Pyramids FC igiye kugaruka mu Rwanda

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri igiye kugaruka i Kigali, aho igomba gukinira umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya Champions League. Ni umukino iyi kipe igomba kwakirwamo na Ethiopia Insurance yo muri Ethiopia ku wa 26 Ukwakira, mbere y’uwo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri ku itariki ya 1 Ugushyingo. Mu busanzwe uyu mukino […]

Ingabo z’u Burundi zahaye Twirwaneho nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva mu Mikenke

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ingabo z’u Burundi zamaze guha umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho igihe kitarenze amasaha 24, ngo ube wamaze kuva mu gace ka Mikenke ko muri Komine Minembwe. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Ingabo z’u Burundi zamaze gushinga imbunda ziremereye mu gace ka Mikarati, zifite ubushobozi bwo […]

Umuhanzi Kirkou wo mu Burundi yarwaniye i Kigali

Umuhanzi Kirkou Akil ukomoka mu Burundi yongeye guteza impagarara mu gitaramo cyabereye i Kigali, nyuma y’uko ibyuma by’umuziki byanze gukora ubwo yari ku rubyiniro. Byatangiye ubwo yari ari kuririmba indirimbo ze “Aha Nihe” na “Yarampaye”, ariko ibyuma bitangira kunanirana. Nubwo abafana bakomeje kumufasha kuririmba, Kirkou yaje kugaragaza umujinya, ajya gutonganya abashinzwe ibyuma. Nyuma yo kuva […]

Uvira: FARDC zatangiye guhungishiriza mu Burundi ibikoresho bikomeye

Mu gihe ubwoba bugenda bwiyongera mu Gisirikare cya Congo, FARDC, ndetse n’ingabo bafatanyije muri Uvira hatinywa ko umujyi ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC / M23 mu gihe ibiganiro by’amahoro bihagaze, FARDC yaba irimo kwimurira intwaro zikomeye mu Burundi, cyane cyane mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu zinyuze ku mupaka wa Kavimvira-Gatumba. Ubwoba muri FARDC buraterwa […]

Burundi: Abarwaye kanseri y’ibere bivuriza mu Rwanda baratakamba ngo imipaka ifungurwe

Ifungwa ry’umupaka rimaze igihe hagati y’u Burundi n’u Rwanda rikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage babarirwa mu magana, barimo abagore barwaye kanseri y’ibere mu Burundi, bishingikirizaga ku buvuzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bavurwe. Aba barwayi baramagana ikiguzi n’umunaniro biterwa n’ingendo ndende bakora cyane cyane baca muri Tanzaniya. Icyemezo cyo gufunga imipaka cyafashwe muri Mutarama 2024 […]

M23 na FARDC mu mirwano ikaze muri Nyabyondo

Imirwano ikaze kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, yaramutse ijya mbere hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi muto wa Nyabyondo uherereye muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko guhera saa saba z’ijoro, inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande […]

Ubujura budasanzwe i Paris bwatangaje isi yose

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane ku isi, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abajura b’umwuga bayibyemo imirimbo y’akataraboneka. Ku cyumweru mu gitondo hagati ya saa 03:30 n’iya 03:40 (GMT), abantu bane bitwaje imodoka ifite urwego ruzamura abantu hejuru binjiye muri Galerie d’Apollon, igice cy’iyi nzu gikungahaye ku mirimbo y’ibwami, baciye ku […]

Hong Kong: Indege y’imizigo yakoze impanuka yururuka 2 yasanze ku butaka barapfa

Ubuyobozi bwavuze ko abantu babiri bapfuye nyuma y’uko indege y’imizigo igonze imodoka ikanyerera ikarenga umuhanda indege zigwaho ikinjira mu nyanja mbere y’uko bucya neza kuri uyu wa Mbere. Ishami rishinzwe indege za gisivili muri Hong Kong ryatangaje ko indege ya Boeing 747 (flight EK9788) y’imizigo yari ivuye mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “yarenze inzira zigwaho […]

Malawi: Perezida yategetse ko nta Munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga y’ishuri

Perezida wa Malawi, Profesa Arthur Peter Mutharika, yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azajya yigwa ku buntu guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026. Ibi yabivugiye mu birori bya Mulhakho wa Alhomwe Festival byabereye i Mulanje, aho yahamagariye abaturage gushyira hamwe, gukunda igihugu no kurwanya inzara. Mutharika yavuze ko leta yamaze kubona toni 200,000 z’ingano zivuye muri […]

Perezida wa Senegal ari muri Kenya nyuma yo kuva mu Rwanda

Nyuma yo kuva i Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru, Perezida Diomaye Faye wa Senegal arabarizwa i Nairobi aho yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari (Mashujaa Day), uba kuri uyu wa Mbere, aho uba ari umwanya wo kwibuka no kumenyekanisha intwari zitangiye igihugu. Mu ruzinduko rwe muri […]

U Rwanda rwafashe umunya-Somaliya washakishwaga cyane

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje mu gihugu cya Somaliya umunya-Somaliya witwa Jaamac Cabdi Maxamuud, wari warahungiye mu Rwanda nyuma yo gushakishwa n’ubutabera bwa Somaliya akekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta muri Somaliya ku wa 19 Ukwakira 2025, rivuga […]

Kinshasa: Undi munyapolitiki yambuwe passport akiva i Nairobi

Ku Cyumweru, itariki ya 19 Ukwakira, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, passport ya Théophile Mbemba yafatiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka (DGM). Uyu munyapolitiki, Théophile Mbemba, yari avuye i Nairobi, muri Kenya, aho yitabiriye inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yatangijwe na Joseph Kabila nk’uko bitangazwa na mediacongo.net. Umunsi umwe mbere yaho, umuyobozi w’abatavuga rumwe […]

Ndayishimiye yasabye igihugu cy’igihangange kumuhuriza mu biganiro n’u Rwanda 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n’u Rwanda, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Mu Ukuboza 2023 ni bwo umwuka wongeye kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nyuma y’uko Gitega ishinje Kigali ku mugaragaro kugira uruhare mu bitero umutwe wa RED-Tabara wagabye […]

Ramaphosa yaburiye Tshisekedi ko ashobora gukorerwa coup d’état azira Kabila

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yaburiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ashobora gukorerwa coup d’état, mu gihe yaba yishe Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi. Ni ubutumwa Ramaphosa yahaye Tshisekedi mu kwezi gushize, ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye ibiganiro bigamije guhosha umwuka uri […]