Perezida Samia Suluhu yababariye urubyiruko rwashoboraga gukatirwa urwo gupfa

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yasabye inzego z’ubutabera gukuraho ibirego ku magana y’urubyiruko rwashinjwaga kugambanira igihugu, nyuma yo kugendera mu kigare bakitabira imyigaragambyo irimo imvururu iheruka kuba muri kiriya gihugu. Samia yatangiye iyo dohora mu ijambo rya mbere yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize atorewe kongera kuyobora Tanzania ku […]

Kabare: Imirwano hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba zikorana na FARDC yabaye mu bice bitandukanye

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ugushyingo, imirwano yabaye, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu Mutwe w’Abakorerabushake wo Gushyigikira FARDC (AVAFAC) muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano yabereye mu duce twa Mutshshemi na Kabukungu, hafi y’umurima wa “Chez Mbayo”, itera ubwoba no kuvana abaturage mu bybo. Nk’uko amakuru […]

Yahombye Miliyoni 12 Frw ubwo yashakaga gukora Chapati nini ku isi

Umunyabugeni ukora amashusho y’ibirangaza ukomoka muri Uganda, Raymond Kahuma, yatangaje ko yahombye miliyoni 12 Frw nyuma y’uko umushinga we wo gukora chapati nini kurusha izindi ku isi uhombye. Kahuma, wifuzaga kwandikisha izina rye mu gitabo cya Guinness World Records, yakoreye imyiteguro yose muri Kenya, aho umushinga wamaze iminsi myinshi utegurwa, uhereye ku kubaka ahantu ho […]

M23 yeretse abaturage imwe muri CH-4 za FARDC iheruka guhanura (Amafoto)

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu yeretse abaturage bo mu gace ka Nzibira muri Teritwari ya Walungu imwe muri drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 ingabo zawo ziheruka guhanura. Muri iki cyumweru ni bwo izo drone uko ari ebyiri zahanuwe. Imwe yahanuriwe muri Teritwari ya Masisi aho ku wa Kabiri tariki ya 11 […]

Abantu 29 bapfiriye mu gitero karundura Uburusiya bwagabye muri Ukraine

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv wagabweho igitero gikomeye mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo. Kugeza ubu, abantu 29 bamaze kwemezwa ko bapfuye, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi. Meya wa Kyiv, Vitaly Klitschko, yanditse kuri Telegram ko: “Ingabo zishinzwe kurinda ikirere zirimo gukora i Kyiv. Ni igitero gikomeye umwanzi yagabye ku murwa mukuru.” Amakuru akomeje avuga ko […]

Amashusho y’urukozasoni yatumye Riderman asaba RIB kugira icyo ikora

Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gufata ingamba zikomeye ku bantu bakomeje gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri internet. Avuga ko iki kibazo cyabaye icyorezo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abatarageza imyaka y’ubukure. Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Riderman yavuze ko hari abantu bakomeje gukangisha abandi ko bafite amashusho yabo y’urukozasoni kugira ngo babahatire gukora […]

Afurika y’Epfo yahejeje mu ndege impunzi z’Abanyepalestine mu gihe cy’amasaha 12 yose

Kuri uyu wa Gatanu, abategetsi bo muri Afurika y’Epfo banenzwe cyane nyuma yo kwanga ko abagenzi 153 b’Abanyapalestine bava mu ndege mu gihe cy’amasaha 12. Abanyapalestine bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiwe Oliver Tambo i Johannesburg, mu ndege yakodeshejwe yari iturutse muri Kenya nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’imipaka muri Afurika y’Epfo kuwa Kane. Ikinyamakuru […]

Tanzania yamaze kunoza umugambi wo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Tanzania na UNHCR kuva kuwa Kabiri, itariki ya 11 Ugushyingo 2025, bashyize ahagaragara urutonde rurerure rw’impunzi z’Abarundi, zisabwa kwiyandikisha kugira ngo basubire iwabo mbere y’itariki ya 30 Ugushyingo. Ku kibaho gishyirwaho amatangazo, ii byakiranwe uruvange rwo kwiheba no guhagarika umutima mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania. Impunzi zimwe zagaragaje ko […]

Uvira: Icyoba ni cyose mu Ngabo z’u Burundi

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo z’u Burundi zitewe ubwoba no kuba impungenge z’uko inyeshyamba za AFC / M23 zishobora gutera Umujyi wa Uvira zigenda ziyongera. Uvira ni umujyi w’ingenzi cyane mu karere kanini ka Congo gahana imbibi n’u Burundi. Mu Kwakira, AFC / M23 yohereje intumwa zo guhura na Perezida w’u Burundi, […]

