White House yasabye imbabazi ejo ku wa Mbere, ubwo yaganiraga kuri telefoni na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu itangazo yasohoye, yavuze ko usibye gusaba imbabazi […]

RDC: Hateganyijwe isomwa ry’urubanza rwa Kabila

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, abacamanza baza gutanga umwanzuro wabo mu rubanza rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, waburanishijwe adahari. Joseph Kabila akurikiranweho ibyaha byinshi, birimo kugira uruhare mu mutwe wigometse ku butegetsi, ibyaha byo guhungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, kwica nkana hakoreshejwe amasasu, ubuhemu, […]

Minisitiri wo muri RDC yirase abacanshuro ba Blackwater 

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yemeje ku mugaragaro ko iki gihugu cyamaze kwakira abacanshuro bo mu mutwe w’abanyamerika wa Blackwater. Uyu mugabo yabitangarije mu butumwa busa n’ubujimije yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ubutumwa ‘Black Water’ uyu mugabo yashyize ku rubuga rwe rwa X bwari buherekeje ifoto […]

Rema yanze kwishyura uwamwubakiye inzu

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko Amaka Obasi, nyir’ikigo Arden Lifestyle Company, yamushinje kumusebya no kumwambura amafaranga yari yishyuye mu mushinga wo gusana no gushushanya inzu. Nk’uko byatangajwe na Sahara Reporters, aba bombi bari basinye amasezerano ku itariki ya 4 Mata 2025, agamije gukora imirimo yo gushushanya […]

Ngoma: Batatu barimo umugabo wa nyakwigendera bakurikiranweho ubwicanyi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwatangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi.  Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire, Umurenge Kigabiro ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi. Umugabo wa nyakwigendera […]

U Rwanda ntiruzongere gusabwa inzira y’abacanshuro batsindiwe muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wavuze ko guverinoma yabo izakomeza gukoresha abacanshuro mu ntambara. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, arimo amasezerano ya OAU/AU yo mu 1977 […]

Kicukiro: Uwari umunyonzi yavuye kureba amagare agerageza kwiyahura

Ingabire Clementine, utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gusangwa mu rugo rwe yataye ubwenge ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko Ingabire, wigeze no gukina umukino w’amagare mu marushanwa ya Ferwacy, yari aherutse […]

Perezida Trump agiye kwishyurwa miliyari 31 na Youtube yafunze shene ye

Kompanyi ya YouTube, iyoborwa na Alphabet Inc., yemeye kwishyura amafaranga agera kuri miliyari 31 y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo irangize urubanza yarezwemo na Perezida Donald Trump, nyuma yo guhagarikwa ku muyoboro we mu mwaka wa 2021 ubwo habaga imyigaragambyo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro ushyira Google mu […]