U Rwanda rwasabye u Burundi kureka kubangamira amasezerano y’amahoro rwasinyanye na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuba u Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu bibangamiye amasezerano y’amahoro rwasinyanye na kiriya gihugu, ibusaba gutera intambwe bukareka “kongera amavuta mu muriro”. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Ukweli Times. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje […]
Perezida wa Nigeria yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yirukanye General Christopher Musa, wari Umugabo Mukuru w’Ingabo za Nigeria, nyuma y’aho havuzwe amakuru y’ibihuha by’igeragezwa ryo gukora coup d’état mu gihugu. Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida mu by’itangazamakuru, Sunday Dare, izi mpinduka “zigamije gukomeza gushimangira umutekano n’ikwirakwizwa ry’ubunyamwuga mu ngabo za Nigeria.” Perezida Tinubu yahise ashyiraho abayobozi bashya mu […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abasenateri barimo Dr. Frank Habineza na Evode Uwizeyimana

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, yakiriye indahiro y’abasenateri bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, barimo abo aherutse gushyiraho ndetse n’abatowe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Umuhango wo kwakira indahiro y’aba basenateri wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherereye ku Kimihurura. Abarahiye ni Prof. Dusingizemungu […]
Burundi: Abanyeshuri 25 ba Green Hills International College batawe muri yombi

Abanyeshuri 25 bo mu ishuri Green Hills International College riherereye mu gace ka Bwoga, mu Ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi na polisi nyuma y’inyubako y’ubuyobozi y’iryo shuri yafashwe n’inkongi y’umuriro. Aba banyeshuri bakekwaho kwangiza inyubako y’ubuyobozi, irimo n’ibiro by’umuyobozi w’iryo shuri, yahiye burundu, ndetse no kumena amadirishya y’amashuri. Nk’uko byatangajwe […]
Amakipe atatu yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani yemerewe kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2025–2026. Amakipe yemerewe ni: Al Merrikh S.C, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani zose zo muri Sudani y’Epfo. FERWAFA ivuga ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ubufatanye mu karere, kongera urwego […]
Ibiganiro bigamije guhuza ibikorwa byo kurwanya FDLR bizakomeza mu Gushyingo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Ukwakira no ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025, abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Amerika, Qatar, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Washington, DC, mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rwo guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM). Ibiganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano […]
FBI yafunze abakinnyi 30 n’umutoza

Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwafunze abantu 31, barimo umutoza wa Portland Trail Blazers, Chauncey Billups, n’abakinnyi barimo Terry Rozier wa Miami Heat na Damon Jones wahoze akinira Cleveland Cavaliers. Abo bose bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byo kugena ibiva mu mikino no gukina imikino y’urusimbi mu buryo butemewe, bakoranye n’imiryango […]
MINEMA yateguje icyumweru cy’imvura ikabije ishobora guteza imyuzure

Kuva ku itariki 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yateguje Abanyarwanda imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure n’inkangu basabwa kwitwararika. MINEMA yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kugwa muri aya matariki y’impera z’Ukwakira 2025, igira inama Abaturarwanda yo kubahiriza inama zitangwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye. Iti:”Irinde urinde n’abandi ukurikize inama […]
Kisangani: Abantu bitwaje intwaro bateye ibitaro barabisahura

Abagabo bitwaje imbunda bateye ibitaro bikuru bya Kabondo mu mujyi wa Kisangani mu ijoro rishyira ku wa kane, itariki ya 23 Ukwakira, ahagana mu ma saa munani za mu gitondo abarwayi n’abashinzwe ubuzima barahahamuka, abashinzwe umutekano barabohwa, ndetse n’ibintu byinshi biribwa. Byari ijoro riteye ubwoba kuri iki kigo nderabuzima nk’uko byatangajwe na ACTUALITE.CD. Raporo yagejejwe […]
AFC/M23 yakomoje ku biganiro by’ibanga yavuzwemo na Ndayishimiye

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose wigeze ugirana na Leta y’u Burundi bivugwa ko iheruka gusaba kureka imikoranire n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru Africa Intelligence gisanzwe cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, giheruka gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye i Bujumbura itsinda ry’intumwa za […]
Ishimwe rya Perezida Kagame ku bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko. Ku itariki nk’iyo mu 1957 ni bwo ababyeyi ba Perezida Paul Kagame (Déogratias Rutagambwa na Asteria Bisinda Rutagambwa) bamwibarutse, ibivuze ko yari yujuje imyaka 68 abonye izuba. Abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda n’abaturanyi bafashe umwanya bifuriza Umukuru w’Igihugu Isabukuru […]