Ingabo za AFC/M23 zatangiye kuva muri Uvira

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza watangiye kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt. Willy Ngoma, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ku bw’impambu z’amahoro, kuva kuri iki gicamunsi ingabo zacu, zatangiye […]

Masisi: AFC/M23 yafashe imidugudu 3 nyuma y’imirwano ikaze

Nibura imidugudu itatu yongeye gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa ACNDH. Ni mu gihe nyuma y’amasaha 48 bemeye kuva muri Uvira, abarwanyi b’uyu mutwe bakihagaragara. Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku […]

Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya yivovota avuga ubusa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yaguraga kopi 100 z’igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020. Ibyo byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nk’igikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano n’ubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nk’igikorwa batumva neza intego […]

Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Djihad afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John alias Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta. Umucamanza wari ufite dosiye y’aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, noneho isaha yari yarashyizweho […]

Lourenço yimye Tshisekedi ingabo 

Perezida João Lourenço wa Angola, yanze guha ingabo mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo kurinda igice cya Grand-Katanga. Ku Cyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, mu ruzinduko rw’amasaha make rwasize abonanye na Perezida Lourenço. Amakuru avuga ko Tshisekedi waherukaga koherereza Lourenço ubutumwa bwihariye yari […]

Al Ismael Ahmed yirukanwe muri Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gusezerera Al Ismael Ahmed, umukinnyi ukomoka mu Misiri wari uri mu igeragezwa, nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi mu myitozo. Uyu mukinnyi yagaragaye bwa mbere mu myitozo ya Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, aho yari yitezweho kugaragaza impano ye. Gusa, yatunguye benshi kubera uko yitwaye, […]

RDC: Intara ya Tanganyika yafashe ingamba zidasanzwe zo gukumira AFC/M23

Inama y’Umutekano y’Intara ya Tanganyika, kuri uyu wa Kabiri yatangaje icyemezo cyo guhagarika urujya n’uruza hagati y’Intara za Tanganyika na Kivu y’Amajyepfo. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yabereye I Kalemie kuwa Mbere, itariki 15 Ukuboza, cyanahagaritse imirimo ku bibuga by’indege bibiri byo muri iyi ntara. Nk’uko abayobozi babitangaje, iki cyemezo kigamije gukaza umutekano no […]

Rurageretse hagati ya RDC na Nigeria

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasubije ku makuru avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ryatanze ikirego muri FIFA, rishinja RDC gukinisha abakinnyi batabyemerewe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 yabereye muri Maroc. Mu butumwa RDC yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram ku mugoroba wo ku wa Kabiri, […]

Amerika yiteguye gufata ingamba amasezerano hagati ya RDC n’u Rwanda akubahirizwa

Kuri uyu wa Kabiri Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika, Christopher Landau, yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Thérèse Kayikwamba Wagner i Washington, DC, aho baganiriye ku mahirwe yo gukorera hamwe mu gihe DRC yitegura gufata umwanya mu Kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.  Baganiriye kandi ku ntambara yo mu […]

Ndayishimiye yaba yarashwanye na Gen. Prime Niyongabo bapfa kutumvikana ku kwisubiza Uvira

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yashwanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira. Ku itariki ya 9 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za […]

Yafunzwe azira kwiyahura ntibimuhire

Polisi yo muri Lagos yataye muri yombi umusore uzwi cyane kuri TikTok, witwa Peller (amazina ye nyakuri akaba Habeeb Hamzat), akekwaho kugerageza kwiyahura no gutwara imodoka mu buryo bushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, bikaviramo impanuka ikomeye yo mu muhanda. Iri tabwa muri yombi ryakurikiye videwo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, tariki ya 14 […]

Young Thug yambikiye umukunzi we impeta mu gitaramo 

Umuraperi w’Umunyamerika Young Thug yatunguye benshi ubwo yasabaga umukunzi we, Mariah the Scientist, kumubera umugore mu ruhame, mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Atlanta. Ibi byabaye mu gitaramo cyiswe “Hometown Hero: Young Thug & Friends – A Benefit Concert”, cyabereye muri State Farm Arena, aho Young Thug yari yagarutse mu mujyi avukamo mu gitaramo cyari […]

Tuzarwana kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso yacu – Guverineri wa Tanganyika

Guverineri w’Intara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye ituze mu baturage bose bo mu ntara ye abizeza ko nta ntambara ya AFC/M23 izabageraho mu gihe igenda isatira iyi ntara. Guverineri Christian Kitungwa yemeje ko Intara ya Tanganyika izakora ibishoboka byose kugira ngo ibuze gucengera kose kw’inyeshyamba za AFC/M23 muri […]

Trump yashyize abaturage ba Tanzania mu gatebo kamwe n’ak’u Burundi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinye itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu bya Burkina Faso, Mali, Niger na Sudani y’Epfo kwinjira mu gihugu cye. Trump yagaragaje ko abo baturage bateje “akaga gakomeye”. Perezida Trump kandi yashyize abaturage bo mu bihugu bya Tanzania, Nigeria, Senegal, Angola, Côte d’Ivoire, Gabon, Gambia, Malawi, Mauritania, […]

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi akomeje kwibasira u Rwanda

Umwe mu bayobozi bo mu Burundi yashidikanyije ku itangazo rya Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) ryo kuvana ingabo za yo mu Mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), avuga ko ari ugushaka “kubeshya amahanga.” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Iki ni […]

Muhanga: Umusore w’imyaka 23 akurikiranweho kwica umukecuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kwica umukecuru amukubise ishoka mu mutwe. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu Mudugudu wa Bwirabo, AKagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ubwo uregwa yakinanaga urusimbi na mugenzi we akamurya amafaranga 1200Frw. Nyuma yo kumurya ayo […]

RDC: Umunyapolitiki Emmanuel Shadary yatawe muri yombi

Ihuriro ry’imitwe ya politiki Front Commun pour le Congo (FCC), urubuga rwa politiki rwashinzwe n’ishyaka Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD) kuri uyu wa Gatatu ryamaganye ryivuye inyuma ishimutwa rya Emmanuel Ramazani Shadary, wafatiwe mu gitondo iwe i Kinshasa n’abantu bitwaje imbunda akajyanwa ahantu hatazwi. Mu itangazo ryayo, FCC yavuze ko […]