Ghana yirukanye indaya 42 zo muri Nigeria

Leta ya Ghana yatangaje ko yirukanye ku butaka bwayo Abanya-Nigeria 42 nyuma y’ibyemezo by’inkiko byabashinjaga ibyaha bitandukanye birimo uburaya, ubwambuzi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Aya makuru yemejwe ku wa Kane na Minisitiri w’Intara ya Ashanti, Frank Amoakohene, abinyujije ku rubuga rwa Facebook. Yavuze ko abo bantu birukanywe nyuma y’imanza zitandukanye zaburanishijwe mu nkiko, aho […]
Brigade y’abasirikare ba RDF yasoje imyitozo ityaye (Amafoto)

Brigade y’Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), igizwe na ofisiye ndetse n’ abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe. Ibirori byo gusoza […]
RIB yataye muri yombi umuyobozi w’Ikigo cya Gitagata

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyobora Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Rubinyujije kuri X, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “RIB yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri […]
Fizi: FARDC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23, ibakubita iz’akabwana

Amakuru ava muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero kuri AFC/M23, birangira rikubiswe n’inyeshyamba rirahunga. Amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo baramutse bagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biherereye mu midugudu ya […]
U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1900

Abapolisi 1903 bagize icyiciro cya 21 cya Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza basoje amahugurwa bari bamaze igihe bakorera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG […]
RDC: Amasasu ari kuvuza ubuhuha mu misozi yitegeye Uvira

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Uvira, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwaturukaga mu bice bya Kalundu, Mulongwe kugera Kasenga. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zirimo kugerageza kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage bashyigikiye AFC/M23, mu gihe andi avuga ko bateye ibirindirobya M23 bikiri mu bice byegereye Uvira. […]
The Ben yahigitse Bruce Melody

Abahanzi n’abafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda bahuriye mu birori bya Isango na Muzika Awards 2025 (IMA) byabaye ku nshuro ya gatandatu, byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura […]
Uganda: Umunyapolitiki Kiiza Besigye na mugenzi we Lutale basubiye mu rukiko

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Kizza Besigye na mugenzi we bareganwa, umunyapolitiki Obed (Obeid) Lutale, biteganijwe ko bongera kwitaba urukiko. Ni ku nshuro ya kane baba bitaba urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ibyongera impaka zerekeye ifungwa ry’igihe kirekire n’uburenganzira bw’abafunzwe bageze mu zabukuru muri gahunda […]
Abandi barimu b’abanya-Zimbabwe baje kuzahura iremere ry’uburezi mu Rwanda

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 143, baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere. Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yerekeye guhana abakozi b’inzobere mu nzego […]
Bwa mbere Masamba Intore yahawe Igihembo nyuma y’imyaka 40 amaze mu muzika

Umuhanzi Massamba Intore, umaze imyaka irenga 40 atanga umusanzu ukomeye mu muziki n’umuco nyarwanda, yishimiye kwegukana igihembo cy’icyubahiro cya Lifetime Achievement Award, ari na cyo gihembo cya mbere ahawe mu Rwanda kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuhanzi. Iki gihembo yagishyikirijwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu birori bya Isango na Muzika […]
Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo

Abaturage bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo. Ni imyigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile n’urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ikaba igamije kwamagana kuba ingabo z’uriya mutwe ziheruka kuva mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. […]
Moscow: U Burusiya burashinja ubutasi bwa Ukraine kwica undi mujenerali wabwo

Kuri uyu wa Mbere, Komite ishinzwe Ubugenzacyaha mu Burusiya yatangaje ko yatangiye iperereza ku “iyicwa” rya Lt. General Fanil Sarvarov, wari ukuriye ishami rishinzwe amahugurwa mu bakozi bakuru. Abashinzwe iperereza baravuga ko igisasu cyari giteze mu modoka cyahitanye umujenerali mukuru w’u Burusiya mu majyepfo ya Moscow. Abashinzwe iperereza bashinzwe gusuzuma ibyaha bikomeye, bavuze ko uyu […]
Nigeria: Abandi bana 130 mu baherutse gushimutwa babohojwe

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 Ukuboza, abategetsi ba Nigeria batangaje irekurwa ry’abanyeshuri 130 mu bari barashimuswe ku itariki ya 21 Ugushyingo. Ni bamwe mu bana n’abakozi 315 bo mu ishuri ry’Abagatolika rya St Mary bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda muri Leta ya Niger, hagati mu majyaruguru y’igihugu. Mu ntangiriro z’Ukuboza, abandi banyeshuri bagera ku 100 […]
U Budage bumaze kwinjirirwa na drones zisaga 1000

Umuyobozi w’ikigo cya polisi gishinzwe ubugizi bwa nabi (BKA) mu Budage yatangarije ku Cyumweru ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2025 bamaze kubarura drones zisaga 1000 zinjiye mu kirere cy’igihugu mu buryo butemewe. Umuyobozi wa BKA, Holger Münch, yavuze ko kugaragara kw’indege zitagira abapilote byerekana ko uko ibintu bimeze […]
Tshisekedi aravuga ko FARDC na FDNB bemereye M23 gufata Uvira nk’amayeri
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryemereye inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 kwigarurira umujyi wa Uvira, nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri y’intambara. Tshisekedi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama […]