Beni: Abasirikare ba FARDC bamaze amezi 8 badahembwa bigaragambije

Mu Mujyi wa Beni, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu, kuwa Kabiri, itariki 30 Nzeri habaye imyigaragambyo y’Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bavuga ko bamaze amezi 8 badahembwa. Abigaragambyaga bahagaritse gato urujya n’uruza ku muhanda wa Beni-Kasindi, cyane cyane kuri bariyeri ya Paida. Iyi nyigaragambyo yabayemo ibikorwa bimwe na […]

APR FC itsinzwe na Pyramids FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2025. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, aho abafana ba APR FC bari bitabiriye ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo. Mu gice cya […]

Diamond Platnumz yavuze ku byo kurongora undi mugore nyuma ya Zuchu

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yarongoye undi mugore nyuma ya Zuchu, umukunzi we banabana byemewe. Diamond na Zuchu bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibintu byatangaje benshi mu bakunzi babo. Nyuma yaho hakomeje gucicikana ibihuha bivuga ko […]

Nyagatare: Abayobozi b’ibanze bakurikiranweho gusaba no kwakira ruswa

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye iregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali hamwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari (Cell commander), bakurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ingana n’ibihumbi ijana (100.000frw).  Ibi byabaye nyuma y’aho umuturage w’umuhinzi usanzwe ugura ifumbire n’abaturage akayikoresha mu buhinzi arunze ifumbire hafi y’umuhanda ubuyobozi bw’akagari bukamusaba kuyihavana kuko iteje umwanda. Nyuma […]

Rutahizamu wa APR FC agiye kumara amezi abiri adakina

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Djibril Quattara, azamara igihe kingana n’amezi abiri atagaragara mu kibuga, kubera uburwayi yakuye mu mikino ya Cecafa Kagame Cup yabereye muri Tanzania. Uyu mukinnyi yasubiye mu rugo adasoje iryo rushanwa, nyuma yo kugerwaho n’indwara. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyongeye gukinira APR FC. N’ubwo hari amakuru […]

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda yaguye mu maboko y’ubutasi bwa RDC

Umunyarwanda Rutayisire Vianney wari usanzwe ari rwiyemezamirimo, biravugwa yapfiriye mu maboko y’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DEMIAP). Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Rutayisire yari yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za RDC zimujyana i Kinshasa zimushinja gukorana n’umutwe wa M23 wari umaze umwaka urwana n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC). […]

Muhanga: Yaraye asambanya umwana wari waje gusura mushiki we 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamazi, yatangaje ko Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga. Amakuru avuga ko uwo mwana yabuze ku wa 27 Nzeri 2025, hanyuma akaza kuboneka ku itariki ya 28 […]

Perezida Trump ashaka igihembo Nobel hasi hejuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika uri kunoza umushinga w’amahoro muri Gaza, yatangaje ko adahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel byaba ari “igitutsi” kuri Amerika. Trump yabwiye abajenerali Ubwo yari yabatumiye muri Virginia hafi ya Washington, ko kutabona igihembo cy’amahoro byaba ari igitutsi ku gihugu cyabo. Trump […]

Bujumbura: Igipolisi cy’u Burundi kiri guhiga bukware Abanyekongo bahaba

Kuva ku wa Gatanu ushize, Abanyekongo benshi batuye mu duce dutandukanye two mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi barimo guhigwa bukware n’abapolisi b’iki gihugu. Igikorwa giheruka, cyabaye mu gitondo cyo kuwa Mbere ushize mu gace ka Cibitoke, cyateye ubwoba kandi gitera abaturage b’Abanyekongo kumva badatekanye. Bivugwa ko umukwabu wagutse wakozwe n’abapolisi b’u Burundi wateje ubwoba […]

Ingabo z’u Rwanda na Uganda zikorera ku mupaka zahuriye i Kabale

Inama ya gatandatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umuaka hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo  za Uganda (UPDF) kuri uyu wa Kabiri yafunguwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kabale, muri Uganda; kugirango baganire kandi bakemure ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Iyi nama kandi yitabiriwe na ba Defence Attachés muri ambasade z’u Rwanda na Uganda. Mbere y’inama, izo […]

Icyo AFC/M23 ivuga ku gihano cy’urupfu cyahawe Kabila wiswe umuyobozi wayo

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko igihano cy’urupfu cyahawe Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwitirirwa kuba umuyobozi wawo, kigize kwica amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara wasinyanye na Leta ya RDC. Ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye […]

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse imirimo

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye ku mugaragaro  mu cyo bita “shutdown” cyangwa guhagarika akazi kubera ko abasenateri b’Ademokarate n’Abarepubulikani bananiwe kumvikana ku bijyanye n’ingengo y’imari. Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bwakangishije ko abakozi benshi bahagarikwa ku kazi mu gihe hagaragaye ihagarikwa ry’imirimo. Ihagarikwa ry’imirimo, nk’iryaherukaga mu […]

Benshi batawe muri yombi mu mukwabu wa M23 i Bukavu

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, itariki 30 Nzeri, abayobozi b’inzego z’Ihuriro AFC / M23 bakoze umukwabu n’isaka mu nzira nyinshi zo mu gace ka Nyalukemba ka komini ya Ibanda i Bukavu (Kivu y’Amajyepfo). Iyi gahunda, yakozwe mu gihe hakomeje kugaragara ihungabana ry’umutekano, yatumye abantu benshi batabwa muri yombi muri kariya gace. Amagana y’abagabo, abagore, […]

FARDC yatangije ibitero byo kwisubiza Nzibira

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, batangije ibitero byiswe ibyo kwisubiza umujyi muto wa Nzibira wigaruriwe na AFC/M23. Iri huriro ryatangije ibi bitero ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri, nyuma y’icyumweru kimwe AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi uherereye muri Teritwari ya Walungu ho mu […]

Amerika yakiriye ibiganiro bya nyuma by’u Rwanda na RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zakiriye icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaganiraga kuri gahunda ihuriweho igamije guteza imbere ubukungu bw’akarere ibihugu byombi bihuriyemo (REIF). Ni ibiganiro byayobowe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos. Uyu mugabo abinyujije ku rubuga […]