Minisitiri Kayikwamba yigaramye ubufasha bwa FARDC kuri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yahakanye ko nta bufasha igihugu cye giha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kayikwamba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Jazeera. Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka RDC yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo […]

L’émir du Qatar est attendu au Rwanda

L’émir du Qatar devrait effectuer une visite de deux jours au Rwanda la semaine prochaine avant de se rendre en République démocratique du Congo. Selon une source proche de BWIZA, Cheikh Tamim ben Hamad Al Thani se rendra au Rwanda le mardi 18 avril 2025, puis en République démocratique du Congo. L’émir a rencontré pour […]

RDC: Boji Sangara yatorewe gusimbura Vital Kamerhe

Depite Aimé Boji Sangara yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ugushyingo, mu nama rusange yabereye mu nteko rusange i Kinshasa. Mu badepite 423 batoye, Aimé Boji yabonye amajwi 413 nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga. Perezida w’agateganyo w’Inteko Ishinga […]

BBC yasabye imbabazi Trump

Ku wa Kane, itariki 13 Ugushyingo, BBC yasabye imbabazi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera kw’editinga mu buryo bugamije kuyobobya filimi mbarankuru ya “Panorama”, nk’uko byatangajwe na radiyo ya leta mu Bwongereza, ariko ihakana ko iki kibazo ari impamvu yatuma haba urubanza rwo gusebanya. Ku itaruki ya 6 Mutarama 2021, Trump […]

Ihene ifite imboni ishobora guhinduka urukiramende

Ihene zigira imboni zihinduka mu ishusho y’urukiramende mu miterere yazo ya mbere iba imeze nk’uruziga, imboni zikaba ndende cyane mu mucyo mwinshi. Nubwo ihene tuzimenyereye kororerwa mu rugo nk’inyamaswa zibarizwa mu ruhererekane rwo kuribwa burya ngo zifitemo ubuhanga karemano bwo kubona inyamaswa zizihiga zaba ziturutse impande zose. Byongeye kandi burya ngo ihene niyo zarisha zubitse […]

WAri uziko amoko y’ikawa 3 ku isi ariyo anyobwa cyane?

Nubwo hari nibura ubwoko 120 bwa kawa ku isi yose, igice gito cyane cyazo ni cyo kinyobwa cyane : Robusta, Arabica na Liberica. Bivugwa ko hari ubundi bwoko bwa kawa bumwe cyangwa bubiri bushobora gukoreshwa ariko bukorwa gacye cyane ndetse budakunze kunyobwa nkuko urubuga le saviez vous rubitangaza. Arabica ni yo kawa ihingwa cyane ku […]

Richard Nick yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500 by’igishoro

Umunyarwenya Kadudu wari umaze iminsi atekereza uko yabona ibihumbi 200 Frw ngo atangire ubucuruzi bw’ ibiraha. Icyo cyifuzo cyabaye impamo ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2025, ubwo muri Camp Kigali haberega igitaramo cya Gen-Z Comedy Show. Muri iki gitaramo habaye byinshi, ariko icyatunguye abantu ni uko Richard Nick Ngendahayo yahaye Kadudu ibihumbi 500 […]

M23 yakoze operation y’imberenge yashyize iherezo kuri Masisi

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025,nibwo igisirikare cya M23 cyabashije kwigarurira agace k’ingenzi ka Kazinga gaherereye muri teretwari ya Masisi, nyuma y’urugamba rutoroshye rwari rumaze igihe rwarabaye imberenge, rwarangiye izi ngabo zibonye uburyo bwo kugenzura Masisi yose nta nkomyi. Igice cya Kazinga niho hari izingiro ry’ubuhungiro, ryari izingiro kandi ryo guteza umutekano muke […]

Umwami wa Qatar ategerejwe mu Rwanda no muri RDC

Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) biravugwa ko azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu cyumweru gitaha, nyuma akahava yerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani azasura u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, akazahava […]

RDC yakandagije ino ry’ikirenge mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka yo gushaka Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera Caméroun iyitsinze igitego 1-0. Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cya myugariro Chancel Mbemba cyari gihagije ngo RDC isezerere kiriya gihugu gifite umuhigo wo kwitabira Igikombe cy’Isi kurusha ibindi […]