Bujumbura: Akabari kubatswe mu ishusho y’indege kahiye karatokombera

Akabari kari gakunzwe cyane i Bujumbura ku izina rya Chez Willy The Bartender cyangwa Air Willy, katatswe n’inkogi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye utunguranye, ntihamenyekane icyawuteye. Kubera ko inyubako yari ikoze mu biti n’ibindi bikoresho bifatwa n’umuriro byoroshye, byagoranye kuzimya uwo […]
Intego y’uruzinduko rw’iminsi 6 mu Rwanda rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu. Lieutenant General Mamat O.A. Cham ari mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare […]
Rutshuru: Haravugwa imirwano ikaze mu midugudu myinshi ya Bukombo hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 13 Ukwakira 2025, mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’ihuriro rya AFC-M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifatanya na FARDC. Aya makuru avuga ko iyi mirwano yatangiye kuva mu cyumweru gishize, yibanze mu midugudu ya Mashango, Kanyatsi, […]
Perezida Andry Rajoelina yahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa

Ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yajyanywe mu ibanga n’indege ya gisirikare y’u Bufaransa, nyuma y’amasezerano yihariye yagiranye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Rajoelina yabanje kujyanwa na kajugujugu ku kirwa cya Sainte-Marie, Aho yafatiye indege ya gisirikare y’Abafaransa ikamujyana muri La Réunion (ikirwa cy’Abafaransa kiba mu nyanja y’u […]
RDF yanyomoje itangazo ryavugaga ko iri gukorana na FDLR

Ku wa 12 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko iriho ibirango bya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), ivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari ku murongo w’ubwirinzi muri Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bategetswe kwerekeza ku nkambi za MONUSCO ngo bakorweho iperereza Ku bikorwa byabo. Iyo nyandiko, ifite umutwe […]
Hamas yashyikirije Israel imbohe nzima zayo zose yari ifite

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko umutwe wa Hamas wamaze gushyikiriza kiriya gihugu imbohe nzima zacyo zose wari ufite, nyuma y’imyaka ibiri ziri mu maboko yawo. Hamas yari yarashimuse ziriya mbohe ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo yagabaga igitero mu majyepfo ya Israel. Ni imbohe zirimo impanga: Ziv na Gali Berman, muri iki gitondo zafotorewe […]
Afurika y’Epfo: Impanuka ikomeye ya bus yahitanye byibuze 42

Byibuze abantu 42 bahitanwe na bus yaguye mu Ntara ya Limpopo yo mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho kuri uyu wa Mbere. Iyi mpanuka yapfiriyemo abagore 18, abagabo 17, n’abana barindwi, nk’uko byatangajwe na televiziyo SABC yo muri Afurika y’Epfo itangaza imibare yahawe na Minisiteri y’ubwikorezi. Ku Cyumweru, nibwo abagenzi barenga 30 […]
Polisi yafunguriye amarembo abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu gipolisi

Polisi y’Igihugu (RNP) yafunguriye imiryango abasore n’inkumbi bujuje ibisabwa bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato. Itangazo ribagenewe ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko bazatangira kwiyandikisha kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 kugeza ku itariki 7 Ugushyingo 2025 kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, mu minsi y’akazi.
U Rwanda ntirushishikajwe no kwitabira iryo kinamico – Nduhungirehe

Nyuma y’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije Abanyekongo baba mu Bubiligi mu kiganiro yagiranye na bo kuwa Gatandatu, aho yongeye kugaragaza ko atemera ibiganiro by’amahoro bikomeje hirya no hino ku nzego zitandukanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yabaye nk’umusubiza agaragaza ko u Rwanda narwo rudashishikajwe n’ibyo yise ikinamico. Abinyujije kuri X, Minisitiri […]
RIB yafunze abakozi 2 ba RBC

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo akaba na nyir’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Paramount Company, bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko abafashwe ari Uwawe Olivier ushinzwe ikoranabuhanga […]
Umugore wa Akon yamusabye gatanya, atungurwa no gusanga umutungo we wanditse kuri nyina

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Akon, uzwi cyane mu ndirimbo “Smack That” na “Locked Up”, ari mu byishimo nyuma y’uko umugore we Tomeka Thiam, bari bamaranye hafi imyaka 30 bashakanye, yamusabye gatanya maze aza gutungurwa no gusanga nta mutungo agira. Tomeka yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni 100 z’ama-Euro (€100 million), avuga ko yagize uruhare rukomeye mu […]
RDC: Inyeshyamba za Wazalendo zari zisigaye muri Kibati zivanyemo zirahunga

Nyuma y’iminsi ibiri ngo inyeshyamba za Wazalendo zigaruriye ibirindiro bine by’inyeshyamba za AFC / M23, izi nyeshyamba zishyigikiwe na leta biravugwa ko zaje kwivana mu mujyi wa Kibati muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ubu wongeye kugenzurwa wose na M23. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’umutekano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo […]
Bite bya Perezida Andry Rajoelina abaturage be n’abasirikare bamaze gukuraho amaboko?

Urujijo ruracyari rwose muri Madagascar, nyuma y’iminsi ibiri muri iki gihugu kigizwe n’ikirwa giherereye mu nyanja y’Abahinde hatangiye igisa no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina. Perezidansi y’iki gihugu mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, yavuze ko hari “ibyago byugarije ubuzima bwa Perezida wa Repubulika”, gusa kugeza ubu aho Perezida Rajoelina aherereye […]