Isezerano rya AFC/M23 ku Burundi ku bijyanye n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo

Umutwe wa AFC/M23 wahaye isezerano u Burundi ko utazigera na rimwe wemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifashisha uduce wabohoye nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu. Uyu mutwe watanze iryo sezerano biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Byari nyuma y’uko kuri […]

Bruce Melody yari yanze guhoberana na The Ben

Mu buryo bugoranye Bruce Melodie na The Ben bahoberanye imbere y’imbaga y’abanyamakuru n’abafana bari baje kwirebera aba bahanzi babo bakunda. Muri iki kiganiro n’itangazamakuru The Ben na Bruce Melodie bahiganye ubutwari buri umwe avuga ko ari uwa mbere, ni mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo kimwe. Mu minsi ishize ni bwo inkuru y’iki gitaramo yamenyekanye, […]

Trey Songz yakubise umukozi wo mu kabyiniro 

Umuhanzi w’icyamamare muri R&B, Trey Songz, yafunzwe akekwaho gukubita umukozi wa nightclub yo mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six. Nk’uko ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Manhattan bubivuga, uyu muhanzi yari ari kumwe n’inshuti ze mu kabyiniro ka Dramma Night Club kari i Times Square ku itariki ya 4 Ukuboza 2025. Bivugwa […]

FDLR yiciye abantu mu gitero yagabye i Walikale

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zagabye igitero mu mudugudu wa Tuonane wo muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, zica abantu bane. Amakuru avuga ko abarwanyi bagabye icyo gitero bari bayobowe n’uwiyita Jenerali uzwi ku izina rya Mudayongwa. Abo barwanyi ubwo bageraga muri […]

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye impapuro zemerera gukorera mu Rwanda ba ambasaderi ba Qatar n’u Buyapani

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yakiriye abahagarariye ibihugu byabo bashya babiri baherutse kugenwa muri izi nshingano. Ni muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, itariki, 15 Ukuboza, aho Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabanje kwakira kopi y’inyandiko zatanzwe na Kazuya Nakajo, Ambasaderi-wagenwe n’u Buyapani mu Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kandi kopi y’inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye, Mansour Ali […]

Kivu y’Amajyepfo: Drones zazindutse zakamejeje mu midugudu ya Minembwe

Igisirikare cya Reubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bacyo, barimo abacanshuro n’Ingabo z’u Burundi, babyutse bibasira abaturage b’Abanyamulenge mu bitero bya bombe by’indege zitagira abadereva. Nk’uko byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo ry’Umuvugizi, Laurence Kanyuka, ngo ibi bitero abaturage bagenzi babo b’Abanyamulenge bigomba guhagarara. Mu butumwa yanyujije kuri X, Laurence Kanyuka yanditse ati: “Ubwicanyi bukorerwa […]

Sydney: Igitero ku bantu bari ku mucanga ku mazi cyaguyemo abantu 16

Byibuze abantu 16, barimo umwe mu bantu babiri bivugwa ko bari bitwaje imbunda, bapfuye abandi benshi barakomereka ku Cyumweru nyuma y’irasa ryabereye i Sydney ku mazi ahazwi nka Bondi Beach, ryibasiye umuryango w’Abayahudi bari bateraniye hamwe bizihiza intangiriro z’umunsi mukuru wa Hanukkah mu byo abayobozi ba Australia batangaje ko ari igitero cy’iterabwoba.  Kuri uyu wa […]

Masisi: Ibirindiro bya AFC/M23 byaraye bigabweho ibitero n’indege

Ibirindiro by’inyeshyamba za AFC / M23 i Burora, umujyi munini wo muri Guruoma ya Banyungu muri Teritwari ya Masisi iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, byibasiwe n’igitero cy’indege cya FARDC mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 14 Ukuboza. Nk’uko amakuru aturuka muri kariya gace abitangaza ngo drone y’ingabo za Congo, yagaragaye […]

Abanyarwanda baguye mu mpanuka ya Bisi ya Trinity yavaga i Kampala ijya i Kigali

Abantu batatu byemejwe ko bapfuye abandi benshi barakomereka, nyuma y’uko Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity yarimo iva i Kampala iza mu Rwanda ikoze impanuka. Iyi Bisi ifite Plaque RAT 597K, yakoreye impanuka ku muhanda munini uhuza imijyi ya Mbarara na Kabare, mu karere ka Rukiga. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya […]

Ni iki cyagenzaga Tshisekedi kwa João Lourenço?

Perezida Félix Tshisekedi Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza yagiriye uruzinduko rw’akazi i Luanda muri Angola. Amakuru avuga ko Tshisekedi i Luanda yahagenzwaga no kuzahura ibiganiro bya Luanda, gahunda ya dipolomasi igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Ikinyamakuru Le Potentiel kivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi rwari rugamije […]

Uwateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde yafunzwe

Umugabo witwa Satadri Dutta, wateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde, yatawe muri yombi maze akatirwa gufungwa iminsi 14, nyuma y’imvururu zabaye mu gikorwa cyiswe GOAT Tour. Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Lionel Messi yageze mu Buhinde aho yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza izina rye. Muri urwo ruzinduko, yasuye stade yo […]

Nasanze FARDC ari igisirikare cya ntaho nikora: Tshisekedi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kunengwa na benshi mu baturage be, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu cye gifite ‘igisirikare cya ntaho nikora’. Yabitangaje ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari kumwe n’urubyiruko rurenga 3,000 bari bahuriye muri ‘Gmnase’ ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa. Umukuru […]

Huye: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha igihugu

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri Iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza ryakomereje ibikorwa byaryo birimo inama n’amahugurwa mu karere ka Huye. Ni igikorwa cyabanjirije ibi bikorwa bigomba gusorezwa mu karere ka Nyamagabe, nyuma y’amezi agera ku icumi ririya shyaka rizenguruka uturere 30 tugize igihugu, aho ryahuye rikanahugura abarwanashyaka baryo ku […]