Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka nke muri Guverinoma zasize ahaye imirimo mishya abarimo Gen (Rtd) James Kabarebe. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ryerekana ko Umukuru w’Igihugu yagize Dr Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr. Ndabamenye wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbuye […]
Ndayishimiye na we azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yemeje ko ateganya kwerekeza i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuhango byitezwe ko uzabera i Washington ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, ahategerejwe ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. […]
Perezida Zelenskyy ari i Paris mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yageze i Paris kugira ngo aganire na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rw’ibikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarara intambara imaze imyaka ine ibera muri Ukraine. Uruzinduko rwa Zelenskyy i Paris rwaje rukurikira inama yahuje abayobozi ba Ukraine na Amerika muri Florida ku Cyumweru, aho […]
Djihad akurikiranyweho ibirego 9

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabibwiye abanyamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025 ko mu myaka itatu ishize, RIB yakiriye ibirego 9 birega Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad. Ku wa 26 Ugushyingo, Djihad na Kwizera Nestor bafashwe na RIB bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi ya Yampano. Bukeye bwaho, dosiye yabo yahise ijyanwa mu bushinjacyaha. Dr […]
Yampano ari gukorwaho iperereza ku mashusho y’urukozasoni ye

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba Yampano yagize uruhare mu gusakazwa kw’amashusho ye n’umukunzi we bari mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025. Dr. Murangira yavuze ko babonye ayo mashusho bagira ngo hari ikindi kibazo yaba afite cyatumye […]
Ndayishimiye yongeye kwikoma Perezida Kagame

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushinja kwinjiza impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu gisirikare mbere yo kuzohereza kurwana mu mutwe wa AFC/M23 yavuze ko ufite Icyicaro Gikuru cy’Ingabo i Kigali. Ndayishimiye yongeye guzura ibi birego kuri Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye, […]
Kinshasa: Umuturage yagaragaye ahohoterwa azira ‘gusa na Kagame’

Mu mujyi wa Kinshasa, umuturage ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba Umunyarwanda, kuko afite “isura isa n’iya Kagame”. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abari bafashe uwo muturage bumvikana bamuhatira kwemera ko ari Umunyarwanda, mu gihe we yumvikana abasubiza ko akomoka muri Kivu y’Amajyaruguru. Bati: “Wowe mugabo uri Umunyarwanda. […]
U Bubiligi buri gukoresha u Burundi nk’ibirindiro byabwo bya gisirikare mu ntambara ya DRC

U Bubiligi buragenda bwongera igihagararo cyabwo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi bukaba ari ihuriro ry’ibikorwa byabwo kubera ko Bujumbura ikomeje gushyigikira igisubizo cya gisirikare cya Perezida Felix Tshisekedi kandi ikaba iri hafi y’akarere karimo amakimbirane. Amakuru aturuka mu Gisirikare cy’u Burundi yemeza ko guverinoma yabo yemereye mu […]
Perezida Kagame si umunyedini: Richard Nick Ngendahayo ku ifungwa ry’insengero

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yagarutse ku ifunga ry’insengero mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10. Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zamenyekanye mu myaka myinshi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngendahayo yabajijwe ku nsengero […]
Amerika yateguje indi myigaragambyo muri Tanzania

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko muri Tanzania hateguwe imyigaragambyo mishya, nyuma y’indi ikomeye yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize. Ambasade ya Amerika muri Tanzania mu butumwa buburira Abanyamerika yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, yavuze ko mu gihe iyo myigaragambyo yamagana Guverinoma ya Tanzania yagombaga kuba ku itariki […]
Mbayahaga yifatiye ku gahanga M23

Umuvugabutumwa Mbayahaga Isidore wo mu gihugu cy’u Burundi, yifatiye ku gahanga umutwe wa AFC/M23 avuga ko ingabo zawo zananiwe urugamba, nyuma yo kuneshwa n’iz’u Burundi. Uyu mugabo usanzwe azwiho gufasha ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi akanaba inshuti ye magara, Evariste Ndayishimiye, yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha umuyoboro wa YouTube witwa African TV. Ni ikiganiro yatanze, […]
Israel: Baraye mu myigaragambyo isaba perezida kutazaha imbabazi Netanyahu

Imbaga y’Abisiraheli barakaye yateraniye hanze y’urugo rwa Perezida Isaac Herzog i Tel Aviv, mu rwego rwo kwigaragambya bamagana icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, gisaba imbabazi ku byaha bya ruswa. Iyi myigaragambyo yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’amasaha make Netanyahu, ufite imyaka 76, asabye imbabazi za perezida mu rubanza rwe rumaze igihe kuri […]
Ramaphosa yamaganye iterabwoba rya Trump ryo kumuheza mu nama ya G20 itaha

Ku Cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye iterabwoba rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryo guheza Pretoria mu nama ya G20 y’umwaka utaha, nubwo yemera ko Afurika y’Epfo ari umunyamuryango washinze uyu muryango. Ku itariki ya 22-23 Ugushyingo, Washington yanze kwitabira inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bigize uyu muryango yayobowe […]
Nigeria: Umupasiteri n’Abakirisitu bashimutiwe mu rusengero

Nibura abantu cumi na babiri, barimo umushumba w’itorero, bashimuswe ku Cyumweru, itariki ya 30 Ugushyingo, basanzwe mu rusengero rwo mu cyaro rwagati muri Nigeria, ibi bikaba ari rimwe mu ruhererekane rw’ishimutwa ribaye muri iki gihugu mu byumweru bike gusa. Itorero ryo mu mudugudu wa Ejiba riherereye mu gace ka Yagba West muri Leta ya Kogi, […]
Icyo France Mpundu avuga kuri Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo

Nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri ari muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya Secret Story Afrique, France Mpundu yagarutse mu Rwanda. Akigera i Kigali, yatangaje byinshi birimo n’uburyo ahagaze mu rukundo rwe na Moctar, umusore wamwambikiye impeta muri iryo rushanwa, ndetse n’inkuru zagiye zimuzwa na Juno Kizigenza mu rukundo. France yashimye Imana n’abamushyigikiye kuba yarabashije gutahana […]
AFC/M23 yongeye kwikoma u Burundi

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye kwikoma igihugu cy’u Burundi, ugishinja kuba nyirabayazana y’ibitero bitandukanye bimaze igihe bigabwa mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ibitero byose […]