Igikomangomakazi Mukabayojo yasezeweho mbere yo gushyingurwa

Igikomangomakazi Spéciose Bideri Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasezeweho muri Kiliziya ya Don Bosco muri Kenya mbere y’uko umurambo we woherezwa mu Rwanda. Mukabayojo yari atuye muri Kenya imyaka irenga 30, kandi yatabarutse tariki ya 27 Ukwakira 2025 ku bitaro bya Mater i Nairobi. Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu Rwanda. Mu muhango […]
Abanyarwanda begukanye igihembo cya filime mpuzamahanga muri Nigeria

Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda ryegukanye igihembo mpuzamahanga mu iserukiramuco ‘International Students’ Film Festival’ ryabareye muri Nigeria, nyuma ya filime bakoze ku mwana ufite ubumuga wanzwe n’umubyeyi we. Iyi filime yitwa ‘Forgotten Frame’ yegukanye igihembo ku wa 22 Ugushyingo 2025, yahuje abanyeshuri barenga 40 biga muri Kaminuza ya Mount Kigali. Yayobowe n’umwarimu wabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe […]
Kilungutwe mu maboko ya M23

Umutwe wa AFC/M23 muri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, wigaruriye agace ka Kilungutwe ko muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu mirwano AFC/M23 yafatiyemo intwaro nyinshi nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza. Usibye Kilungutwe, AFC/M23 yanafashe agace ka Kimbili ko muri Teritwari ya Shabunda aho ingabo za Kinshasa zari […]
EU yemereye FARDC miliyoni 10 z’Ama-Euro

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ugiye guha miliyoni 10 z’Ama-Euro y’inkunga Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Iyi nkunga igamije guha FARDC ibikoresho bya gisirikare bitica bakenera mu kazi kabo nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga. Iyi ni inkunga ya kabiri nk’iyi yahawe Ingabo za Congo: iya mbere, yemejwe mu 2023, yagenewe Brigade […]
Israel: Abayobozi benshi b’ingabo birukanwe kubera igitero cya Hamas cyo mu 2023

Igisirikare cya Israel cyirukanye abasirikari bakuru benshi ndetse cyihaniza abandi kubera kunanirwa gukumira igitero cyagabwe na Hamas muri Israel mu Kwakira 2023. Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, urutonde rw’abajenerali birukanwe ku mugaragaro harimo abashinzwe iperereza rya gisirikare, ibikorwa, n’ubuyobozi bw’amajyepfo bushinzwe Gaza. Iki cyemezo kije mu gihe guverinoma itaranatangira iperereza kuri icyo gitero, […]
Jimmy Cliff wamamaye mu njyana ya Reggae yatabarutse ku myaka 81 y’amavuko

Umuhanzi Jimmy Cliff wo muri Jamaica, wamamaye mu njyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 81 y’amavuko ahitanwe n’umusonga, nk’uko umugore we yabitangaje kuri Instagram. Nk’uko umugore we yabitangaje mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, uyu muhanzi yari arwaye umusonga. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti yemewe y’uyu muhanzi bugira buti: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko umugabo wanjye Jimmy […]
FARDC na Wazalendo bazindutse bagerageza kwirukana AFC/M23 mu Mujyi wa Buhimba yaraye ifashe

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Ugushyingo, i Buhimba, muri Gurupoma ya Waloa Yungu (muri Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haramukiye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta, zishyigikiwe na Wazalendo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako agace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo Ingabo […]
Beirut: Israel yishe Umugaba Mukuru wa Hezbollah

Israel yatangaje ko yishe umugaba mukuru wa Hezbollah, Haytham Tabtabai mu gitero cyagabwe i Beirut, kikaba kibaye igitero cya mbere cya Israel muri uyu mujyi kuva muri Kamena. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, gishyira kuri uyu wa Mbere, Israel yatangaje ko yishe Haytham Tabtabai, ukekwaho kuba yari umugaba mukuru wa Hezbollah, mu gitero cyagabwe ku […]
Abanyarwanda bamaze gutahuka bava muri RDC barenze 5,800

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo rwakiriye Abanyarwanda 219 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyatumye umubare w’abamaze gutahuka urenga 5,800. Saa tanu z’amanywa ni bwo aba Banyarwanda bageze mu mujyi wa Rubavu baturutse i Goma muri Congo. Bambukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC wa La […]
Nigeria: Abana 50 muri 315 baherutse gushimutwa baratorotse

Abana 50 mu bana 315 bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bo mu ishuri ry’Abagatolika ryo muri Leta ya Niger baratorotse. Igipolisi cyaho kivuga ko abantu bitwaje imbunda bateye ishuri rya St Mary ahagana mu ma saa munani za mugitondo (01:00 GMT) ku wa Gatanu ushize. Ishyirahamwe ry’Abakirisitu rikurikiranira hafi iki kibazo rivuga ko, abanyeshuri bashoboye gutoroka […]
RIB yafunze uwacuruzaga amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe François Xavier ukurikiranyweho kwishyuza abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho y’urukozasoni agaragaramo Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane. Uyu yafashwe ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ku bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho. RIB ivuga ko dosiye y’abafashwe aribo; Kalisa John uzwi nka Kjohn […]
Imirwano yaraye muri Uvira yaguyemo abarimo umusirikare wa FARDC

Abantu bane barimo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ni bo baguye mu mirwano yaraye ibereye mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imirwano yasakiranyije FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo isanzwe ifatanya na yo mu ntambara irwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Umuvugizi […]
Ukraine yaturikije MI-8 y’Uburusiya

Ingabo za Ukraine zatangaje ko zagushije helikopteri y’igisirikare cy’Uburusiya yo mu bwoko bwa Mi-8 mu gace ka Rostov, bakoresheje drone yo mu bwoko bwa deep-strike, ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira. Ibyo byatangajwe n’Urwego rw’Abasirikare bihariye rwa Ukraine (SSO) ku rubuga rwa Telegram kuri uyu wa 23 Ugushyingo, nubwo batanatangaje amatariki n’amakuru arambuye y’igikorwa […]
M23 yigaruriye Umujyi muto wa Buhimba

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, wigaruriye Umujyi muto wa Buhimba wo muri Groupement ya Waloa Yungu ho muri Teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Actualite.CD igaragaza Buhimba nk’amatware akomeye ya nyuma ingabo za Leta ya […]
Touadéra yanagiriye na Perezida Kagame ku bufasha RDF ikomeje guha igihugu cye

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Touadéra ari i Kigali kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, byatangaje […]