Ba ‘Pumbafu’ bahunze igihugu babanje gushaka gutandukanya Abanyarwanda birabananira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi abona gifite abaturage beza nk’ab’u Rwanda, bijyanye no kuba muri iki gihe Abanyarwanda bashyize hamwe nyuma y’ibibazo bikomeye bishingiye ku mateka banyuzemo mu myaka irenga 30 ishize. Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yari ayoboye inama […]
RDC: U Bubiligi bwamaganye itabwa muri yombi rya Shadary

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yamaganye itabwa muri yombi, kuwa Kabiri, rya Emmanuel Ramazani Shadary, Umunyamabanga uhoraho w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila. Minisitiri Prevot yizera ko iki gikorwa cya Kinshasa kidashyigikira umuhate w’imbere mu gihugu w’amahoro ikeneye kurusha ibindi. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yagaragaje […]
Hon. Bazivamo Christophe mu bayobozi bashya ba FPR-Inkotanyi

Ishyaka FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza ryemeje abayobozi baryo bashya, barimo Hon. Bazivamo Christophe wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma nka Minisitiri ndetse na Ambasaderi. Bazivamo na bagenzi be bemerejwe mu nama nkuru ya 17 ya FPR yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka i Rusororo. Ni inama yayobowe na Perezida Paul Kagame, […]
Prophet Joshua arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko rwafunze abantu batanu barimo na Prophet Joshua bacyekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Abafashwe uko ari batanu bafashwe ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025 nk’uko byemejwe na RIB. Abafunzwe barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua. […]
RDC: Hatangijwe urubanza rwa Gen. Yav Philemon ushinjwa ibyaha birimo ubugambanyi

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Congo rwatangaje ko hafunguwe, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, urubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav wahoze ayobora akarere ka gatatu ka gisirikare afite icyicaro muri Haut-Katanga, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Lt. Gen. Yav akurikiranweho ibyaha muri […]
Beni: Abasirikare hafi 200 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu ishyamba

Abasirikare ijana na mirongo inani (180) mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 18 Ukuboza, basoje ku mugaragaro imyitozo y’intambara yo mu mashyamba yaberaga mu Ntara ya Ituri. Abasirikare bo mu mutwe wa ‘Tigre’ na Batayo ya ‘Reconaissance’ bakoze aya mahugurwa kuva ku itariki ya 24 […]
FDLR yaciye amarenga yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze imyaka n’imyaka ukorera mu burasirazuba bwa epubulika ya Demokarasi ya Congo, waba urimo kwitegura kugaba ibitero bisa nk’iby’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma yo kubona ko iyi migambi yavumbuwe yatangiye kubyikuraho ahubwo ibigereka ku Rwanda kimwe n’ubwicanyi imaze iminsi ikora muri Walikale. Amakuru yizewe agera kuri […]
Ingabo za Kinshasa zubuye ibitero kuri AFC/M23 yemeye gutanga agahenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu gihe wemeye gutanga agahenge mu rwego rwo guha amahirwe igarurwa ry’amahoro, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zahisemo kubura ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi. AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibyo bitero, biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya […]
U Burayi bwemereye Ukraine inkunga ya miliyari 90 z’Amayero agenewe igisirikare

Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bahuye kugira ngo baganire ku bibazo by’ingutu by’umuryango. Inkunga y’inyongera kuri Ukraine niyo yari imbere ku murongo w’ibyigwa mu gihe ubuyobozi bwa Trump bwasubije inyuma inkunga Amerika. Ibibazo bikomeye by’abayobozi byakemuwe: Kwemeranya inguzanyo ya miliyari 90 z’amayero ($ 105.5 $) kuri Ukraine Gutera inkunga inguzanyo hadakoreshejwe umutungo […]
Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025. Bombi batangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026. Uyu muhango wabaye nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira hari habaye igikorwa cyo kwambika […]
U Burundi bwateguye imyigaragambyo yo kwibasira u Rwanda

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura imyigaragambyo igamije kwibasira u Rwanda izabera kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye. Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo imaze itegurwa n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza. Ni imyigaragambyo biteganyijwe ko izabera imbere ya Ambasade z’ibihugu birimo Leta […]
Trump yahagaritse itangwa rya Green Card

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse by’agateganyo porogaramu izwi nka Green Card Lottery (Diversity Visa Program) nyuma y’amasasu yavugiye muri Brown University n’iyicwa ry’umwarimu wa MIT. Iyi gahunda ni yo yafashije ukekwaho ibyo byaha, Claudio Neves Valente, ukomoka muri Portugal, kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko. Minisitiri w’umutekano imbere mu […]
Nababajwe no kumva ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira zirimo kugabwaho ibitero: Senateri Graham

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishimiye kumenya amakuru y’uko umutwe wa AFC/M23 wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, gusa avuga ko yababajwe no kumva ko ingabo z’uwo mutwe ubwo zarimo ziva muri uwo mujyi zagabweho ibitero. Senateri Graham yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. […]