Green Party yijeje kuvuganira abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryijeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abaturage bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bawuhabwe, kandi ubagereho ufite imbaraga. Iri shyaka ryijeje ubwo bivugizi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, ubwo ryakoreraga inama ikomatanyije n’amahugurwa mu karere ka Kicukiro. Umwe mu barwanashyaka bitabiriye icyo gikorwa yasabye ubuyobozi bwa […]

Abafana basenya stade bagiye kureba Messi 

Urugendo rwa Lionel Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine akaba n’umukinnyi wa Inter Miami, mu gihugu cy’u Buhinde, rwatangiye mu mvururu nyinshi nyuma y’uko abafana basenye stade bari bitezemo kumubona. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Messi yageze mu Buhinde mu gikorwa cyiswe “GOAT Tour”, kigamije ibikorwa bitandukanye byo guhura n’abafana no kwamamaza. Aho […]

AFC/M23 yamaganye ibihugu bikomeje kuyikoreza u Rwanda

Umutwe wa AFC/M23 wateye utwatsi ibirego by’ibihugu bikomeje kugaragaza ko ukoreshwa n’u Rwanda, ugaragaza ko imvugo nk’iyo igamije guhindura ukuri mu buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro  ya Leta ya Kinshasa igamije kurimbura no guheza igice cy’abaturage bayo. AFC/Yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza ibihugu binyamuryango by’akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]

Canal Olympia igiye guhagarika imirimo yayo

Inzu ya sinema ya Canal Olympia Rebero, imaze imyaka itanu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko igiye gusoza ibikorwa byayo mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Iyi sinema izafunga ku mugaragaro ku wa 28 Ukuboza 2025. Ubuyobozi bwa Canal Olympia Rebero bwatangaje ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe kinini cy’akazi n’ubufatanye n’abakunzi ba sinema, […]

Amerika yashinje u Rwanda ‘kuganisha akarere mu ntambara’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, zashinje u Rwanda kuba ruri kuganisha akarere k’Ibiyaga Bigari mu ntambara. Ni ibirego byazamuwe na Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, mu ijambo yagejeje ku kanama kawo gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Ambasaderi Mike Waltz yabwiye ako kanama ati: “U Rwanda ruri kuganisha […]

U Rwanda rwasubije u Burundi bwarukangishije intambara

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye ibirego by’u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo. Amb. Ngoga yasubizaga mugenzi we, Zéphyrin Maniratanga uheruka kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko u Rwanda rwarashe ku butaka bw’u Burundi, ndetse agatanga umuburo w’uko mu gihe ibyo byakomeza ibihugu byombi […]

U Burundi bwabwiye Loni ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda 

Igihugu cy’u Burundi biciye mu ntumwa yacyo i New York mu muryango w’Abibumbye, cyateguje ko gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe rwaba rukomeje ibitero kivuga ko kigabwaho na rwo. Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro 2773 wa kariya kanama usaba u Rwanda […]