M23 yemeje ko yafashe ‘Tokyo’ wa FDLR wari waramaze abanya-Masisi

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko wamaze gufata Yoweri uzwi nka Tokyo, umurwanyi mukuru w’umutwe wa FDLR wari umaze igihe kinini akorera ubwicanyi abanye-Congo bo muri Teritwari ya Masisi. Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy, yatangaje ko Tokyo ukomoka ahitwa i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda yafatiwe n’ingabo […]
Nyanza: Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashyikirije inzu nshya uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA), ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira rwashyikirije Mudahinyuka Aloys wo mu murenge wa Muyira w’akarere ka Nyanza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzu nshya yubakiwe, mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rimuhesha igaciro. Inzu uyu muturage utishoboye yashyikirijwe, yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu minsi 100 yo kwibuka […]
Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibamo demukarasi kurusha ibindi: Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igihugu cye ari cyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kurangwamo demukarasi kurusha ibindi. Museveni yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, ubwo yarimo aganirira n’abanyamakuru mu mujyi wa Gulu. Mu gihe abatavuga rumwe n’uyu mukambwe ndetse na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba […]
Menya ibirindiro 70 Ingabo z’u Burundi zashinze mu Banyamulenge

Umunyapolitiki Me Nyarugabo Moïse, yagaragaje ko ingabo z’u Burundi zimaze gushinga ibirindiro birenga 70 mu gice cy’imisozi miremire ituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. U Burundi bufite muri iyi ntara ingabo zirenga 10,000 ziri mu mabatayo ari hagati ya 12 na 15. Izi ngabo zishinjwa gufatanya n’imitwe y’abanye-Congo ya Wazalendo […]
Tshisekedi yaba yamaze kwirukana burundu ba Jenerali barangajwe imbere na Tshiwewe muri FARDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yamaze kwirukana burundu abasirikare batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye. Aba ni Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC), Lt. Gen Franck Ntumba wahoze akuriye ibijyanye n’igisirikare muri Perezidansi na Général de Brigade […]
Ukuri ku rukundo ruvugwa hagati ya Miss Muheto na Prosper Nkomezi

Byavuzwe mbere ko Prosper Nkomezi, umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto. Ibyo byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Nyamara, mu burori bwo kumurika album ye ya kane yise “Warandamiye”, Prosper Nkomezi ubwe yahisemo kuvuguruza ayo […]
Yohereje inshuti ye gusuzuma umukunzi we birangira imurongoye

Umugabo wo muri Nijeriya yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza inkuru ibabaje y’uko igeragezwa ry’ubudahemuka yakoreye umukunzi we ryamugendekeye nabi. Mu mwaka wa 2019, umugabo witwa @UsmanZannaah kuri X (yahoze ari Twitter) yavuze ko yohereje inshuti ye magara yitwa Aliyu kugira ngo agerageze umukunzi we. Intego ye yari ukureba niba uwo mukobwa azaguma […]
Uko Ingabo z’u Burundi zashutse Abanyamulenge mbere yo gutangira kubakorera amabi

Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yagaragaje uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge igisa n’ubukoloni bushya, anamagana ibyaha byibasira inyoko muntu ziriya ngabo zikomeje gukorera ku butaka bwa Congo. Nyarugabo mu kiganiro yanyujije kuri BWIZA TV ku wa Gatanu tariki […]
Umuhanzikazi Olisha yapfuye abyara

Amarira n’akababaro byasakaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Olisha M, umwe mu bahanzi b’abagore bari batangiye kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat n’urukundo. Amakuru yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MBU Uganda, avuga ko Olivia Mildred Namubiru wamenyekanye nka Olisha M, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya […]
Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Colombia

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ko ishyizeho ibihano bikomeye kuri Perezida wa Colombia Gustavo Petro, umugore we, umuhungu we Nicolás Petro, ndetse n’Umunyamabanga w’imbere mu gihugu Armando Benedetti aho byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibikorerwa mu bukungu muri Amerika. Amerika ivuga ko aba bayobozi “bananiwe guhagarika ubwiyongere bw’itunganywa […]
Madagascar: Andry Rajoelina wahiritswe ku butegetsi yambuwe ubwenegihugu

Leta ya Madagasikari yatangaje ko yambuye uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina ubwenegihugu bw’igihugu cye, nk’uko biteganywa n’iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu. Ni icyemezo gikomeye cyafashwe na leta ya Madagasikari ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, leta yatangaje ko uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina yambuwe […]