Djihad arafunzwe

Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, hamwe na Kwizera Nestor, uzwi cyane nka Pappy Nesta, kubera gukekwaho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi byatumye umubare w’abamaze gufatwa muri iki kibazo ugera kuri batanu. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje ifatwa ry’aba […]
ADEPR yatangije ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuririmba ku giti cye

Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza mashya agenga abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams), arimo ihame rishya rivuga ko nta muntu wemerewe gukora umuziki ku giti cye ari munsi y’imyaka 18. Aya mabwiriza mashya yasohotse ku wa 17 Ugushyingo 2025, agaragaza neza uko abahanzi n’abaririmbyi babarizwa muri ADEPR bakwiye kwitwara, cyane cyane […]
RDC: Abakozi ba Minisiteri ya Siporo bangije Sitade mu myigaragambyo

Mu gihe akazi kadahagaze neza muri Minisiteri ya Siporo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri Didier Budimbu, Magloire Kasongo, yasabye abakozi bari mu myigaragambyo kugira ituze no guhitamo inzira y’ibiganiro. Kasongo, wavugiye kuri Radio Okapi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe inama iziga ku bibazo byose byashyizwe imbere n’aba bakozi. […]
Perezida Embaló na ba Jenerali be 2 batawe muri yombi

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025 yatawe muri yombi n’igice cy’abasirikare b’igihugu cye. Perezida Embaló ubwe ni we wemeje ko yatawe muri yombi, mu kiganiro yahaye Jeune Afrique. Yavuze ko yatawe mu ma saa sita z’amanywa ku isaha y’i Bissau. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu […]
Mwenga: Sosiyete sivile irashinja FARDC na Wazalendo gusahura abaturage nyuma y’imirwano

Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yamaganye mu itangazo ryayo ibikorwa by’ubusahuzi byagaragaye kuri uyu wa Kabiri ushize, Itariki 25 Ugushyingo 2025, bikozwe n’ingabo za leta n’inyeshyamba bafatanyije. Uyu muryango utegamiye kuri leta urashinja bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba za wazalendo kuba inyuma y’ibikowa byo gusahura abaturage […]
Urukiko rwategetse abaganga gukemura ikibazo cy’imikono yabo mibi

Urukiko rwo mu gihugu cy’u Buhinde rwategetse abaganga bo muri iki gihugu gukemura ikibazo cy’imikono yabo, bijyanye no kuba abenshi muri bo bandikaga inyandiko zidasomeka. Ni icyemezo Urukiko Rukuru rwa Punjab and Haryana rwafashe, mu gihe ikibazo cy’imikono idasomeka ku baganga gisanzwe kigaragara mu bihugu byo hirya no hino ku Isi. Ruriya rukiko rwavuze ko […]
Sudani y’Epfo: Impanuka y’indege yari itwaye imfashanyo yahitanye batatu

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 25 Ugushyingo, indege yari itwaye imfashanyo y’ibiribwa y’umuryango mpuzamahanga w’Abasamariya yaguye muri Unity State muri Sudani y’Epfo, ihitana abakozi bayo bose uko ari batatu, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri uyu muryango utabara imbabare. Iyi ndege ikoreshwa na Nari Air, yari itwaye toni 2 z’ibikoresho biturutse mu murwa mukuru, Juba, bishyiriwe […]
U Rwanda rwavuze inzira yonyine yatuma rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafatiye RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe, keretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nisenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR. Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yahaye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko gusenya uriya mutwe ari na byo bizatuma uburasirazuba bwa Congo bubona amahoro. Asubiza Minisitiri Patrick Muyaya […]
Israel iravuga ko yatangije ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri West Bank

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ugushyingo, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangije “igikorwa kinini cyo kurwanya iterabwoba” mu majyaruguru y’Intara ya West Bank yigaruriye. Igirikare cy’igihugu cya Israel (IDF) cyavuze ko igikorwa cya gisirikare cyateguwe ku bufatanye cya Shin Bet, Ishami rishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, hamwe n’Igipolisi gishinzwe kugenzura Imipaka cya Israel, cyatangiye […]
AFC/M23 yakubitiye Ingabo z’u Burundi muri Kasika

Inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo zigaruriye uduce twa Kidasa na Kasika duherereye muri Teritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo Ingabo z’u Burundi. Ingabo za FDNB zaramutse zirwana zonyine, nyuma y’uko FARDC na Wazalendo bafatanyije urugamba bafashe icyemezo cyo guhunga Kasika, Kamituga na Mwenga-Centre. […]
U Rwanda mu bihugu bizakira imikino ya FIFA Series 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahisemo u Rwanda mu bihugu bizakira imikino ya FIFA Series mu 2026. FIFA yemeje ko ibihugu byinshi birimo u Rwanda na Maurice byo muri Afurika mu cyiciro cy’abagabo bizakira FIFA Series 2026 izaba mu rwego ry’imikino mpuzamahanga muri Werurwe na Mata. Imikino ya FIFA Series ku bagabo n’abagore iha […]
FDNB na M23 mu mirwano ikomeye muri Kasika, nyuma y’ihunga rya FARDC

Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo baramukiye mu mirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kasika. Kasika ni agace gaherereye muri Groupement ya Wamuzimu ho Teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amasoko atandukanye yemeza ko mu mirwano yo kuri uyu wa Gatatu […]
Burundi: Gen. Bunyoni amaze ukwezi kurenga mu bitaro acunzwe bikomeye

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, akomeje kuba mu Bitaro by’Akarere ka Gitega mu murwa mukuru wa politiki, aho akomeje kwitabwaho bya hafi kuva ku itariki ya 9 Ukwakira 2025 nk’uko amakuru ava mu nzego z’ubuvuzi avuga. Umwe mu bashinzwe ubuzima, utifuje ko amazina ye atangazwa, yerekanye ko Gen. Bunyoni “yagiye yoroherwa […]
Gasabo: Urukiko rwakatiye umusore w’imyaka 20 wishe sekuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri aho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, mu Kagari ka Ramiro, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 20 wishe sekuru rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha uregwa yari akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 17/04/2025, ubwo uyu musore yakaga sekuru amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) yari yaramubikije akanga […]
Indege yabaye imbarutso ya “Niwe” igiye guhuriza hamwe abarenga ibihumbi 10

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yavuze ko Album ye “Niwe” yayihawe mu gihe yari mu ndege, ubwo yaruhukaga akabona ubutumwa bw’Imana bwaje mu buryo budasanzwe, bukaba bwaragize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi. Ni nabwo bwamuhaye icyerekezo gishya mu muziki wo kuramya Imana. Nyuma y’imyaka irenga 17 adakorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, Richard yongeye kugaruka i […]
Nduhungirehe yasubije Macron washinje AFC/M23 kuba inzitizi ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa uheruka gushinja umutwe wa AFC/M23 kuba nyirabayazana yatumye ikibuga cy’indege cya Goma kitongera gufungurwa. Macron ubwo yari muri Afurika y’Epfo aho aheruka kwitabira inama ya G20, yavuze ko “AFC/M23 n’abafite ikibuga cy’indege cya Goma nta mbaraga bigeze bashyira mu kongera kugifungura”. Minisitiri Olivier […]
Rurageretse hagati ya Papa Cyangwa n’inyubako y’umuherwe

Umuraperi Abijuru King Lewis, wamenyekanye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe cyane n’ukuntu yafungiwe muri Kigali Universe amasaha arenga atanu nyuma yo kumurika Album ye Now or Never. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagumishijwe muri iyi nyubako kubera ikibazo cy’amafaranga atishyuwe ku bikoresho bya Sound yari […]
RGB yahagaritse inzego zayoboraga Rayon Sports

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports, kubera ibibazo byakomeje kugaragara mu miyoborere y’iyi kipe. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya RGB, yahuje ubuyobozi bw’uru rwego n’abagize inzego zitandukanye za Rayon Sports zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse […]