Impunzi zirenga 100 z’Abarundi zatashye zivuye mu Rwanda

U Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, rwafashije impunzi 115 zituruka mu miryango 58 zabaga mu gihugu gusubira mu gihugu cyazo. Impunzi zatashye zirimo 107 zabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ndetse n’umunani zabaga mu mujyi wa Kigali. Izi mpunzi zinjiye mu Burundi zinyuze ku mupaka uhuza u Rwanda […]
Bitakwira yandagaje Wazalendo, ashimagiza AFC/M23 yanga urunuka

Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 birimo amahoro, anenga bikomeye imyitwarire n’imikorere by’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya uwo mutwe. Bitakwira, usanzwe anafite uruhare mu guhuza ibikorwa bya politiki bya Wazalendo, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru […]
Guinea-Bissau: Perezida Embalo n’uwo bari bahanganye mu matora bose barigamba intsinzi

Fernando Dias, umukandida wigenga, hamwe na Perezida Umaro Sissoco Embalo uriho ubu bombi ku wa Mbere batangaje ko batsinze mu matora y’umukuru w’igihugu wa Guinea-Bissau yabaye mu mpera z’icyumweru mu gihe igihugu gitegereje ibyavuye mu matora. Ikinyamakuru cyigenga cyo ku rubuga rwa interineti O Democrata GB cyatangaje ko Dias ufatwa nk’umwe mu bafite amahirwe yo […]
Emir wa Qatar yagennye Ambasaderi wayo mu Rwanda usimbura uwapfuye

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nka Ambasaderi w’ubu bwami mu Rwanda. Igenwa ry’uyu mudipolomate ryemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, ariko ku wa 19 Ugushyingo ni bwo yagenwe. Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, yari asanzwe […]
Pentagon yakangishije umusenateri kumusubiza mu gisirikare ku gahato

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika (Pentagon) ivuga ko ishobora guhamagarira Senateri Mark Kelly gusubira mu nshingano zikomeye za gisirikare mu rwego rwo kumuhana kubera ko yagaragaye muri videwo ahamagarira abasirikare kwanga “amabwiriza atemewe”. Mbere y’uko aba senateri w’umudemokarate ukomoka muri Arizona, Kelly yari umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu mazi akaba n’umupilote wakoze ubutumwa bw’intambara mu […]
USA: Umucamanza yateye utwatsi imanza z’uwahoze ayobora FBI n’umushinjacyaha

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, Umucamanza wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye utwatsi ibirego bishinjwa James Comey wahoze ari umuyobozi wa FBI hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa New York, Letitia James, yemeza ko umushinjacyaha ukurikirana ibirego yashyizweho mu buryo butemewe n’amategeko. Umucamanza Cameron McGowan Currie yanditse mu cyemezo cye ko ishyirwaho […]
FARDC yaba yisubije Umujyi wa Buhimba

Umujyi muto wa Buhimba, muri Guruoma ya Waloa Yungu (agace ka Walikale) iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, wongeye gufatwa n’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo ku wa Mbere, 24 Ugushyingo, nyuma y’umunsi umwe wigaruriwe n’inyeshyamba za AFC / M23. Aka gace kari kafashwe n’inyeshyamba za M23 ku Cyumweru nimugoroba. Ku wa Mbere, bivugwa ko Ingabo za […]
Gitifu wa Muhazi arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Mbere rwatangaje ko rwataye muri yombi Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi w’akarere ka Rwamagana, rukaba rumukekaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano. RIB isobanura ko Hanyurwimfura yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bwayo n’inzego za Leta. Ni igenzura ryasize atawe muri […]
Ubukwe bwa Cristiano Ronaldo buzabera mu cyaro

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje bidasubirwaho ko bazasezerana mu mpeshyi itaha, ku ivuko rya Ronaldo, mu kirwa cya Madère. Amakuru yemejwe na Jornal da Madeira avuga ko ubukwe buzaba nyuma y’igikombe cy’Isi 2026, bukabera muri Katedarali ya Funchal, imwe mu nyubako z’iyobokamana z’ amateka muri Portugal. Kuri CR7, ibi ni byinshi kurusha ubukwe […]
Burundi: Pasiteri yahunganye amaturo y’abakirisito

Mu gihe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero gikomeje gutera impaka mu Burundi, bamwe mu bayoboke n’abayobozi b’Églises de Pentecôte du Burundi (CEPBU) bandikiye ku mugaragaro ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi basaba ko Pasiteri Nicolas Hakizimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri torero, yimwa ubuhungiro nyuma yo guhunga igihugu akurikiranweho ibyaha bikomeye. Hakizimana ngo yasohotse mu […]
Everton yisasiye Man United, umukinnyi wayo ahabwa ikarita itukura azira gukubita mugenzi we

Ikipe ya Everton yaraye itsinze Manchester United igitego 1-0, mu mukino ukumunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yeretswemo ikarita itukura azira gukubita urushyi Michael Keane basanzwe bakinana. Gueye yeretswe iyi karita asohorwa mu kibuga ku munota wa 13 w’umukino, aba umukinnyi wa mbere weretswe ikarita itukura muri Premier league azira gushyamirana na mugenzi we kuva muri 2008. […]
RDC mu mushinga w’uko urubyiruko rwose rugomba kujya runyura muri FARDC

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ishingiro ry’umushinga wo kugira itegeko ko buri wese w’urubyiruko agomba gukora igisirikare, irawakira kugira ngo itangire kuwigaho. Uyu mushinga w’itegeko watanzwe na depite Misare Claude uhagarariye agace ka Uvira mu nteko ishinga amategeko, usaba ko buri wese uri hagati y’imyaka 18 na 30 akwiye gukora […]