Cyusa yashyize hanze album yitiriye nyirakuru

Umuhanzi w’umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize ku mugaragaro alubumu ye ya kabiri yise “Muvumwamata”, izina yakuye kuri nyirakuru kugira ngo amushimire ku ruhare rukomeye yagize mu buzima bwe no mu iterambere ry’inganzo ye. Iyi alubumu yashyizwe hanze ku wa 1 Ukuboza 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 14 zubatse ku muco nyarwanda no ku butumwa bwimbitse bujyana […]
Indege za FARDC zibasiye ibice bituwe muri Nyabiondo

Indege zitagira abadereva z’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri zagabye igitero ku baturage i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka. Uruhande rwegereye Leta ya Kinshaasa rwo ruvuga ko mu gihe imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba, ibirindiro by’inyeshyamba i Bususu, […]
Ndayishimiye yavuze ku bucuti bwa Jenerali wa RDF n’uwa FDNB

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ubucuti busanzwe buri hagati y’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi na Lt. Gen Silas Ntigurirwa wo mu ngabo z’u Burundi, ari ikimenyetso cy’uko ibibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bizarangira. Lt. Gen Ntigurirwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida […]
Ibisasu by’ingabo za RDC byishe abantu i Kamanyola

Abantu batatu bo mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo bishwe n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batanu barakomereka. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaramutse isakiranya ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, muri Kamanyola no mu bindi bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, […]
U Budage: Abantu batazwi bibye amasasu ibihumbi yari agenewe abasirikare

Abagizi ba nabi batamenyekanye bibye amasasu ibihumbi n’ibihumbi yari ari mu ikamyo ashyiriwe ikigo cy’igisirikare cy’igihugu (Bundeswehr) mu Mujyi wa Burg muri Saxony-Anhalt nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage kuri uyu wa Kabiri. Biravugwa ko ubujura bwabaye ku wa Kabiri, itariki 25 Ugushyingo, nk’uko minisiteri y’ingabo yabihamirije igitangazamakuru cya leta MDR n’ikinyamakuru Der Spiegel gisohoka […]
RDC: Minisitiri n’umugaba b’ingabo z’u Bubiligi baragenzwa n’iki i Kinshasa?

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ubwami bw’u Bubiligi buragenda burushaho gukomezwa, mu gihe iki gihugu gito cyo mu Burayi gikomeje gushinjwa gushaka gukomeza guhungabanya akarere aho gushyigikira inzira y’ibiganiro cyane cyane mu bibazo bya RDC. Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi n’Ubucuruzi bwo hanze, Theo Francken, aherekejwe […]
Imana ifashe AFC/M23 kugira ngo umutekano uri i Goma uzarambe: Musenyeri Ngumbi

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Msgr Willy Ngumbi, yashimye umutwe wa AFC/M23 kuba warabashije kugarura umutekano mu mujyi wa Goma, asaba Imana gukomeza kuwufashakugira ngo amahoro ari muri uriya mujyi azarambe. Musenyeri Ngumbi yashimiye AFC/M23 mu misa yo kwibuka umunsi wahariwe umuhire Anuarite iheruka kubera i Goma. Ni misa yitabiriwe n’abayobozi bo ku ruhande […]
Perezida Museveni agiye gukomorera Facebook muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma iri gusuzuma uburyo bwa nyuma bwo kongera gufungura urubuga rwa Facebook, rumaze imyaka irenga itanu rufunze mu gihugu. Urubuga Facebook rwigeze kuba urubuga ruyoboye mu itumanaho, ubucuruzi no kwamamaza kuri interineti muri Uganda, rwahagaritswe mu gihe cy’amatora yo mu 2021. Kuva icyo gihe, Abanya-uganda barenga miliyoni […]
Igitsure cya Bonnie Mugabe muri FERWAFA

Ku wa 1 Ukuboza 2025 ni bwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha muri FERWAFA hagati ya Mugisha Richard wari usanzwe uyobora ubunyamabanga by’agateganyo na Bonnie Mugabe wemejwe nk’umunyamabanga mushya mu myaka ine iri imbere. Nyuma y’uyu muhango, Bonnie Mugabe yashimiye Mugisha Richard ku kazi yakoze mu mezi atatu ashize ndetse anakangurira abakozi bose ba FERWAFA […]
U Bwongereza bwavanye ishoramari ryabwo mu mushinga wo gushaka gaz muri Cabo Delgado

Guverinoma y’u Bwongereza yavuye mu byo gushora imari mu mushinga wa gaz muri Mozambique. Aya, ni andi makuru mabi kuri uyu mushinga wa gaz usanzwe utavugwaho rumwe uyobowe na sosiyete TotalEnergies yo mu Bufaransa. Ni inguzanyo irenga miliyari imwe y’amadolari itagitanzwe. Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza yavuze ko ibona […]
Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kigoma

Urusaku rw’amasasu hataramenyekana impamvu yarwo rwumvikanye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza, hafi y’ikibuga cy’indege gito (aérodrome)cya Kigoma mu Muri Walikale centre. Amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko urusaku rw’intwaro nto rwumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yaho, rwamaze igice cy’isaha. Nta mpamvu n’imwe yatanzwe y’ayo masasu. […]
‘Jenerali’ Ndayishimiye yazindukiye kwa Trump

Perezida w’u Burundi, Général-Major Evariste Ndayishimiye, yazindutse iya rubika yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza, ni bwo Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye […]
Minisitiri w’Ingabo wa Nigeria yegujwe ku mirimo ye

Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, Mohammed Badaru Abubakar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize na perezidansi yongeyeho bihita bitangira gukurikizwa. Umuvugizi wa Perezida, Mayo Onanuga, mu itangazo rye yavuze ko Abubakar yaretse akazi kubera impamvu z’ubuzima nubwo ababikurikiranira hafi basanga yegujwe kubera kunanirwa inshingano ze zo kurinda abanyagihugu. Umuvugizi yagize ati: […]
Visi-Guverineri Manzi Willy yavuze ku nkuru zavugaga ko yatawe muri yombi

Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe politiki, ubuyobozi, n’amategeko; Ngarambe Manzi Willy, yanyomoje amakuru yavugaga ko yarawe atawe muri yombi. Inkuru z’uko Manzi Willy usanzwe ari uwo ku ruhande rwa AFC/M23 yaraye atawe muri yombi, zakwirakwizwaga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bigaragara ko bahengamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC. Aba bavugaga ko yafatiwe muri Canada n’inzego […]
Gatsibo: Umwarimu wigishaga mu ishuri ribanza yasanzwe mu mugozi

Umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku Ishuri Ribanza rya EAR mu riherereye mu Karere ka Gatsibo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Hakizimana yari umwarimu ku ishuri riherereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. SP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko mu […]
Umuriro w’amasasu ya M23 na FARDC n’abayifasha mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zaramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’iyi mirwano aremezwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rwa AFC/M23, yaba Lawrence Kanyuka uvugira […]