Inzozi Lotto nticyemerewe gukoresha Tombola y’Igihugu

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo Ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwahagaritse uruhushya rwari rwarahaye Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe. RDB mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, yavuze ko “guhera ubu, Inzozi […]

Abayobozi ba RDF na UPDF basoje inama ya 6 yabahuzaga

Abayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’ab’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira basoje inama bari bamaze iminsi itatu bahuriramo. Iyi nama yahuzaga abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF, ikaba yarabereye i Kabare ndetse […]

Vatican: Abarinzi ba Papa bahawe impuzankano nshya

Kuri uyu wa Kane, itariki 2 Ukwakira 2025, hamuritswe impuzankano nshya y’abashinzwe kurinda Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika uzwi nka Papa isa n’ubururu bwijimye. Vatican ibinyujije kuri X yatangaje ko impuzankano zimenyerewe z’ubururu, umutuku, n’umuhondo na zo zizagumaho kandi zizakomeza kudorwa n’intoki n’umudozi na we w’Umurinzi w’Umusuwisi nk’abandi barinda Papa.   Ibi bitandukanye n’ibyo benshi […]

Tanzaniya yihanije umuryango HRW

Guverinoma ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya yahakanye ibivugwa na HRW ko igitutu cya politiki kubatavuga rumwe na leta cyiyongereye muri iki gihugu mu gihe kigana ku matora rusange ateganijwe ku ya 29 Ukwakira 2025. Mu gusubiza raporo yatanzwe na (HRW), umuvugizi wa Guverinoma Gerson Msigwa, yavuze ko iyi raporo atari yo kandi iyobya rubanda. […]

U Burusiya na Ukraine byaguranye imbohe z’intambara

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Ukwakira, Moscou yatangaje ko u Burusiya na Ukraine byaguranye imfungwa z’intambara 185 ku mpande zombi. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ibinyujije kuri Telegram, yagize iti: “Abasirikare 185 b’u Burusiya bacyuwe baturuka mu butaka bugenzurwa n’ubutegetsi bwa Kyiv. Mu kugurana, imfungwa 185 z’intambara z’Igisirikare cya Ukraine zatanzwe.” Minisiteri yongeyeho ko […]

Ambasaderi Martin Ngoga yandagaje FARDC na MONUSCO mu Muryango w’Abibumbye

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga yandagaje Ingabo za Congo, FARDC ndetse n’iza MONUSCO ku bijyanye n’imikoranire yazo n’Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse unagifite imigambi yo kongera kuyikora, agaragaza uburyo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa basabwa kuva mu gihugu cyabo nyamara Umuryango w’Abibumbye ugakomeza […]

Nta munyamahanga ufite viza yahawe na Leta ya RDC ucyemerewe gukandagira mu matware ya M23

Umutwe wa AFC/M23 wafashe icyemezo cy’uko nta munyamahanga utunze viza yatanzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzongera kwemererwa kwinjira mu duce ugenzura. Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwafashe, nyuma y’uko Kinshasa na yo yafashe icy’uko nta muntu uturutse mu duce tugenzurwa na AFC/M23 wemerewe gukandagira mu duce leta igenzura. Umunyamakuru Stanis Bujakera […]

Inkuba yakubise abafana barebaga umukino wa APR FC na Pyramid

Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, abantu 16 bakurikiye umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba, umunani muri bo barakomereka bajyanwa ku kigo nderabuzima. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura. Inkuba yakubise ahagana saa cyenda, ubwo […]

Nyiramajyambere uzwi ku mvugo “ariko ahari nashonje” yarapfuye

Muri iyi minsi imvugo ya Nyiramajyambere Esperance igira iti “…ariko ahari nashonje…” yongeye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abanyarwanda batandukanye, aho ikomeje gukoreshwa mu buryo bwo gusetsa no kwishimisha. Amashusho acicikana kuri izo mbuga agaragaza uyu mubyeyi ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwamuhaye inzu yo guturamo nk’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka. Ariko kandi […]

Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zigiye gucyurwa ku ngufu

Impunzi z’Abarundi zicumbitse mu nkambi za Nduta na Nyarugusu muri Tanzania zikomeje gutabaza, zivuga ko iki gihugu kiri kubahatira gusubira mu gihugu cyabo ku ngufu. Ku wa 1 Ukwakira 2025, habaye inama idasanzwe yabereye mu nkambi ya Nyarugusu, iyobowe na Bwana Georges Ndalo, ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri UNHCR. Iyi nama yahuje abagenzuzi, abahagarariye amashuri ndetse […]

Burundi: Uruhinja rwapfuye ruvuka ruburirwa irengero

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Nzeri, umuryango wabuze umwana wabo wa mbere, wapfuye avuka mu ivuriro ryita ku babyeyi ry’Ibitaro by’Akarere ka Ruyigi mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’igihugu. Ariko ibyo byago byafashe indi ntera ibabaje, aho umubiri w’uruhinja wabuze mu buryo bw’amayobera, umuryango ukaba urimo […]

Rutshuru: Drones na Sukhoi-25 bya FARDC byasenyeye abaturage 

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryaraye rigabye ibitero mu duce dutuwe two muri Teritwari za Rutshuru na Lubero rikoresheje indege na za drones z’intambara. Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko biriya bitero by’ubugizi bwa nabi byaturukaga mu mijyi ya Bujumbura mu Burundi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Kanyuka […]

Nyarugenge: Abahagarariye amavuriro yo ku rwego rw’ibanze bakebuwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 01 Ukwakira 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yahuye n’abayobozi b’amavuriro yo ku rwego rw’Ibanze (Health Posts) bungurana ibitekerezo by’ukuntu barushaho gukora neza akazi kabo bashyira umuturage ku Isonga.  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije yabasabye gushyira Umuturage ku Isonga mu byo bakora […]

New York: Indege 2 zagonganiye ku kibuga

Kuri uyu wa Gatatu ushize, indege ebyiri zagonganye i New York ku kibuga cy’indege cya LaGuardia, hakomereka byibuze umuntu umwe mu byo abayobozi bavuze ko ari “impanuka ku muvuduko muto.” Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibyambu bya New York na New Jersey, ngo impanuka hagati y’indege ebyiri za Delta Air Line, zari zitwaye abagenzi n’abakozi 93 […]

Tshisekedi yahaye ishimwe umupolisi w’Umubiligi ku bwo gufasha abanye-Congo kwigaragambya

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yambitse umudali w’ishimwe umupolisi w’Umubiligi uri mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwo gufasha abanye-Congo baba mu Bubiligi kwigaragambya. Inspector of Police Patrick Boenders, yambitswe uriya mudali witiriwe intwari Kabila na Lumumba ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Ambasade […]