Gen Allain Guilaume Bunyoni yajyanywe mu bitaro

Gen Bunyoni yajyanywe igitaraganya mu bitaro bikuru by’umurwa mukuru Gitega arinzwe n’imodoka 8 z’abashinzwe umutekano , nyuma y’iminsi atabarizwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu. Amakuru aturuka i Burundi atangazwa na Pacifique Nininahazwe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu i Burundi, avuga ko Bunyoni yajyanywe kwa muganga aherekejwe n’imodoka umunani z’abakozi b’iperereza, ndetse n’abarinda umukuru w’igihugu. Mu cyumweru […]
Umuntu ugira ikibazo ku rusaku rw’ingoma irimo ubusa na we aba afite ikibazo: P. Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ukwiriye kugira ikibazo ku rusaku rw’ingoma irimo ubusa, ko ahubwo icyiza ari ukuyireka igatambuka cyangwa ukayibisa. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira, nyuma y’amasaha make Tshisekedi amusabiye i Bruxelles mu Bubiligi “gutegeka ingabo za M23 guhagarika ubushyamirane”. Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bakuru […]
Turkiya: Intumwa za RDF zaganiriye n’abashinzwe inganda za gisirikare

Muri iki cyumweru, itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, ryagiranye ibiganiro n’Ubunyamabanga bushinzwe inganda za gisirikare mu gihugu cya Turkiya, mu murwa mukuru, Ankara. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisiteri y’Ingabo ku rukuta rwayo rwa X, Intego y’ibi biganiro yari ugushimangira ubufatanye mu bijyanye n’inganda za […]
U Rwanda rwamaganye Tshisekedi washinje ibinyoma akanasebya Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifashishije inama ya Global Getaway Forum mu gutangaza ibinyoma kuri Perezida Paul Kagame ndetse no kumusebya. Nduhungirehe yasubizaga ku magambo Tshisekedi yavugiye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabiye Perezida Paul Kagame “gutegeka ingabo za […]
Ya kipe yo mu Burundi yahaniwe kutambara “VISIT RWANDA” yanze kwishyura

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi, Fédération de Basketball du Burundi (FEBABU), ryatangaje ko ikipe ya Dynamo BBC itazitabira irushanwa rya Road to BAL 2025 riteganyijwe kubera i Dar es Salaam muri Tanzaniya kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 20 Ukwakira 2025. Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje, iyi kipe ntiyubahirije zimwe mu ngingo z’amategeko […]
Gasabo: Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’abagabo 2 bashinjwa kwica abagore babo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishiirije mu ruhame abagabo babiri bakurikiranweho kwica abagore babo barimo umugabo w’imyaka 25 wishe umugore we amukubise ikibando ndetse n’undi w’imyaka 40 y’amavuko wishe umugore we amubise ishoka. Imanza zombi zaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu Kagali ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera. Uregwa w’imyaka 25 akurikiranweho kuba mu […]
Umusirikare wa UPDF yishwe arinze amafi

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), Staff Sergeant Muhindo Johnson, yapfuye azize ibikomere yakomerekeye mu gitero cy’abagabo bitwaje intwaro bagabye ku borozi b’amafi bo kuri Rweshama Landing Site, ku nkengero z’ikiyaga cya Edward, mu karere ka Rukungiri mu burengerazuba bwa Uganda. Nk’uko byatangajwe na Major Kiconco Tabaro, umuvugizi w’ingabo za UPDF mu ishami rya […]
FARDC irigamba gusenya ikiraro cya Minjenje cyendaga kuzuzwa na AFC/M23

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 9 Ukwakira, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye gukoresha indege zibasira ikiraro cya Minjenje, kiri hagati ya teritwari za Walikale na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ku nshuro ya gatatu ibikorwa remezo biri kubakwa na AFC/M23 byibasiwe, bivugwa ko ishishikajwe no […]
TI Rwanda chief, Ingabire Marie Immaculée, passes away at 64

Transparency International has confirmed the passing of Ingabire Marie Immaculée, the head of its Rwanda chapter, who died on October 9, 2025, after a long illness. Born in 1961, Ingabire was a respected advocate for human rights, gender equality, and anti-corruption. She studied Human Rights and Gender Studies at the University of Pretoria and Communication […]
Tshisekedi yinginze Perezida Kagame ngo ategeke Ingabo za M23 kureka gukomeza intambara

