Juno na Ariel Wayz basomaniye ku rubyiniro

Mu gitaramo cyaranzwe n’ubushyuhe bw’amarangamutima n’akanyamuneza k’abakunzi b’umuziki, abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongereye igicucu cy’akarusho ubwo basomaniraga ku rubyiniro, ibintu byahise bihindura umwuka w’abitabiriye igitaramo. Byari mu masaha y’umugoroba, ubwo Juno yari ageze ku ndirimbo Away yakoranye na Ariel Wayz. Ku rubyiniro rwari ruhanzwe amaso n’imbaga, Juno yahamagaye Ariel Wayz ngo baze bayiririmbane […]
Abasirikare baregwa muri dosiye ya APR FC bakatiwe

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasomye urubanza ruregwamo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni na Capt Peninah Umurungi, bashinjwaga ibyaha bijyanye no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe, byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo. Ibyaha byabashinjwaga bifitanye isano n’urugendo rwa APR FC yakoreye mu Misiri muri Nzeri […]
AFC/M23 yavuze umubare w’abamaze kugwa mu bitero bya FARDC na FDNB muri Kivu y’Amajyepfo

Abantu 23 ni bo bamaze kwicirwa mu bitero birimo iby’indege z’intambara, za drone n’imbunda ziremereye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko umutwe wa AFC/M23 wabitangaje. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza, […]
Intambara ya Congo u Burundi bwishoyemo yatangiye kugera ku butaka bwabwo

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza warashe ku butaka bw’u Burundi, nyuma y’igihe ingabo z’iki gihugu zisuka amabombe mu bice bituwe n’abaturage benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu ma saa 10:00 z’igitondo AFC/M23 yarashe igisasu ahitwa Nyakagunda, muri Zone Rugombo iherereye mu yahoze […]
Sinkeka ko intambara yamaze imyaka 30 yarangizwa n’isinywa ry’amasezerano gusa – Kayikwamba

Nyuma y’amasaha make hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Vagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, yatanze ibisobanuro ku masezerano ndetse n’amahirwe y’amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza 2025, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibyo abaturage biteze ari byinshi, […]
U Burundi bwacuze ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano ya RDF

U Burundi buravugwa mu mugambi wo gukora ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru y’uwo mugambi yatanzwe na bamwe mu bakozi b’uruganda rukorera imyambaro mu Burundi rwitwa ‘East African Textile Manufacturers’. Ku wa 28 Ugushyingo ni bwo uru ruganda rukorera mu mujyi wa Gitega rwatashywe […]
Cary-Hiroyuki Tagawa yapfuye

Umukinnyi wa filime w’Umuyapani wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, Cary-Hiroyuki Tagawa, witabiriye bwa nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025 nyuma yo kurwara igihe kitari gito. Yari afite imyaka 75. Tagawa yavukiye mu Buyapani, ku mubyeyi witwaga Mariko Hata wari umunyamideli/umukinnyi w’ikinamico, n’umusirikare w’Umunyamerika ufite inkomoko mu Buyapani. Bitewe n’akazi […]
Ingingo z’ingenzi mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Kagame na Tshisekedi

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, ba perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashyize umukono ku Masezerano y’i Washington, bagaragaza nk’ivugurura ryuzuye ry’inzira ya dipolomasi yatangiye mu mpeshyi hagati ya DRC, u Rwanda, na Amerika. RFI yashoboye gusuzuma bimwe mu bikubiye mu nyandiko zashyizweho umukono. Aya yiswe “Amasezerano y’i Washington y’amahoro n’umutekano,” arashimangira […]
M23 yahanuye drone ya Bayraktar TB2

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, zahanuye indi drone y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23 avuga ko iyi drone yo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 RDC yaguze mu Bushinwa yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi ikajya kurasa […]
Lubero: Igitero cy’abantu batamenyekanye cyahitanye abawazalendo 3

Mu Mudugudu wa Liboyo, uherereye muri Teritwari ya Lubero, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibirindiro by’inyeshyamba za Wazalendo kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza byagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ngo batamenyekanye, batatu muri wazalendo bahasiga ubuzima. “Abantu batatu bo mu mutwe wa UPLC bishwe imbunda 3 za AK-47 zijyanwa n’abateye, umwirondoro wabo utaramenyekana,” […]
AFC/M23 ikomeje guhangana na Sukhoi na drones za Kinshasa muri Kivu zombi
Ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu ryakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bigezurwa na AFC/M23 mu ntara za Kivu zombi nyuma y’iminsi y’imirwano ikaze muri Teritwari ya Uvira. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Ukuboza 2025, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa […]
Nigeria: Umupadiri yashimutiwe aho yari acumbitse

Diyosezi Gatolika ya Zaria yavuze ko umupadiri gatolika yashimuswe kuwa Gatatu akuwe aho yari acumbitse muri Leta ya Kaduna, mu majyaruguru ya Nigeria. Rev. Fr. Emmanuel Ezema yafashwe bitinze ku wa kabiri ahagana saa 11h30 z’ijoro (0030 GMT Ku wa Gatatu) akuwe muri Kiliziya Gatolika ya Mutagatifu Petero i Rumi, nk’uko Diyosezi yabitangaje mu itangazo […]
Yampano aricuza kuba yarakunze abantu kurusha imbwa
Yampano yababaje abakunzi be nyuma yo gushyira hanze ifoto arira, aherekeje amagambo yuzuye intimba, anasezera ku nshuti ze avuga ko bazasubira guhura mu ijuru. Umuhanzi Yampano yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto imugaragaza arimo kurira, ayiherekesha ubutumwa bukomeye bw’akababaro avuga ko bwakomotse ku muntu yizeraga wamukojeje isoni. Mu magambo ye […]
Ngoma: Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zasoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’ingabo ku Mipaka

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bashoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025. Ni inama ishimangira umuhate wo kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ihuza u Rwanda na […]
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo guhuza ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bisinyanye amasezerano yo kwihuza k’ubukungu bw’akarere, nyuma y’ay’amahoro yashyizweho umukono na ba Perezida b’ibihugu byombi. Ayo masezerano azwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Regional Economic Integration Framework (REIF), ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande […]
Khalfan yagiye kwirega kwa Sebukwe

Oxygen ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Khalfan asuye umuryango we kugira ngo yiyerekane, nyuma y’uko bafashe umwanzuro wo gutangira kubana nubwo ubukwe butaraba. Uyu muhango wabereye i Rubavu ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Khalfan yageze iwabo wa Oxygen ari kumwe n’ababyeyi be n’abakuru bo mu muryango. Uyu munsi ukaba wari ugamije kumwerekana no […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Trump (Amafoto)

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, yagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Donald Trump. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bombi byanitabiriwe n’abandi bayobozi ba Amerika, barimo Visi-Perezida JD Vance, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Umujyanama wa […]