Touadera yagaragaje uko abarimo EU n’u Bufaransa bamutereranye, akagobokwa n’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko ubwo igihugu cye cyari mu ngorane u Rwanda n’u Burusiya ari bo bakigobotse, mu gihe abarimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa barimo barebera. Touadera uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique ateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Pellerman wa […]

Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika bategerejwe mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, izabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025.  Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikorana buhanga.” Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika ni […]

FARDC iravuga ko imaze kwakira 500 bahoze ari abasirikare ba M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abarwanyi 72 kivuga ko bahoze ari aba M23 bari bamaze igihe baracyishyikirije bamaze koherezwa i Kisangani mu ntara ya Tshopo, nyuma y’igihe barahurijwe i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. FARDC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo ari bwo bariya barwanyi boherejwe i […]

Amafoto: Umujyanama wa Trump mu bitabiriye Leaders Prayer Breakfast i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Ugushyingo 2025 Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, hateraniye amasengesho y’abayobozi yo gusengera igihugu (Leaders Prayer Breakfast) aje akurikira amasengesho y’abayobozi bato yo gusengera igihugu (Young Leaders Prayer Braekfash) yabaye ku itariki 31 Kanama 2025. Ni amasengesho yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose no mu nzego zose barimo […]

Minisitiri Kayikwamba yajyanye mu nkiko abarimo Pero Luwara na Emmanuel Banzunzi

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko yatanze ikirego arega abantu bamusebya nyuma y’ibyatangajwe yita ibinyoma zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zisiga icyasha izina rye ndetse n’umuryango we. Mu itangazo rye bwite yatangarije i Kinshasa, umuyobozi wa dipolomasi ya Congo yamaganye “amagambo y’ibinyoma […]

Fizi: Twirwaneho yivuganye ba General Gakobanya na Jimmy ndetse na Major Kongole

Imirwano imaze iminsi ihuje umutwe wa Twirwaneho ndetse n’Ingabo za Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi ya Fizi, yiciwemo abantu bakomeye mu ihuriro rya Kinshasa barimo abajenerali ndetse na Major bivugwa ko bari barazengereje Abanyamulenge. Muri iyi mirwano ikaze yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya […]

Komite y’ubugenzuzi ihuriweho n’u Rwanda na RDC irasubira mu biganiro i Washington

Biteganijwe ko intumwa za Congo n’u Rwanda zihurira i Washington kuri uyu wa Gatanu mu nama yateguwe mu rwego rwa Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi komite biteganyijwe ko izajya yakira ibirego by’impande zombi, gusuzuma ibirego byo […]

Vienne: Hafashwe ububiko bw’intwaro bikekwa ko ari iza Hamas zendaga gukoreshwa mu iterabwoba

Ububiko bw’intwaro, bikekwa ko zari zigenewe ibikorwa byo mu mahanga bitazwi neza bifitanye isano na Hamas, bwavumbuwe mu ivarisi mu bubiko bwakodeshejwe i Vienne kandi harimo imbunda eshanu na magazine 10. Kuri uyu wa Kane, guverinoma yatangaje ko ibiro by’ubutasi bw’imbere mu gihugu bya Autrichia byavumbuye ububiko bw’intwaro i Vienne bikekwa ko bufitanye isano n’umutwe […]

Umugabo mubi ku isi yizihije imyaka 22 amaze arongoye

Baguma Godfrey, uzwi nka Ssebabi, umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda, hamwe n’umugore we Namande Cate, bazihije isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe. Mu gusangiza abantu urugendo rwabo rw’ubukwe, Cate Namande yavuze ko yarongowe n’uyu mugabo ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Icyo cyemezo cye cyakurikiwe n’amarangamutima menshi n’amarushanwa y’imiryango n’inshuti, bamwe bibazaga impamvu yihisemo […]

Umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi yarekuwe

Ubuyobozi bwa Libani bwatangaje ko Hannibal Kadhafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya, yarekuwe nyuma y’imyaka irenga icumi yari amaze afunzwe i Beirut. Nk’uko bitangazwa n’urubuga Lebanon 24, Hannibal Kadhafi yarekuwe n’urukiko rwa Libani, kandi yakuriweho inzitizi zamubuzaga gusohoka mu gihugu, ndetse urukiko rwanatesheje agaciro ingwate ya miliyoni 11 z’amadolari yari yasabwe. Leta […]

Twirwaneho yakubise ahababaza FDNB na FARDC, bata ibirindiro bikomeye

Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zavuye mu birindiro byazo bikomeye bya Point Zero zerekeza mu bice bya Kanguli muri segiteri ya Mutambala, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu mirwano ikaze yabaye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo. Amakuru avuga ko izi ngabo zavuye muri ibi birindiro, nyuma […]

Masisi: Col Dunia Ntamugabumwe wa wazalendo yishyikirije AFC/M23

Umwe mu nyeshyamba za wazalendo uzwi cyane, Colonel Dunia Ntamugabumwe, wakoreraga i Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, kuri uyu wa Kane yishyize mu maboko ya AFC / M23 azanye n’ibikoresho byinshi by’intambara. Muri iyi teritwari kandi abantu batanu barapfuye abandi batanu barakomereka bikabije mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa […]

Rubavu: Umusore w’imyaka 27 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiriranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko wishe se umubyara akoresheje ibuye amuhoye guhinga umurima yari yaramuhaye.  Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Kareba, Umurenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu ubwo yatahaga yagera mu rugo agasanga se umubyara yahinze umurima yari […]

Perezida Kagame yakiriye ku meza umujyanama wa Trump mu by’ukwemera

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo bakiriye mu musangiro Paula White, umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera ndetse n’itsinda ry’intumwa bari kumwe. Uyu mugabutumwakazi yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Jennifer Korn Sporment usanzwe ari umujyanama wungirije […]