Tshisekedi ni we wategetse intumwa za RDC kudasinyana amasezerano y’ubukungu n’u Rwanda 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Muri iki cyumweru ni bwo ariya masezerano yagombaga gusinywa, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma. […]

Umuhungu wa Tshisekedi biravugwa ko yarasiye abantu mu kabyiniro

Umuhungu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Anthony Tshisekedi, biravugwa ko yashwaniye muri kamwe mu tubyiniro two mu mujyi wa Kinshasa akarasa abantu. Amakuru avuga ko byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira, mu kabyiniro kitwa Nuovo gaherereye muri Komine Gombe i Kinshasa. Amashusho yakwirakwijwe […]

Abaganga bakuye mu nda y’umugabo ibiyiko 29 uburoso 19 n’ikaramu 2

Abaganga bo mu Buhinde bakoze urugendo rw’ubuvuzi rutangaje, bakura mu nda y’umugabo ibikoresho bisanzwe byo mu rugo birimo ibiyiko 29, uburoso bw’amenyo 19 n’amakaramu abiri. Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Sachin, yari yajyanywe mu kigo cyita ku bantu bakira ingeso mbi z’ibiyobyabwenge mu gace ka Ghaziabad, muri Leta ya Uttar Pradesh. Nyuma y’igihe gito, […]

Cibitoke: Imiryango ibarirwa mu 100 yasenyewe izira M23

Abagize imiryango ibarirwa mu ijana y’abahinzi b’Abarundi yabaga muri Komine Cibitoke mu Burundi, birukanwe mu byabo baranasenyerwa bashinjwa ko baba bafitanye umubano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko bariya bantu batangiye gusenyerwa mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, bikozwe n’Imbonerakure. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga […]

Byemejwe ko abasirikare b’Ubwongereza basize babyaje abagore bo muri Kenya

Abanya-Kenya barindwi batsinze urubanza rukomeye mu rukiko rwo mu Bwongereza, aho byemejwe ko babyarwa n’abagabo b’Abongereza bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kenya. Aba baturage babashije kumenya ba se banyabo bifashishije ububiko rusange bwa ADN (DNA databases), aho byagaragaye ko batandatu muri bo babyarwa n’abasirikare ba British Army Training Unit Kenya (BATUK), mu gihe undi […]

Yagiye kureba amagare, afatwa n’ibise abyara umwana amwita ‘UCI’

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yabyaye umwana w’umukobwa ubwo yari yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye mu Rwanda, maze ahitamo kumwita izina ‘UCI’, risobanura Union Cycliste Internationale mu Kinyarwanda bivuga Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi. Uyu mubyeyi wari wakunze cyane iri siganwa, yari yagiye kureba isiganwa ryaberaga mu mihanda ya Kigali. Ibise […]

Musenyeri Laurent Mbanda yamaganye umuyobozi mushya wa Anglican ushyigikira abatinganyi

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, akaba ari na Perezida wa Gafcon (Global Anglican Future Conference) ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya, yatangaje ko iyimikwa rya Sarah Mullally nk’Umwepisikopi mushya wa Canterbury ari “igisubizo kibi” kizongera gutandukanya itorero ry’Abanglikani ku isi. Sarah Mullally, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Abaforomo mu Bwongereza, […]

Uburyo wakoresha ugahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara 

Ikibazo ‘ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana nifuza kubyara’ kiri mu byibazwa na benshi, ariko igisubizo ni uko guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara ari ibintu bishoboka cyane. Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke, gusa n’ubwo bwizewe neza 100% ariko burahenze cyane, ibivuze ko butari ubwa buri wese. Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora […]

Ku munota wa nyuma RDC yanze gusinyana n’u Rwanda amasezerano mu by’ubukungu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze gusinya ku munota wa nyuma amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF) yagombaga gusinyana n’u Rwanda. Muri iki cyumweru ni bwo ibihugu byombi byagombaga gusinyana ariya masezerano akubiyemo ibijyanye n’urujya n’uruza rw’amabuye y’agaciro, gusangizanya ubunararibonye mu gucunga za Parike z’Ibihugu, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi. Ni […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Sous-Lieutenant barenga 600

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant abagira ba Lieutenant. Amakuru y’uku kuzamurwa mu ntera yemejwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2025. Ingingo ya gatandatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye […]

Zelenskyy yatumiye Tshisekedi muri Ukraine 

Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine, yatumiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo azasure igihugu cye. Ni ubutumire yamuhaye ubwo bombi bagiranaga ikiganiro cyo kuri telefoni, ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025. Zelenskyy abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yashimiye Tshisekedi ku kuba igihugu cye cyarifatanyije […]

P-Diddy yakatiwe gufungwa imyaka 4

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya Diddy, yakatiwe gufungwa imyaka isaga 4 muri gereza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urubanza rumaze igihe ruvugwa cyane mu bitangazamakuru. Urubanza rwasojwe ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, n’umucamanza Arun Subramanian, wasomye icyemezo cyo kumuhanisha amezi 50 y’igifungo (ari hejuru gato y’imyaka […]