Ubufaransa: Umugabo w’Umunyarwanda yishe umugore we amuteye icyuma

Mu Bufaransa, mu mujyi wa Saint-Priest wo mu ntara ya Rhône, habereye urupfu rubabaje ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, ubwo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 yishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma mu ijosi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, ubwo icyaha cyabaga, abana batatu b’uyu muryango bari baryamye, abo bana bafite imyaka 6, 9, […]
U Rwanda na Somalia byiyemeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye

Kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Ukwakira 2025, Hon. Olivier J.P. Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, yakiriye Abdisalam Abdi Ali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga wa Repubulika ya Somalia, uri i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Abaminisitiri bombi bongeye gushimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika y’igihugu cya Somalia ushingiye […]
Perezida Kagame ari i Riyadh

Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari n’iterambere izwi nka Future Investment Initiative (FII9). Ni inama igomba kumara iminsi itatu. Biteganyijwe ko u munsi wa mbere w’iyi nama, Umukuru w’Igihugu azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania. Ni biganiro […]
Green Party irishimira ko ntaho ikijya ngo iterwe imijugujugu

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, burashima inzego bwite za Leta ku kuba ntaho iri shyaka rijya ngo riterwe imijugujugu nk’uko byagiye biba mu bihe byashize. Mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024, ishyaka Green Party ryakunze kunenga ko hari uturere ryagiye rijya gukoreramo ibikorwa byaryo, bikarangira rihutajwe n’inzego z’ubuyobozi. Nko […]
Imirwano mu igororero rya Nyamasheke hagati y’abagororwa n’abacungagereza yahoshejwe n’amasasu

Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa, aho bivugwa ko habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’abagororwa n’abacungagereza. Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’igororero avuga ko ibyo byabaye mu gitondo, ubwo Umuyobozi w’igororero yari aje gukora ibarura ry’abagororwa. Gusa, abandi bakozi ba Rwanda Correctional Service (RCS) ngo bahise batangira gusaka […]
U Burusiya bwagerageje igisasu cya kirimbuzi cyagera aho ari ho hose ku Isi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko igihugu cye cyagerageje cruise missile ishobora gutwara igisasu cya kirimbuzi, bise Burevestnik, ibasha guca ku bwirinzi butandukanye kandi ikaguma mu kirere igihe kirekire igenda intera y’ibirometero ibihumbi. Mu ijambo rye yashyize ahagaragara ku Cyumweru, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwagerageje misile nshya ikoresha ingufu za […]
Perezida umaze igihe kinini ku butegetsi yongeye gutsinda amatora bidasubirwaho

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, wayoboye igihugu kuva mu 1982, yongeye gutorwa nk’umukuru w’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Urukiko rushinzwe amatora. Nk’uko byasohotse kuri uyu wa mbere, Urukiko rwemeje ko Biya w’imyaka 92 yabonye amajwi 53.66%, mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Issa Tchiroma, yabonye 35.19%. Tchiroma, wahoze ari umuvugizi wa guverinoma ndetse n’umuminisitiri, yari yatangaje […]
Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 14 i Bukavu

Abantu 14 basize ubuzima mu nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Ukwakira, mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, umubare w’abapfuye n’agateganyo. Amakuru amwe avuga ko ibyago byabereye hafi y’itorero rya Funu Nuru, kuri Avenue Maendeleo, […]
Nduhungirehe yanenze indimi ebyiri z’abayobozi ba Congo ku kibazo cya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kurangwa n’indimi ebyiri ku kibazo cy’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR Leta y’u Rwanda ivuga ko washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho usanga bamwe bemeza ko FDLR itakibaho, ariko abandi bakabavuguruza bagaragaza […]
Padiri w’Umubiligi wigishaga mu iseminari ya Karubanda yapfuye

Abbé Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi. Urupfu rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi. Abbé Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye […]
Burundi: Mu minsi 2 mu Ruzi rwa Rusizi hamaze kuboneka imirambo 3 y’abantu batazwi

Mu Ruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe cy’iminsi ibiri, hamaze kuboneka imirambo itatu muri Zone ya Buganda, Komini ya Bukinanyana, Intara ya Bujumbura. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko bataramenya umuntu n’umwe mu bahohotewe cyangwa ngo bamenye neza uko bapfuye. Iki kibazo giteye impungenge cyane mu baturage baho. […]
Perezida wa Namibiya yirukanye minisitiri ahita akomeza inshingano yakoraga

Perezida wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro n’Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe. Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe “mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe […]
Sudani: RSF iremeza ko yafashe Umujyi wa El Fasher wose

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Ukuboza, Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces uyoborwa na Gen. Hemedti zatangaje ko babanje kwigarurira icyicaro gikuru cy’ingabo muri El Fasher, mu majyaruguru ya Darfur, hanyuma bafata n’umujyi. El Fasher yafatwaga nk’indiri ya nyuma y’Ingabo za Leta ya Sudani mu karere, yari imaze amezi icumi igoswe n’Ingabo za RSF. […]
U Burusiya bwahaye Uganda intwaro z’arenga Frw miliyari 76

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko u Burusiya bwahaye igihugu cye ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka $ miliyoni 53 (Frw miliyari 76). Perezida Museveni ubwe ni we wakiriye biriya bikoresho ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira, nk’uko yabyemeje my butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Nakiriye ibikoresho bifite agaciro ka […]
Musenyeri Faustin Ngabu yapfuye, M23 na Tshisekedi bashengurwa n’urupfu rwe

Faustin Ngabu wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko. Uyu mushumba wabaye Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Congo Kinshasa (CENCO) hagati ya 1994 na 2002, yavuyemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira aguye mu bitaro […]