M23 igiye kuvugutira umuti CH-4 za FARDC zimaze iminsi ziyisumbirije

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira kurasa drone z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze igihe zirasa ibirindiro byayo no mu duce dutuwe n’abaturage. Kuva mu mezi make ashize AFC/M23 yakunze gushinja ingabo za Leta kuyirasaho zikoresheje drone zo mu bwoko bwa CH-4 Kinshasa yaguze mu Bushinwa. Ibitero by’izi ndege zitagira abapilote […]
Abanyeshuri 25 ba Green Hills barafunzwe

Abanyeshuri 25 biga muri Green Hills International College yo mu ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’imvururu zikomeye zabaye kuri iyi wa 22 Ukwakira 2025, zikangiza bikomeye ibikoresho by’ishuri. Ahagana saa mbiri z’ijoro, bamwe mu banyeshuri batangiye gukora imyigaragambyo ikomeye, bangiza kamera ya videwo, televiziyo, ndetse bagerageza no […]
Itsinda ry’intumwa zo mu Bwami bwa Eswatini zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa icyenda (9) zo muri Eswatini ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Izi ntumwa ziyobowe na Gideon Mhlongo, Umuyobozi mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe imihanda muri Eswatini, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Commissioner of […]
Abasirikare ba FDNB bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n’amaguru bazira kwishyuza umushahara barwaniye muri RDC

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko hari abasirikare b’iki gihugu bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru, bazira kwishyuza amafaranga bakoreye ubwo barimo barwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare banahoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, amakuru avuga ko mbere yo guhanishwa kiriya gihano bagombaga gusanga […]
P-Diddy yagabweho igitero muri gereza

Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya P-Diddy yagabweho igitero muri gereza ya MDC Brooklyn aho afungiye muri iki gihe. Nk’uko byatangajwe n’inshuti ye Charlucci Finney, P-Diddy ngo yabyutse nijoro asanga imfungwa yamufatiye icyuma ku ijosi, hafi yo kumuhitana. Finney yabwiye Daily Mail ko atazi niba abashinzwe umutekano aribo batabaye cyangwa niba […]
Mwenga: Uruganda rwa Twangiza Mining rugenzurwa na M23 rwongeye kugabwaho igitero

Sosiyete ya Twangiza Mining itunganya amabuye y’agaciro ya zahabu, kuri uyu wa kane saa 1:12 za mu gitondo, byongeye kugabwaho igitero n’indege ya gisirikare y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yarashe ibigega bya lisansi hamwe na ‘groupes électrogènes’ zatangaga umuriro nyuma yo gusenya kontineri za Aggrecko zahatangaga umuriro mbere. Igitero cyo […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo abashinjwa kwica umukecuru bamutwitse

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira, bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13/10/2025 mu Mumudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Indatemwa, Umumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga […]
Jacob Zuma yategetswe kwishyura leta cyangwa agaterezwa cyamunara

Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kwishyura R28.9 miliyoni (miliyari 2 Frw) ku biro by’umushinjacyaha wa Leta kuko ari amafaranga yagiye akoreshwa mu manza zaregwaga Zuma ku giti cye. Aya mafaranga akubiyemo n’inyungu azunguka kugeza yishyuwe yose. Urukiko rwavuze ko niba Zuma atishyuye mu minsi 60 uhereye igihe […]
Polisi yarashe mu kico umwarimu wari uri mu myigaragambyo

Mu gihugu cya Cameroun, umwarimu witwa Zouhairatou Hassana yarashwe arapfa mu mujyi wa Garoua ku wa kabiri, ubwo habaga imyigaragambyo ikaze ikurikiye amatora ya perezida yateje umwuka mubi hagati ya Perezida Paul Biya n’umukandida utavuga rumwe na we, Issa Tchiroma. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko amasasu yarashwe n’umupolisi, ubwo abigaragambyaga basabaga ko amajwi y’amatora asubirwamo. […]
RDC: Umunyamerika arashinja abashinzwe kurinda perezida kugerageza kumwivugana

Umunyamerika ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nyembo Josué Kalonji, yitabaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamagana umugambi wo kugerageza kumwica ndetse n’ibitero yagabweho kenshi n’abasirikare barinda perezida. Bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye ku itariki ya 11 Kanama, iya 17 Nzeri, ndetse na 25 Nzeri 2025, i Ngaliema (Basoko), aho bivugwa ko […]
U Rwanda na RDC byateye indi ntambwe igana ku gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamaze gutera intambwe igana ku gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe. Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho […]
Minisitiri w’ingabo yagaragaje ko ubufatanye mu mahugurwa ari ingenzi mu kubaka ahazaza ha Afurika

Inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, yasojwe n’ibiganiro by’ingirakamaro byakanguriye abayobozi b’Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.Yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda. Iyi nama yagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu […]
FERWAFA yahagaritse abasifizi barimo ‘Cucuri’

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, nyuma yo gukora amakosa mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda baheruka gusifura. Abahagaritswe barimo Habumugisha Samuel wasifuye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Gasogi United yaguyemo miswi na Rayon Sports ibitego 2-2. Uyu musifuzi yahagaritswe mu […]
Igipolisi cy’u Budage cyarasanye n’abasirikare bari mu myitozo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, abayobozi bavuze ko umusirikare yarashwe n’abapolisi ubwo yari mu myitozo minini y’Igisirikare cy’u Budage (Bundeswehr), mu mujyi wa Erding wo mu majyepfo ya Bavaria. Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bwa Bundeswehr yatangarije itangazamakuru ry’u Budage ko kwibeshya kwatumye habaho kurasana hagati y’abasirikare bitabiriye imyitozo n’abapolisi bari bahamagawe n’abaturage baho. Uyu musirikare warashwe […]
Gasabo:Uwishe mugenzi we bakoranaga amuziza imyenda yarakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu ntangiriro z’icyumweru rwasomye urubanza mu mizi rw’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari ukurikiranyweho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. Ni icyaha cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye nk’uko […]