Kenya: Ubwandu bushya bwa HIV bwafashe intera muri Nairobi

Intara ya Nairobi yanditse umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA muri Kenya, aho mu mwaka ushize habaruwe abantu barenga 3.000 bashya, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo 2025 avuga. Mu gihugu hose, Kenya yabaruwemo abantu bashya 19,991 banduye mu mwaka ushize, bazamutseho 19% ugereranije n’umwaka ushize. Urubyiruko rufite hagati y’imyaka […]

Netanyahu yandikiye Perezida wa Israel asaba imbabazi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyikirije perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog, ibaruwa yo gusaba imbabazi. Ibiro bya perezida byavuze ko Herzog ategereje ibitekerezo by’abashinzwe ubutabera mbere yo gusuzuma “icyifuzo kidasanzwe gifite akamaro gakomeye”. Netanyahu amaze imyaka itanu aburanishwa ashinjwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kurenga ku kizere yagiriwe mu manza eshatu zitandukanye. Yahakanye ibyaha […]

California: Nibura abantu 4 bishwe barasiwe mu isabukuru y’umwana

Nibura abantu bane bishwe n’amasasu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana muri Leta ya California,mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi  bantu icumi bakomerekeye mu iraswa ryabereye muri resitora, mu mujyi wa Stockton uherereye mu majyaruguru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, iitariki 30 Ugushyingo. Polisi yaho ivuga ko abahohotewe […]

Byinshi ku masezerano y’u Rwanda na Turkiya yo kubaka uruganda rw’intwaro na drones i Kigali

U Rwanda rwamaze kunoza amasezerano y’ingenzi yo gukora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye na Turkiya, ibyo bikaba ari imwe mu ntambwe zikomeye za Kigali ziganisha ku kubaka uruganda rw’ibikoresho bya gisirikare rw’igihugu. Ubu bufatanye bukubiyemo kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo bw’u Rwanda mu kugenzura, itumanaho, n’ubutasi kugira ngo bihuze n’ibipimo by’igisirikare kigezweho nk’icya NATO. Aya masezerano akubiyemo […]

Perezida Embalo wahiritswe ku butegetsi ageze i Brazzaville avuye i Dakar

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Umaro Sissoco Embalo wavanwe ku butegetsi muri Guinea-Bissau yageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo, Brazzaville, nyuma y’iminsi mike igisirikare gifashe ubutegetsi, nk’uko bamwe mu bamwegereye babitangarije Reuters. Ku wa Gatatu, abasirikare bahiritse Guverinoma ya Embalo mbere y’uko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite bishyirwa ahagaragara, byongera urugero rw’imidugararo […]

Nta gushyira hamwe cyangwa kuvanga mu masezerano n’u Rwanda – Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aganira na diaspora y’Abanyekongo muri Serbia, ku wa Gatanu, itariki ya 28 Ugushyingo, yatanze ibisobanuro birambuye ku masezerano yasinywe n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Amerika yemeza ko azayemeza vuba, ndetse yongera gushimangira ko nta kuvanga ingabo kuzongera kubaho. “Nzajya i Washington kwemeza amasezerano twasinye n’u Rwanda […]

Senegal: Yatawe muri yombi azira kwangiza ifoto ya Perezida Diomaye Faye

Muri Senegal, umusore wagaragaye muri videwo yamamaye acagagura ifoto y’akazi ya Perezida Bassirou Diomaye Faye yongeye gufungwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Ugushyingo. Iyi videwo ye ije mu bihe bya politiki bitoroshye aho abarwanashyaka benshi bashyira amashusho nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari amakimbirane hagati ya perezida na minisitiri w’intebe. Muri iyo […]

Richard Ngendahayo yasubiye ku rubyiniro i Kigali nyuma y’imyaka 17 (Amafoto)

Umuramyi Richard Ngendahayo, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya 2000, yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 17. Ni mu gitaramo cyafunguriye BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yacyise “Niwe Healing Concert.” Ngendahayo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2008, […]