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Paul Kagame “gutegeka ingabo z’umutwe wa M23 kureka gukomeza intambara” uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Tshisekedi yabisabiye i Bruxelles mu Bubiligi, aho we na Perezida Paul Kagame bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye […]
Kagame meets Boulos in Brussels as global leaders unite

President Paul Kagame is in Brussels, Belgium, attending the Global Gateway Forum 2025, a high-level meeting focused on strengthening global cooperation and tackling key economic challenges. This marks the second edition of the summit, which brings together world leaders to discuss ways to build stronger connections and sustainable development worldwide. During Thursday’s opening session, President […]
Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi n’abasahuzi ba Cobalt – Iperereza

Mu iperereza ryabo bise “Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi hamwe na Cartels y’abasahuzi ba Cobalt,” Joan Tilouine na Olivier Liffran ba Africa Intelligence bavuze ku isano iri hagati ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubucuruzi bwa cobalt butemewe. Iri perereza ryatanzweho ibitekerezo bitandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi rishyira ahagaragara […]
Ba bakobwa bavuga ko basambanyijwe n’umwana na se, basanze ari amasugi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri kuburanisha ubujurire bwa Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime baregwa gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 16 na 17. Aba bombi basaba kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwari rwemeje ko bafungwa by’agateganyo. Claver yavuze ko yigeze gusaba gupimwa ADN kugira ngo herekanwe ko nta sano afite n’abo bana, […]
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu Bubiligi

Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu. Iyi nama yitwa Global Gateway Forum 2025 iri kuba ku nshuro ya kabiri. Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga imirimo y’iriya nama, Perezida Paul Kagame yayihuriyemo n’abarimo Perezida Félix Antoine […]
Ingabire Marie Immaculée wayoboraga Transparency International yapfuye

Ingabire Marie Immaculée wari umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), yapfuye azize uburwanyi. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango Transparency International, mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa X. Wagize uti: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée wapfuye mu gitondo cyo kuri […]
Corneille Nangaa uza agakanga ingabo z’igihugu yakoze igisirikare hehe? – Col. Majita

Colonel Reyel Majita Yav Charles Ukuriye, Komanda wa serivisi zishinzwe uburere mboneragihugu, gukunda igihugu n’ibikorwa by’imibereho y’ingabo muri FARDC, SECAS (Service d’éducation civique patriotique et d’actions sociales des Forces Armées de le République Démocratique du Congo) ntiyumva ukuntu umuntu nka Corneille Nangaa utarigeze akora igisirikare ahantu na hamwe aza agakangaranya ingabo z’igihugu gikomeye nka Congo, […]
Perezida Kagame yaganiriye n’umujyanama mukuru wa Trump

Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika. Perezidansi y’u Rwanda (Village Urugwiro) yatangaje ko ibiganiro byabo “byibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no ku muhate u Rwanda rukomeje kugaragaza […]
RURA yahakanye ko ifite gahunda yo guhagarika za moto muri Kigali

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta gahunda rufite rwo guhagarika za moto mu mujyi wa Kigali, nyuma y’amasaha make umwe mu bayobozi barwo atangaje ko hari gahunda yo kugabanya biriya binyabiziga. Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yumvikanye abwira abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko […]
Trump yasabye ko Meya wa Chicago na Guverineri wa Illinois bafungwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ukwakira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye ko Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Brandon Johnson (wirabura) na Guverineri wa Leta ya Illinois, J.B. Pritzker, bafungwa, ashinja aba bayobozi b’Abademokarate batowe ko bananiwe kurinda abaolisi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE). Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth […]
Gicumbi: Urukiko rwashyikirijwe ushinjwa gutema abantu agambiriye kubica

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko uturuka mu Kagari ka Gitare, Umurenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, ukurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yateye abantu mu nzu akamenagura inzugi akabatemagura bikomeye akoresheje umuhoro. Icyaha akurikiranweho bivugwa ko cyakozwe ku itariki 21/08/2025 ubwo yanyuraga ku […]