FACA yungutse abasirikare bashya barenga 500 batojwe na RDF

Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique (FACA), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Muri uyu muhango kandi hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabereye mu kigo cya […]
FDNB yashyinguye abasirikare bayo benshi muri Kasika mbere yo kuhatsindirwa na M23: Willy Ngoma

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba Ingabo zawo ziheruka gukubita ahababaza iz’u Burundi, ubwo impande zombi zarwaniraga mu gace ka Kasika muri iki cyumweru. AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’igisirikare cyayo (cyitwa ARC), Lt. Col. Willy Ngoma. Uyu Ofisiye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Birakwiye kumenyesha ko abasirikare benshi […]
Ancuabe: Perezida Chapo yasuye RDF na Polisi y’u Rwanda

Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado. Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Artur Chume; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Gen Julio dos Santos Jane; Umugaba […]
Fayulu yasabye Tshisekedi guhishura ibikubiye mu masezerano azasinyana na Perezida Kagame

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira yamusabye guhishurira abanye-Congo ibikubiye mu masezerano y’amahoro yitegura gusinyana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Nta gihindutse abakuru b’ibihugu bombi bazahurira i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, aho bagomba kwakirwa na Perezida Donald Trump. Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba […]
Nyuma y’impaka nyinshi Samuel Eto’o yongeye gutorwa

Samuel Eto’o, wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, i Mbankomo. Mu matora yabereye ku Kigo cya CAF Excellence Centre, Eto’o wari umukandida wenyine yabonye amajwi 85 kuri 87, andi majwi abiri agirwa impfabusa. Ibi […]
Gen. David Sejusa yashimye Perezida Kagame

Gen. (Rtd) David Sejusa wahoze mu ngabo za Uganda, yashimye Perezida Paul Kagame wagize ubutwari bwo kwerura akanenga uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe witwara iyo kuri uyu mugabane habaye ihirikwa ry’ubutegetsi. Ni nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kane w’iki cyumweru, yagaragaje ko hari za Coup d’état ziba nziza ndetse n’iziba […]
Ukuri ku byavuyemo ibitutsi hagati y’umuhanzi B-Face n’Abanyarwanda

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuhanzi B-Face wo mu Burundi avuga amagambo akarishye ku Banyarwanda, bituma benshi bamurakarira. Ariko nyuma hasobanuwe ko ayo mashusho yari agace gato kakaswe mu kiganiro kirekire, bityo ntihagaragara uko ibintu byari bimeze byose. Mu kiganiro cyuzuye yagiranye n’umunyamakuru, B-Face yasobanuye ko ayo magambo atari aye ahubwo yari ari gusubiramo […]
Inoti zishaje zakuweho

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yafashe ibyemezo bikomeye birimo no kwemeza Iteka rya Perezida rihagarika zimwe mu noti zimaze igihe kinini zikoreshwa mu Rwanda. Iri teka riteganya ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zakoreshejwe mu myaka […]
Umwe muri ba Perezida ba EAC azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, biravugwa ko azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye mu mezi atanu ashize uzabera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kwemeza ariya masezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena uyu mwaka, bizakorwa na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda […]
Tshisekedi yemeje ko azajya i Washington kuhahurira na Perezida Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko azajya i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azahurira na Perezida Paul Kagame. Tshisekedi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba i Belgrade muri Serbie, aho yari yagiriye uruzinduko rw’akazi. Perezidansi ya RDC yasubiyemo amagambo […]
Ba defence attachés bo mu bihugu bitandukanye basobanuriwe uko abahoze muri FDLR bakirwa mu Rwanda

Abajyanama mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, basuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bagamije gusobanukirwa neza uburyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakirwa, bagafashwa mu gusubizwa mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda. Itsinda ryakiriwe na Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza […]
Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, yashyize mu myanya abayobozi muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye. Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame, ryerekana ko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madelene wongerewe manda. Dr. Didace Nshimiyimana na Julius Ntete bo bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. […]